Ku Cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021 nibwo Umunyarwanda, Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu yageze mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa aho agiye mu mirimo yo kuyobora Polisi y’Umuryango w’Abibumbye (UNPOL) igizwe n’abapolisi baturuka mu mahanga bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu (…)
Indege ya kajugujugu yari itwaye abasirikare bo muri Kenya yakoze impanuka kuri uyu wa Kane tariki 24 Kamena 2021, abasirikare 10 bahasiga ubuzima, abandi 17 barakomereka.
Abarwanyi ba Hamas barimo gukoresha andi mayeri mu rugamba nyuma y’aho ibisasu byabo bya misile babyohereza ariko bikaburizwamo n’ikoranabuhanga rya Israel.
Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwasabye abaturage bari barahunze iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo gusubira aho bari batuye, cyakora busaba abari batuye ahangijwe n’iruka ry’ibirunga gutegereza gushakirwa ahandi.
Nshimiyimana Augustin ufite ipeti rya Colonel mu mutwe w’inyeshyamba za FDLR yafatiwe mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa, akaba ngo yarafashwe n’abantu bambaye imyenda ya gisirikare. Bivugwa ko yafashwe ku Cyumweru tariki 06 Kamena 2021, afatiwe mu rusengero rw’ahitwa i Ngungu muri teritwari ya Masisi nk’uko umuvugizi wa (…)
Abanyapolitiki bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bafashe umwanzuro wo kongera ibihe bidasanzwe (state of siege) mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu gihe cy’iminsi 15 kuko n’ubu ibitero by’inyeshyamba bigikomeje muri ako gace gaherutse no guhura n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo mu kwezi gushize.
Ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru bukomeje gukora igenzura ku byangijwe n’iruka rya Nyiragongo. Uko hamenyekana ibyangiritse, ni na ko umubare w’abo yahitanye ukomeza kwiyongera.
Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) rikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buratangaza ko abana barenga 150 batandukanye n’imiryango yabo, naho abana barenga 170 baburirwa irengero, mu gihe abantu barimo bahunga iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo tariki ya 22 Gicurasi 2021 mu (…)
Ikirunga cya Nyiragongo cyatwitse amazu abarirwa mu bihumbi, abantu 15 bakaba ari bo ku ikubitiro bamenyakanye babuze ubuzima kubera icyo kirunga.
Bamwe mu baturage bo mu bice ikirunga cya Nyiragongo cyarukiyemo bongeye guhungira mu Rwanda batinya ko cyakongera kuruka.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yasabye abizera gusengera abatuye umujyi wa Goma wibasiwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.
Abaturage bari i Busasamana muri Rubavu bitegeye ikirunga cya Nyiragongo baravuga ko babonye igikoma kimanuka kivuye ku munwa w’ikirunga.
Umuyobozi w’igisirikare muri Nigeria, Lieutenant General Ibrahim Attahiru, yapfuye aguye mu mpanuka y’indege ya Gisirikare.
Sandro Shyaka ubarirwa mu bakire ba mbere mu Karere ka Rubavu, biravugwa ko mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021 yaba yashimuswe n’abarwanyi ba FDLR ahitwa Kimoka mu birometero 30 uvuye mu Mujyi wa Goma werekeza mu muhanda wa Sake-Kitshanga werekeza i Masisi.
Ubuyobozi bw’ingabo za Malawi bwatangaje ko umusirikare wabo wari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yaguye mu mirwano ku wa 10 Gicurasi 2021.
Urwego rushinzwe imyitwarire mu gipolisi cya Kenya rwatangiye gukora iperereza ku makuru avuga ko hari umwana wapfiriye mu modoka bitewe n’abapolisi ngo bimye inzira tagisi (taxi) yari imujyanye kwa muganga kubera amasaha ntarengwa yo kwirinda Covid-19 (curfew).
Tariki ya 4 Gicurasi 2021 ku masaha y’ijoro nibwo Perezida Félix Tshisekedi yagize Liyetona Jenerali Luboya Nkashama Johnny Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, anagena komiseri Alonga Boni Benjamin kuba Visi-Guverineri w’iyi Ntara.
Nk’uko bigaragara muri raporo y’Umuryango w’Abibumbye, abaturage amagana bamaze kwicwa mu gihe abandi benshi bakuwe mu byabo n’ibitero bimaze amezi byibasiye uduce twa Ituri na Kivu y’Amajyaruguru.
Abaturage bo mu Ntara ya Oromia na Amhara baherukaga gushyamirana bituma uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Hailemariam Desalegn wakomokaga mu ba Amhara, yegura mu mwaka wa 2018.
Muri iki cyumweru, urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rwatangiye kumva ibijyanye n’amakimbirane yaranzwe hagati ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda n’ibyangijwe hagati y’imyaka ya 1998-2003.
Itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda 80 bagize icyiciro cya Gatandatu basoje igikorwa cyo kujya gusimbura bagenzi babo bo mu cyiciro cya gatanu bamaze Umwaka muri Sudani y’Epfo, mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu bwiswe UNMISS.
Polisi y’ahitwa Minnesota muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yarashe umusore w’umwirabura witwa Daunte Wright arapfa, ariko Polisi ivuga ko uwo musore yarashwe ku bw’impanuka.
Urukiko rukuru rwa Kenya rwahagaritse by’agateganyo ifungwa ry’inkambi ebyiri, Dadaab na Kakuma zicumbikiye impunzi zisaga ibihumbi magana ane ( 400.000) nk’uko bivugwa n’itangazamakuru ndetse n’abaharanira uburenganzira bwa muntu.
Abapolisi b’u Rwanda 139 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika(MINUSCA) bambitswe imidali yo kubashimira uruhare bakomeje kugaragaza mu bikorwa mpuzamahanga bigamije kubungabunga amahoro. Abo bapolisi bashimiwe uburyo babikora neza kandi kinyamwuga.
Perezida wa Guinée Equatoriale,Teodoro Obiang Nguema, yatangaje ko iyo mpanuka yaba yatewe n’uburangare bw’abashinzwe gucunga ibisasu biturika (explosifs) mu kigo cya Gisirikare cya Bata.
Kuva tariki ya 22 Gashyantare 2021, ibinyamakuru bitandukanye ku isi biravuga urupfu rwa Ambasaderi Luca Attanasio, umurinzi we Iacovacci, n’umushoferi wari ubatwaye witwa Mustapha Milambo. Bishwe mu masaha ya saa yine n’iminota 15 mu gace ka Nyiragongo ahazwi nka 3 Antennes.
Mu itangazo abapolisi bavuga ko Robert Maraj yagendaga mu muhanda mu kirwa cya Long Island mu ijoro ryo ku wa Gatanu ubwo yagonzwe.
Umubyeyi witwa Nzamukosha Diane wageze mu Rwanda tariki 03 Gashyantare 2021 ari kumwe na bagenzi be bari bafungiye muri Uganda, yageze ku mupaka wa Kagitumba yicaye mu modoka atabashaga kwigenza n’amaguru.
Bamwe mu Banyarwanda bafungirwa mu gihugu cya Uganda bavuga ko buri joro bajyaga barara bakubitwa inkoni z’insinga bwacya bagasubizwa muri za kasho.
Stacey Abrams ni izina rigaruka cyane mu kanwa k’abo mu ishyaka ry’Abademokarate, abenshi muri bo bakavuga ko iyo Stacey adakora ibyo yakoze, n’intsinzi babonye yashoboraga kutaboneka.