Umunyamabanga Mukuru wa LONI, Antonio Guterres yasabye ko imirwano ihagarara vuba na bwangu muri Ethiopia nyuma y’uko bivuzwe ko Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed na we yagiye ku rugamba ndetse n’abantu benshi bakaba bakomeje kwinjira mu gisirikare.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Ugushyingo 2021, Abanyarwanda 30 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bamaze kugezwa ku mupaka wa Kagitumba ku ruhande rw’Akarere ka Nyagatare.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel ari mu gihugu cya Turukiya aho yitabiriye inteko rusange ya 89 ihuza umuryango wa Polisi mpuzamahanga (Interpol). Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Ugushyingo 2021.
Abaturage bari mu mujyi wa Bunagana muri Kivu y’Amajyaruguru baravuga ko umupaka wa Bunagana uhuza Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wafunzwe nyuma y’imirwano ikomeye yatangiriye mu misozi ya Runyoni na Cyanzu hafi y’Ibirunga bya Muhabura na Sabyinyo.
Ku Cyumweru tariki ya 07 Ugushyingo 2021, itsinda ry’abapolisi 160 biganjemo ab’igitsina gore berekeje mu gihugu cya Sudani y’Epfo gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudani y’Epfo.
Abarwanyi batandatu b’umutwe witwa CPC 64 baguye mu gitero bagabye mu mujyi wa Bukavu mu ijoro rishyira ku wa Gatatu tariki 03 Ugushyingo 2021, muri bo 36 bafatwa n’ingabo za Congo (FARDC).
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ukwakira 2021, imodoka nini ya Kompanyi itwara abagenzi yitwa Swift Safaris yaturikanywe n’igisasu, abantu babiri bahita bahasiga ubuzima, abandi benshi barakomereka nk’uko amakuru ava muri icyo gihugu abitangaza.
Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko tariki ya 18 Ukwakira 2021 ingabo z’u Rwanda zakurikiye abacuruzi ba magendu barimo bambukiranya umupaka biba ngombwa ko barenga umupaka batabimenye.
Clement Chiwaya wahoze yungirije ukuriye Inteko Ishinga Amategeko mu gihugu cya Malawi guhera mu mwaka wa 2014 kugeza muri 2019 yitabye Imana nyuma y’aho yirashe isasu mu mutwe akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa pisitole, ibi bikaba byabereye mu nteko ishinga amategeko mu gihugu cya Malawi.
Ku wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021, Umuryango w’Abibumbye wambitse abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo imidali y’ishimwe. Abambitswe imidali ni abapolisi b’u Rwanda 158 bagize itsinda ry’abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu cya Sudani (…)
Abapolisi n’abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika bari kumwe n’abandi banyarwanda baba muri iki gihugu, ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021 bifatanyije n’abaturage bo mu Mujyi wa Bangui mu gikorwa cy’umuganda wo gusukura uyu mujyi.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimye akazi Ingabo na Polisi b’u Rwanda bakoze mu kubohoza uduce twari twarigaruriwe n’ibyihebe muri Mozambique, ariko ababwira ko akazi ari bwo kagitangira kuko bafite inshingano zo kurinda abaturage no kubungabunga umutekano muri ibyo bice.
Mu myenda ya gisirikare, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Mozambique Filipe Nyusi baganiriye n’Ingabo na Polisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Mozambique bafatanyije n’Ingabo z’icyo gihugu.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nzeri 2021, Abanyarwanda 15 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba.
Amakuru aturuka muri Mozambique aravuga ko Umunyarwanda Révocat Karemangingo wari mu bakuriye impunzi z’Abanyarwanda muri Mozambique yishwe arashwe ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 13 Nzeri 2021 ageze hafi y’aho atuye mu murwa mukuru Maputo.
Abanyarwanda 16 bagejejwe ku mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera, nyuma yo kwirukanwa mu gihugu cya Uganda.
Abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, ku wa Kane tariki ya 2 Nzeri 2021 basezeye Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga warangije ishingano ze zijyanye no kuba yari ashinzwe abakozi bari mu butumwa bw ’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Sudani (…)
Perezida Antoine Félix Tshisekedi yakiriye itsinda ry’abasirikare badasanzwe boherejwe na Amerika mu gufasha ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kurwanya iterabwoba mu Burasirazuba bwa Congo no kurinda Pariki y’Ibirunga.
Umutingito uri ku gipimo cya 7,2 wibasiye igihugu cya Haiti kikiri mu kababaro ka Perezida wacyo uherutse kwicwa. Icyuho kiriho mu buyobozi bw’iki gihugu muri iyi minsi cyatumye ibikorwa by’ubufasha no gutabara abibasiwe n’uwo mutingito bigorana.
Perezida wa Afghanistan, Ashraf Ghani, yahunze igihugu mu gihe abarwanyi b’Abatalibani bakomeje gusatira no kwigarurira ibice byinshi by’igihugu birimo n’umurwa mukuru, Kabul.
Saa moya na 15 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kanama 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 32 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko n’ubwo hari Abanyarwanda 7 bafatiwe i Burundi aherutse gushyikirizwa na Guverineri w’Intara ya Kayanza mu Burundi, hari abandi bagifungiyeyo.
N’ubwo hamaze kuba inama zitandukanye hagati ya ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda, ariko uko ibintu byari bimeze ngo ni ko bikimeze ntakirahinduka nk’uko Minisitiri Dr Vincent Biruta yabisobanuye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021.
Ku wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021 nibwo umuntu yagerageje kwica Perezida w’inzibacyuho muri Mali, colonel Assimi Goïta, akoresheje icyuma.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko, bisabwe na Guverinoma ya Mozambique, u Rwanda rwatangiye kohereza abantu 1000 bagize umutwe w’ingabo na Polisi mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique ikaba muri iyi minsi yibasiwe n’ibikorwa by’iterabwoba bihungabanya umutekano.
Guverineri w’Intara ya Shizuoka witwa Heita Kawakatsu yabwiye abanyamukuru ko, kubera imvura nyinshi, amazi yinjiye mu butaka buroroha cyane nyuma burariduka. Ibyo ngo byabereye ku musozi uri hejuru y’umugezi wo mu Mujyi wa Atami.
Polisi ya Uganda ikorera i Kampala mu murwa mukuru w’icyo gihugu, yarashe umwe arapfa mu bagabye igitero ku modoka ya Minisitiri Gen. Edward Katumba Wamala, abandi irabafata.
Kiliziya Gatolika irashinja Leta kwigarurira no kubatwara imitungo nyuma y’aho ibikorwa byose byashinzwe na kiliziya birimo amashuri yose yafashwe, amavuriro ayobowe na kiliziya yose yarahagaritswe. Abagatolika bo muri Eritrea bavuga ko Guverinoma imaze imyaka myinshi ibatwara imitungo yabo. Amashuri abanza ni yo yari (…)
Ubwami bw’Igihugu cya Eswatini cyahoze cyitwa Swaziland, bwatangaje ko bwashyizeho umukwabu mu gihe igisirikare cyohereje abasirikare hirya no hino mu gihugu kugira ngo bahagarike imyigaragambyo y’urubyiruko ruvuga ko rushaka demokarasi.
Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga baturutse mu bihugu birenga 40 mu ntangiriro z’iki cyumweru bateraniye i Roma mu Butaliyani kugira ngo baganire ku iterabwoba rikomeje kwiyongera ry’umutwe wa Leta ya kisilamu (IS) muri Afurika.