Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 10 Nzeri 2021 ahagana saa moya za nimugoroba abapolisi bakorera mu Karere ka Musanze ku bufatanye n’abaturage bafashe uwitwa Ndimurwango Evariste w’imyaka 37 na Harerimana Xavier w’imyaka 28. Aba bafashwe bagiye kwambura telefoni n’ibindi byari mu isakoshi y’uwitwa Musabyemariya (...)
Mu minsi ibiri gusa mu Karere ka Nyagatare hafatiwe abantu 68 basenga banyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Ku wa Gatatu tariki ya 08 Nzeri 2021, mu mudugudu wa Matimba ya gatatu, Akagari ka Matimba, Umurenge wa Matimba mu rugo rwa Niyonsaba John, saa tanu n’igice z’igitondo hafatiwe abantu 48 barimo abana 16 (...)
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abaganga babiri bo ku Bitaro bya BAHO International Hospital (BIH), bakaba bafashwe mu gihe iperereza rigikomeje ku rupfu rw’umurwayi uherutse gupfira muri ibyo bitaro.
Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania, IGP Gen. Simon Nyakoro Sirro, ku wa Kane tariki ya 9 Nzeri 2021 yasuye Abapolisi b’u Rwanda bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba. Ni mu ruzinduko yari arimo mu Rwanda rw’iminsi ine rwatangiye kuva tariki ya 6 Nzeri 2021.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare batanu bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel, bahabwa ipeti rya Colonel.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yayoboye inama ihuza abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bukomeje ibiganiro n’urwego rwa DASSO, mu rwego rwo kurwibutsa inshingano rushinzwe no kurushaho kuzinoza, batanga serivise nziza ku baturage aho kubahutaza.
Mu ijoro rishyira ku wa Gatatu tariki 8 Nzeri 2021, Gereza yo muri Indonesia mu gace ka Jakarta yafashwe n’inkongi y’umuriro, ibirimi byawo bihitana abagera kuri 41, abandi benshi barakomereka nk’uko byatangajwe na polisi yo muri icyo gihugu.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rwafashe umunyamakuru ukorera radio i Kigali akaba akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 17 y’amavuko.
Inkongi yibasiye Igishanga cy’Urugezi, giherereye mu Karere ka Burera mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Nzeri 2021. Ni inkongi yibasiye agace gaherereye mu Mudugudu wa Gakenke, Akagari ka Ruconco, Umurenge wa Rwerere.
Mu bugenzuzi Polisi yakoze mu gihe cy’amasaha 24, bugamije kureba uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa, mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, yafashe abantu 670, barimo n’abo yasanze mu tubari tutemewe, na za resitora bahakorera ibirori, inama z’ibimina n’izitegura ubukwe, ari nako banywa inzoga mu (...)
Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yatangaje ko yamenye ikibazo cy’umutekano cyavutse hagati ya kompanyi y’Abashinwa icukura amabuye y’agaciro n’umuturage. Icyo kibazo cyerekeranye n’ubujura uwo muturage yaketsweho.
Tariki ya 24 Kanama 2021 nibwo Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda n’umuyobozi mukuru wa Polisi ya Lesotho bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi. Mu itangazo ryasinywe ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021 haragaragaramo ko aya masezerano ari ingenzi kuko buri ruhande (...)
Umugabo witwa Ndahayo Jean Claude wari utuye mu Murenge wa Kavumu yasanzwe yapfuye nyuma y’iminsi mike avuzweho kwica umugore na we akaburirwa irengero bigakekwa ko yaba yariyahuye.
Ibendera ry’Akagari ka Rungu mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze ryari ryabuze, ryamaze kuboneka, bakaba barisanze hejuru y’ibuye muri metero 50 uva ku biro by’Akagari.
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021 abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda bashinzwe kurwanya abanyereza imisoro(RPU) bafashe amabalo 18 y’imyenda ya caguwa n’inkweto imiguru 30 byinjizwaga mu Rwanda mu buryo bwa magendu. Ibyo bicuruzwa byafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Gihundwe, Akagari ka (...)
Ingabo z’u Rwanda(RDF) zungutse abandi basirikare bashya ku wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021 nyuma y’imyitozo yabereye mu kigo cya Gisirikare i Nasho mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’inzego z’umutekano muri ako karere, bakomeje gushakisha uwaba yibye ibendera ry’Igihugu ryo mu Kagari ka Rungu ko mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze.
Nyuma y’aho bimaze kugaragara ko hari insoresore zikora urugomo zikanambura abaturage, ziyise Abajangweri; ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, buratangaza ko bwatangiye kuzihiga bukware, no kuzifatira ibihano, mu rwego rwo kuburizamo iyo myitwarire, bitarafata indi ntera.
Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021, umuyobozi mukuru wa Polisi y’Igihugu cya Lesotho, Commissioner of Police, Holomo Molibeli n’intumwa ayoboye basuye Abapolisi b’u Rwanda bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba. Ku biro bya Polisi muri iyi Ntara mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi aba bashyitsi bakiriwe (...)
Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Kanama 2021, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 16 yafatiye mu Mujyi wa Kigali batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Bamwe muri abo bashoferi bemereye itangazamakuru ko bari basomye ku bisindisha ariko bagahakana ko batari basinze. Igikorwa cyo kwerekana aba bashoferi cyabereye mu Karere (...)
Ku wa Gatatu tariki 25 Kanama 2021, umwana w’umuhungu w’imyaka 13 wiga kuri GS Kiyonza mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru, yafatanywe umuhoro n’icyuma yashakaga kwinjirana ku ishuri ngo abitere abo bagiranye amakimbirane.
Umwiyahuzi yarasiwe imbere ya Ambasade y’u Bufaransa i Dar es Salaam muri Tanzania, ubwo yageragezaga kwinjira akoresheje imbunda.
Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umworozi witwa Safari George wo mu Kagari ka Musenyi mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare warwanaga n’umukozi w’urwego rw’umutekano rwunganira Akarere ruzwi nka DASSO.
Ubushinjacyaha bwasabiye gufungwa by’agateganyo iminsi 30 umusore ushinjwa gutera urugo rw’abandi mu ijoro akajya gusambanya umwana w’umukobwa wo muri urwo rugo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kanama 2021, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Lesotho, Commissioner of Police Holomo Molibeli n’intumwa ayoboye, basuye Polisi y’u Rwanda. Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, aba bashyitsi bakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, (...)
Umusore witwa Twambazimana w’imyaka 25 y’amavuko, ari mu maboko ya RIB, acyekwaho kwica umubyeyi we akoresheje ishoka.
Abatuye mu masantere atandukanye y’ubucuruzi yo mu mirenge ya Kagogo na Cyanika mu Karere ka Burera, bahangayikishijwe n’umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe, ugendana umupanga aho ari hose, akawifashisha mu gukomeretsa abantu, gutema ibiti mu mashyamba n’imyaka y’abaturage ihinze mu mirima.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yavuze ko mu kwezi kwa Nzeri buri Murenge uzaba ufite hegitari imwe y’urwuri rw’icyitegererezo hagamijwe gufasha aborozi kumenya kugaburira amatungo no gufata neza inzuri zabo no kongera umukamo.
Leta y’u Rwanda yashyikirije u Burundi abagabo babiri bafite ubwenegihugu bw’u Burundi bakekwaho kwiba amafaranga bagahungira mu Rwanda. Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwabashyikirije u Burundi ku mupaka wa Ruhwa mu Karere ka Rusizi butangaza ko bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda bafite akayabo k’amafaranga.