Wamenya ute ko umukobwa agukunda?

Kugira ngo umenye ko umukobwa agukunda hari ibimenyetso akora byerekana ko agukunda. Ibimenyetso bikurikira ni ibyo abantu besnhi bakunda guhurizaho.

 akubaha uko uri: arashima, agushima uko akubona. Ushobora kuba hari aho ufite intege nke ariko akagukunda abizi.

 ntagusaba ibyo udafite: bisigaye byarateye ko abakobwa bamara gukundana n’abahungu bagatangira kubagerekaho imitwaro. Umukobwa ugukunda ubona ntacyo agutegerejeho usibye urukundo umukunda.

 ntagira ishyari: umukobwa ugukunda urukundo rw’ukuri ntaguterera induru ngo akubuze amahoro ngo uganira n’abandi bakobwa, ubona akwizeye kandi yiteguye kuguha uburenganzira bwawe.

 igitangaje ni uko umukobwa ugukunda ashobora kukwemerera mugakora byose by’urukundo ariko agatinya ko mwahuza igitsina. Aba yanga ko urukundo rwanyu rwakwicwa no gupfundura agaseke hakiri kare harimo nuko ushobora kumutera inda mukiri bato urukundo n’imibereho bikangirika.

Urukundo gusa ni amayobera byose bisaba gushishoza umusore n’inkumi bakirinda guhubuka, turabizi ko amaraso aba ashyushye kandi urubyiruko rumeze nk’impumyi ku bibazo birwugarije; nk’uko. Tubikesha urubuga Ikibatsi.com.

Usibye ibimenyetso twabonye haruguru, wowe ubona ari bihe bimenyetso byerekana ko umukobwa akunda umuhungu?

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 288 )

ibyo ni ukuri nange nagiye mbona ingero nyinshi nange byamayeho.

biziyaremye jmv yanditse ku itariki ya: 7-06-2016  →  Musubize

Nukur Gukundan Nivyiz Mug Kib Nukuryaman Kand Twagomb Mubandany Muduh Udukur Murukund

Nsingayimana Eric yanditse ku itariki ya: 6-06-2016  →  Musubize

vyose ni ngirakamaro kubakundanye

eric sinzinkayo yanditse ku itariki ya: 4-06-2016  →  Musubize

najye mfite umukobwa ndamukund ntago mubeshya yampinduje byinshyi kandi nawe iyambwira anyizezako tuzabana ariko njye nsimbyiyumvemo nzabigenze gt?

elias yanditse ku itariki ya: 3-06-2016  →  Musubize

bavand urukund si ubusambany bubw bensh ark babibon. plz twirind rubyiruko

jack yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

umukobwa wubungubu agukunda mubyishimo mumubabaro akaguhunga!!!!!!!!!!!!!

IRABONA JOSEPH yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

Gusa abahungu mwomenya ko urukundo rwukuri ataruko mworyamana gusa! Kandi na bakobwa mwogeragez kureka kuba aba materialiste kuko birasambura

alias yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

Abahung bub umuhay mub muhejej. bakobw mwes twihagararek

Vanessa yanditse ku itariki ya: 1-06-2016  →  Musubize

murikigihe urukundo rusigaye rushingiye kumagaranga
abakobwa ntibakigira urukundo peeeeee

MUHOOZI WILSON yanditse ku itariki ya: 1-06-2016  →  Musubize

Urukundo Barufashe Nkumupira Wamaguru Bahungu Twese Tuvire Hasi Rimwe Turuhe Agaciro

Bailando yanditse ku itariki ya: 30-05-2016  →  Musubize

urukundo rurihanganira ntirutegekwa

Bailando yanditse ku itariki ya: 30-05-2016  →  Musubize

Urukundo ni amayobera gusa biragoye kubona umukobwa ugukunda by ukuri kubera abakobwa bubu bajya ahari amafaranga gusa wowe usomye aya magambo nkwifurije kuzagira ugukunda by’ukuri.

Murakoze

Ndori Eric clapton

ndori Eric clapton yanditse ku itariki ya: 26-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka