• Ifoto y

    Muri Turukiya na Syria hari abatahurwa bagihumeka nyuma y’iminsi isaga 10 bagwiriwe n’ibikuta

    Abahitanywe n’umutingito barasaga 41,000 muri Turquie na 3700 muri Syria, hari bakeya basangwa bagihumeka nyuma y’iminsi isaga 10 bagwiriwe n’ibikuta Nyuma y’iminsi cumi n’umwe umutingito wari ufite ubukana bwa 7.8 wibasiye ibihugu bya Turquie na Syria, abashinzwe ubutabazi, ku buryo bw’ibitangaza baracyarokora abantu (…)



  • Igihugu cya Kenya mu bihe bishize cyakunze kwibasirwa n

    Kenya ishobora kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye abaturage bazo bari i Nairobi muri Kenya kuba maso kuko hari ibitero by’iterabwoba bishobora kwibasira uwo Mujyi wa Nairobi.



  • Abigaragambya bangije ibintu bitandukanye, bafunga n

    Goma: Imyigaragambyo yahagaritse ubuhahirane

    Abanyarwanda basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahagaritse ibikorwa byabo mu mujyi wa Goma nyuma y’uko urubyiruko rw’Abanyekongo rubyukiye mu myigaragambyo yatumye ibikorwa bihagarara muri uyu mujyi mu rwego rwo gusaba ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) n’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (…)



  • Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique yashimye inzego z’umutekano z’u Rwanda

    Minisitiri w’Ingabo muri Mozambique, Maj Gen Cristóvão Artur Chume, aherekejwe n’Umugaba wungirije w’ingabo, Lt General Beetolino Capetine, basuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Karere ka Ancuabe, mu Ntara ya Cabo Delgado.



  • Gen. James Kabarebe yaganirije urubyiruko

    Gen. Kabarebe yavuze ku ntambara n’ubwicanyi bibera muri Congo (Video)

    Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, yasubije Urubyiruko rwamusabye kugira icyo u Rwanda rukora kugira ngo ruhagarike ubwicanyi bubera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bivugwa ko ari Jenoside.



  • Abayobozi muri Polisi y’u Rwanda n’iya Qatar baganiriye ku bufatanye bw’inzego zombi

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, ari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Qatar, aho ku wa Kane tariki ya 02 Gashyantare 2023 yitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y’aba ofisiye bahawe ipeti rya Lieutenant, wayobowe n’Umuyobozi w’ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim Bin (…)



  • Minisitiri Biruta yaganiriye n’intumwa ya Amerika ku kibazo cy’umutekano muri Congo

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta wungirije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Wendy Sherman, ku mutekano muke urangwa mu gihugu cya Congo.



  • Uhuru Kenyatta

    Uhuru Kenyatta yatumije Inama y’igitaraganya yiga ku mutekano muri DRC

    Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya akaba ari we muhuza mukuru mu biganiro byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DR Congo yasabye ko habaho Inama yihutirwa y’abajyanama ba EAC mu gusuzuma ibibazo by’umutekano bikomeje kwifata nabi muri icyo gihugu.



  • Bamwe mu bavanywe mu byabo n

    Sudani y’Epfo: Biteguye kugaragariza Papa Francis akababaro kabo

    Abakuwe mu byabo n’intambara muri Sudani y’ Epfo bafite icyizere ko uruzinduko rwa Papa Francis muri icyo gihugu ruzazana amahoro rugatuma abayobozi bacyo bahindura imikorere bagaharanira ko icyo gihugu kibamo amahoro arambye.



  • Ab’uruhu rwera batatu bakurikiranyweho gushaka kwica abana babiri b’abirabura

    Abagabo batatu b’uruhu rwera baba muri Afurika y’Epfo, tarikiya 29 Ukuboza 2022 ibyuma by’ikoranabuhanga bifata amashusho (camera) byabafashe barimo baniga abana babiri b’abirabura babaziza ko bogeye muri Pisine imwe na bo.



  • Umugaba w’Ingabo za Mozambique yasuye Ingabo z’u Rwanda ziherutse koherezwa i Ancuabe

    Umugaba w’Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziherutse koherezwa mu Karere ka Ancuabe, mu Ntara ya Cabo Delgado.



  • U Rwanda rwongeye kwamagana abarushinja gufasha M23

    Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibirego ishinjwa byo gufasha umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo, nta shingiro bifite, ahubwo bikaba bigamije kurangaza amahanga ku mpamvu ya nyayo yateye intambara ihuje Leta ya Congo n’umutwe wa M23.



  • Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo

    Perezida Kagame yitabiriye Inama y’Umuryango w’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yibanze ku kureba ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya Luanda na Nairobi ku bibazo by’umutekano mucye urangwa mu Burasirazuba bwa Congo.



  • Prince Heinrich XIII, w

    Abashakaga guhirika ubutegetsi mu Budage batawe muri yombi

    Abantu 25 batawe muri yombi mu Budage nyuma yo gushaka guhirika ubutegetsi bw’iki gihugu. Ubudage bwatangaje ko abashatse guhirika ubutegetsi babarizwa mu itsinda rya ‘extreme droite’ kandi ko bigeze kuba abasirikare bakaba bari biteguye gutera ku nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko ya Reichstag, bagafata ubutegetsi.



  • Umuyobozi wa M23, Bertrand Bisimwa, ari kumwe na Sultani Makenga ukuriye igisirikare cya M23

    M23 yemeye gusubira inyuma

    Ubuyobozi bw’umutwe w’inyeshyamba za M23 bwatangaje ko wemeye gusubira inyuma nk’uko wabisabwe n’Abakuru b’Ibihugu mu Karere i Luanda muri Angola tariki ya 23 Ugushyingo 2022.



