Abapolisi babarirwa muri 500 bagiye kwirukanwa

Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yatangaje ko Abapolisi babarirwa muri 500 bagiye kwirukanwa kubera ibyaha bitandukanye, birimo ubusinzi no kwaka ruswa.

Byatangarijwe mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa Kane tariki 08 Ukuboza 2022, ahasubukuriwe gahunda ya Polisi y’Igihugu ya ‘Gerayo Amahoro’ igamije kwirinda no gukumira impanuka zo mu muhanda.

DCG Ujeneza avuga ko habura gusa kwemezwa na Leta ko abo bapolisi birukanwa burundu ariko hari n’abatangiye kwirukanwa, hagamijwe guhana nta kubabarira abapolisi barya ruswa kimwe nk’abandi bakozi ba Leta.

DCG Ujeneza avuga ko Abapolisi baka ruswa bari mu baha icyuho impanuka zikomoka ku kuba ibinyabiziga biba bidakoze neza, kuko iyo umupolisi yatse ruswa atita ku buziranange n’amakosa y’ibinyabiziga.

Agira ati: “Politiki y’u Rwanda cyane cyane Polisi y’Igihugu ni uguhana nta kwihanganira uwarya ruswa, agatuma ubuzima bw’Umunyarwanda bugira ingorane no kumubuza umutekano, ni yo mpamvu umupolisi dufashe wese tumuhana twihanukiriye”.

Yongeraho ati: “Ni yo mpamvu dusaba abapolisi bacu kunyurwa na duke, bahembwa ariko bakirinda ibyashyira ubuzima bw’umunyarwanda mu kaga, abo tuzirukana benshi ni abatse ruswa n’abagaragaje imyitwarire mibi y’ubusinzi kuko burya bujyana na ruswa”.

DIGP Ujeneza avuga ko muri rusange abapolisi benshi bakora neza kinyamwuga kandi bakwiriye kubishimirwa, ari na ko hatirengagizwa guhana abakoze ibyaha.

Ku kijyanye n’impanuka ziterwa no kuba ibinyabiziga biba bidakoze neza kubera kwirengagiza amategeko, umuyobozi wungirije wa Polisi avuga ko moto n’amagare ari byo bikunze gukora impanuka, kandi ko moto zigiye kujya na zo zikorerwa ubugenzuzi (Contrôle Technique).

Mu rwego rwo gutangiza ibikorwa bya ‘Gerayo Amahoro’ mu Ntara y’Amajyepfo, abatwara moto bahawe ibiganiro bibashishikariza kwirinda impanuka, kuko zitwara ubuzima bwabo kandi zigahombya umuryango nyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka