Abari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika, bafatanyije n’ubuyobozi bw’icyo gihugu, basezeye mu cyubahiro umusirikare w’u Rwanda Sgt NSABIMANA Jean D’amour waguye muri iki gihugu mu bikorwa byo kugarura amahoro tariki 13 Mutarama 2021.
Umusiririkare w’u Rwanda yaguye mu gitero cyagabwe n’abarwanyi bitwaje intwaro muri Repubulika ya Santarafurika, undi arakomereka.
Abarwanyi bitwaje intwaro muri Repubulika ya Santarafurika, kuri iki Cyumweru tariki 03 Mutarama 2021 bagabye igitero ku mujyi wa Bangassou mu rukerera barawigarurira, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri ako gace, Rosevel Pierre Louis.
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika ya Santarafurika zifatanyije n’iz’Abarusiya ndetse n’izindi ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye zasubije inyuma inyeshyamba zo mu mutwe wa CPC zari zagabye igitero ku mujyi wa Damara uherereye ku birometero bibarirwa muri 80 uvuye mu murwa mukuru, Bangui.
Inyeshyamba zimaze iminsi zigaba ibitero mu mijyi imwe n’imwe ya Repubulika ya Santarafurika zatangaje ko zitanze agahenge, ariko zisaba ko amatora yo ku Cyumweru asubikwa, nk’uko ibinyamakuru byo muri iki gihugu bibivuga.
Guverinoma y’u Rwanda yohereje ingabo zo kurinda umutekano muri Repubulika ya Santarafurika, hashingiwe ku masezerano asanzwe hagati y’ibihugu byombi y’ubufataye mu bya Gisirikare.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, uri mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Zambia, Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ukuboza, yasuye ishuri rikuru rya Polisi ya Zambia rya Kinfinsa, iri shuri rikaba ryigisha ibijyanye no guhosha imyigaragambyo.
Perezida Kagame yavuze ko ibimaze kugerwaho mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari bishimishije, ariko agaragaza ko hakiri byinshi byo gukorwa.
Polisi yo muri Kenya yataye muri yombi abayobozi bakuru batatu bakomeye mu rwego rw’ubuvuzi bakekwaho kuba abayobozi bakuru b’ikigo gicuruza abana.
Umugabo yitwitse arashya cyane maze arokorwa n’abapolisi n’abagenzi batambukaga mu gace ka Tahrir, mu murwa mukuru wa Cairo.
Samuel Eto’o wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Kameruni yarokotse impanuka ikomeye ubwo yari mu gihugu cy’amavuko ku cyumweru tariki ya 08 Ugushyingo 2020 ku muhanda Douala-Bafoussam.
Polisi muri Tanzania yataye muri yombi umuyobozi w’ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho nyuma y’iminsi mike habaye amatora atemerwa n’abatavuga rumwe n’ishyaka Chama cha Mapinduzi.
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cya Sudani kigomba kubanza kwishyura miliyoni 335 z’Amadolari ya Amerika kugira ngo cyemererwe kuvavanwa ku rutonde rw’abashyigikira iterabwoba.
Muri Nigeria, Polisi yashyizeho umutwe mushya w’abapolisi barwanya abajura, bakaba basimbuye abakoraga ako kazi bahagaritswe bashinjwa guhohotera abaturage.
Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, umaze iminsi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yiyemeje kuhaboneka cyane muri iyi minsi kugira ngo arangize ibibazo by’umutekano muke biharangwa.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Werurwe 2020, Umuryango w’Abibumbye wambitse imidali abapolisi b’u Rwanda 159 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo. Iyi midali bayambitswe mu rwego rwo kubashimira akazi keza bakora muri kiriya gihugu kandi bakagakorana umurava n’ubunyamwuga.
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, batanze amahugurwa ku butabazi bw’ibanze, banatanga ibikoresho by’ubutabazi bw’ibanze ku bapolisi bo muri icyo gihugu.
Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 08 Ukwakira 2020, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yaganirije abapolisi 176 bitegura kujya mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, bugamije kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.
Hashize ukwezi inkongi z’umuriro zibasira igice cy’uburengerazuba bwa Amerika. Ahadutse izo nkongi, abantu bashinzwe kuzimya umuriro bagaragaza umunaniro ukabije n’umuhangayiko baterwa no kuba ari bake bakanakomwa mu nkokora n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.
Muri Sudani hafatiwe ikinyabutabire cya "Nitrate d’Ammonium" cyashoboraga guturika kikarimbura umurwa mukuru wose wa Kharthoum.
Muri Mali mu kigo cya gisirikare cya Kati giherereye hafi y’umurwa mukuru Bamako humvikanye urusaku rw’amasasu, bivugwa ko hari n’abayobozi batawe muri yombi, barimo Perezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keita bakunze kwita IBK na Minisitiri w’Intebe Boubou Cissé.
Abantu 11 bari bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi muri Bungoma y’Amajyepfo batorotse aho bari bafungiye by’agateganyo.
Hari abagerageje kwica Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, inshuro zirenga 130 muri uyu mwaka wa 2020.
Uwo mukecuru wakatiwe gufungwa imyaka 35 uhereye tariki 4 Kanama 2020, yitwa Joyce Wairimu Kariuki akaba kandi ngo atari ubwa mbere afunzwe, kuko yigeze gufungwa na none azira kuba yaragize uruhare mu bujura bw’ibinyabiziga bwabayeho mu myaka ya za 2018 na 2019, mu mijyi ya Nakuru, Nairobi na Mombasa, iyo mijyi yose ikaba (…)
Ku wa kabiri tariki ya 04 Kanama 2020, umurwa mukuru wa Liban washegeshwe bikomeye n’ibiturika bibiri byaturikiye ku cyambu cya Beirut, ku ikubitiro bigahitana abagera kuri 78 abandi 4000 barakomereka, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu.
Abaturage ba Repubulika ya Santarafurika batuye mu murwa mukuru w’iki gihugu Bangui, batangiye guhabwa amazi meza n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri iki gihugu.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres yamaganye igitero cyagabwe ku ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika, kigahitana umusirikare umwe w’u Rwanda.
Umwe mu Banyarwanda bari bafungiye muri Uganda avuga ko yari amaze hafi imyaka ibiri afungiwe muri icyo gihugu, amezi atandatu akaba ngo yarayamaze aba mu musarane ku mapingu yambaye uko yavutse.
Guhera ku wa Kabiri tariki ya 09 Kamena nibwo Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangiye igikorwa cyo gusuzuma icyorezo cya COVID-19 abanyarwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.
Mbarushimana Jean Bosco umwe mu Banyarwanda bari barafatiwe muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yavuze ko Uganda iri kuvuga ko kurekurwa kwabo ari imbabazi bahawe, mu gihe barangije ibihano bakabona kubohereza mu Rwanda.