  • Abasirikari b’u Rwanda bari muri Santarafurika bambitswe imidari

    Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri MINUSCA mu mujyi wa Bangui bambitswe imidari y’ishimwe y’Umuryango w’Abibumbye. Ni umuhango wabaye ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022.



  • Umuyobozi wa M23, Bertrand Bisimwa, ari kumwe na Sultani Makenga ukuriye igisirikare cya M23

    M23 yavuze ko itagejejweho imyanzuro iyisaba kuva mu bice yafashe

    Umuyobozi w’umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko batigeze bashyikirizwa imyanzuro y’abakuru b’ibihugu bayisaba kuva mu bice bya Congo yafashe. Umuyobozi wa M23 abitangaje nyuma y’iyo nama yahuje Abakuru b’ibihugu barimo Perezida wa Angola João Manuel Gonçalves Lourenço, Perezida wa RDC Félix-Antoine Tshisekedi, (…)



  • Perezida Ruto yakiriwe na mugenzi we Tshisekedi wa DR Congo

    Perezida William Ruto yagiriye uruzinduko muri RDC

    Perezida wa Kenya Dr. William Ruto yagiriye uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu rwego rw’ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’iki Gihugu.



  • RDC yemeye ko umusirikare warasiwe mu Rwanda ari uwabo

    Ubuyobozi bw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo bwasabye ko umurambo w’umusirikare wabo warasiwe mu Rwanda uzanwa muri Congo. Umuyobozi w’igisirikare cya Congo mu Karere ka 34 Maj Gen Mpezo Mbele Bruno yandikiye ishami rya EJVM asaba ko babafasha mu gikorwa cyo gucyura umurambo w’umusirikare wabo (…)



  • Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidari y’ishimwe

    Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zambitswe imidari y’ishimwe na ONU. Uyu muhango wabaye tariki 19 Ugushyingo 2022 mu mujyi wa Juba, ahari icyicaro cy’ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt1).



  • Ingabo za Uganda ziri mu myiteguro yo kujya muri Congo

    Ingabo za Uganda ziri mu myiteguro ya nyuma yo kwerekeza muri Repubulika ya Demokarasi Congo (RDC), nka zimwe mu zigize umutwe w’ingabo zihuriweho n’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC force), zoherezwa muri icyo gihugu mu rwego kugarura amahoro mu Burasirazuba.



  • Abanyekongo batangiye guhungira mu Rwanda

    Imiryango 33 igizwe n’abantu 89 baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahungiye mu Rwanda nyuma y’uko imirwano ihuje abarwayi ba M23 n’ingabo za Congo (FARDC) ikomeje gufata indi ntera.



  • Abarwanyi ba M23 bambuye ingabo za FARDC igifaru i Rugari

    M23 biravugwa ko yafashe Kibumba, isatira Goma

    Amakuru akomeje guhererekanywa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Ugushyingo 2022 aravuga ko abarwanyi ba M23 bafashe santeri ya Kibumba iri ku birometero 20 hafi y’Umujyi wa Goma.



  • Minisitiri w

    Tanzania: Umusore warokoye abantu mu mpanuka y’indege yahembwe, ahabwa n’akazi

    Jackson Majaliwa wari umurobyi wagize uruhare runini mu kurokora abagenzi 24 bari mu ndege yaguye mu kiyaga cya Victoria muri Tanzania yahembwe miliyoni y’Amashilingi akoreshwa muri Tanzania (abarirwa mu bihumbi 450 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda) ahabwa n’akazi keza.



  • Umunyarwandakazi ari mu baguye mu mpanuka y’indege muri Tanzania

    Mu baguye mu mpanuka y’Indege ya ’Precision Air’ yabereye mu Kiyaga cya Victoria kuri iki Cyumweru, byamenyekanye ko harimo n’Umunyarwandakazi witwa Hamza Hanifah.



  • Perezida Kagame yihanganishije abaturage ba Tanzania

    Perezida Paul Kagame yihanganishije abaturage ba Tanzania na Perezida w’iki gihugu Samia Suluhu Hassan ku bw’impanuka y’indege yahitanye abantu 19. Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yabitangaje mu butumwa yanditse kuri Twitter mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 07 Ugushyingo 2022.



  • Imodoka yari arimo ni uku yabaye

    Minisitiri w’Uburezi muri RDC yarokotse impanuka

    Minisitiri Muhindo Nzangi Butondo ushinzwe uburezi muri Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo yarokotse impanuka y’imodoka mu mujyi wa Goma. Ni impanuka yabaye akigera mu Mujyi wa Goma avuye ku kibuga cy’indege cya Goma, imodoka yarimo igongwa n’ikamyo yabuze feri.



  • Ingabo z’u Rwanda zavumbuye izindi ntwaro zahishwe n’inyeshyamba

    Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, tariki 21 Ukwakira 2022, zavumbuye izindi ntwaro zahishwe mu birindiro byahoze ari iby’inyeshyamba i Miloli mu gace rusange k’ishyamba rya Limala, mu majyepfo y’Iburasirazuba bw’Akarere ka Mocimboa da Praia.



  • Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda zahuguye abagore bibumbiye mu mashyirahamwe

    Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Santarafurika zibarizwa muri RWABATT10, zahaye amahugurwa abanyamuryango b’amashyirahamwe y’abagore bo mu Karere ka 5ème Arrondissement, mu mujyi wa Bangui.



  • Iyicarubozo riteye inkeke muri RDC – Raporo ya ONU

    Raporo yasohowe n’Umuryango w’Abibumbye (ONU) yagaragaje ko abasaga 3,600 bakorewe iyicarubozo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hagati y’umwaka wa 2019 na 2022.



Izindi nkuru: