Hari abasirikare bakuru bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Abasirikare bakuru barimo Maj Gen Safari Ferdinand wigeze kuba umuvugizi mukuru mu ngabo z’u Rwanda bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, bashimirwa umusanzu batanze mu kubungabunga umutekano w’Igihugu.

Bashimiwe akazi keza bakoze
Bashimiwe akazi keza bakoze

Ni umuhango wabaye ku wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’Igihugu ku Cyimihurura, wayobowe na Minisitiri w’Ingabo Gen Murasira Albert, wari uhagarariye Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame.

Uyu muhango ubaye ku nshuro ya 10 wanitabiriwe n’abasirikare bakuru barimo umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura, na Maj Gen Mupenzi Jean uyobora ingabo zirwanira mu kirere.

Amakuru agaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y’Ingabo z’Igihugu agaragaza ko abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, ari abagejeje igihe cyo gufata ikiruhuko giteganywa n’amategeko mu ngabo z’u Rwanda n’abashoje amasezerano yabo y’akazi mu ngabo.

Minisitiri w'Ingabo Maj. Gen. Albert Murasira
Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen. Albert Murasira

Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen. Albert Murasira yashimiye ubwitange bw’ingabo zigiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku kazi keza zakoze.

Maj Gen Ferdinand Safari wavuze mu izina ry’abagiye mu kirukuho cy’izabukuru yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda ku miyoborere myiza yagejeje ku Gihugu by’umwihariko ku kubaka Igisirikare gikomeye kandi cyizewe.

Yavuze ko n’ubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bazagumana na RDF kugira ngo bakomeze gutanga umusanzu wabo mu kubungabunga ubusugire bw’Igihugu no kugiteza imbere.

Bahuriye mu birori byo kwishimira akazi keza bakoze
Bahuriye mu birori byo kwishimira akazi keza bakoze

Nta mibare yashyizwe ahagaragara y’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, ariko habayeho ibirori byo kubashimira banashyikirizwa impapuro z’ishimwe mu kazi bakoze.

Amategeko ateganya ko umusirikare mukuru ashobora kujya mu kiruhuko cy’izabukuru afite imyaka 55-50, ariko kubera inyungu z’akazi ashobora kongerwa amasezerano y’imyaka itanu, ariko idashobora kurenga.

Abagiye mu kiruhuko cy'izabukuru bafashe ifoto y'urwibutso bari kumwe n'abo mu miryango yabo
Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bafashe ifoto y’urwibutso bari kumwe n’abo mu miryango yabo

Amafoto: RDF

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tubifurije ikiruhuko cyiza cy’Izabukuru (Retirement).Bakoze akazi gakomeye cyane.Gusaza ni ikintu kitubabaza twese.Ariko nkuko ijambo ry’imana rivuga,kandi ni ukuli bizaba,abantu bigendeye baririndaga gukora ibyo imana itubuza,izabazura ku munsi w’imperuka,ibahe ubuzima bw’iteka.Kandi nkuko Yobu 25,umurongo wa 33 havuga,bazongera babe abasore n’inkumi iteka ryose.It is a matter of time.Dushake cyane imana,twe kwibera gusa mu by’isi,kugirango natwe tuzabibone.Ni imana ubwayo ibidusaba.

mateka yanditse ku itariki ya: 17-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka