RIB yafashe batatu bakekwaho gukubita no gukomeretsa bigatera urupfu

Abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa uwitwa Muhizi Emmanuel bikamuviramo urupfu, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Aba bantu batawe muri yombi nyuma y’amashusho agaragaza Muhizi ari gukubitwa ndetse anakururwa mu muhanda hagati nk’uko byatangajwe na Dr. Thierry B. Murangira, umuvugizi wa RIB.

Iki cyaha bakekwaho cyabereye imbere ya kamwe mu tubari gaherereye mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Rusororo ho mu Karere ka Gasabo.

Batatu batawe muri yombi barimo Elie Ahishakiye Umuyobozi w’akabari, Jean Claude Habiyaremye (bouncer) na Juvenal Nshizimpumpu, umusekirite wo kuri ako kabari.

Aba batatu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rosororo mu karere ka Gasabo mu gihe iperereza rigikomeje, mbere yo gushyikirizwa urukiko.

Bivugwa ko aba bantu bakubise Muhizi Emmanuel bihorera nyuma y’uko muri Kanama 2022 yafatanyije na mugenzi we witwa Niyonsenga bagakubita uwitwa Harushyubuzima Clément baramukomeretsa bikomeye. Nk’uko inkuru ya ktpress ibitangaza.

Nyuma y’uko gukubita no gukomeretsa kwabayeho icyo gihe, ngo haje gufatwa Niyonsenga anakorerwa dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha ariko Muhizi Emmanuel aratoroka.

Muhizi yaje gusubira kuri ako kabari gaherereye I Kabuga mu Karere ka Gasabo, maze abo bagabo batawe muri yombi baramubona batangira kumukubita bamuniga kugeza yitabye Imana, bamushinja ko yagize uruhare mu gukubita no gukomeretsa Harushyubuzima.

Dr Thierry Murangira arahamagarira abantu bose kureka ibikorwa byo kwihorera biturutse ku makimbirane ayo ari yo yose.

Ati: “Umuntu uwo ari we wese ntagomba gutwara amategeko mu maboko ye kuko ahanwa n’amategeko. Inzego za Leta zirahari kugira ngo zikemure ibibazo nk’ibi”.

Dr. Murangira yongeyeho ko abantu bagomba kwitonda kugira ngo batagwa muri ibyo bishuko, bitabaye ibyo amategeko azabikemura byanze bikunze.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gupimwa kugira ngo hamenyekanye icyamuhitanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

birababaje bahanwe bikabije kuko bahemutse

NDAGIJIMANA Charles yanditse ku itariki ya: 6-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka