Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko mu gihe urukingo rwa Covid-19 rwaba rumaze kwemezwa, Afurika izabona nibura miliyoni 220 za doze y’urukingo.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amaraso butangaza ko nyuma y’amezi 6 ibikorwa byo gutangira amaraso ahitwa nka Car Free Zone bihagaze byongeye gusubukurwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) Emmanuel Ndayisaba, yahamagariye ibitaro n’amavuriro kubakira inzira abafite ubumuga kugira ngo bashobore koroherwa kubona serivisi z’ubuzima.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko abantu 54 bari barwaye Covid-19 bakaba bari barashyizwe muri gahunda yo kuvurirwa mu rugo bamaze gukira icyo cyorezo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet, arasaba abaturage kwakira neza no korohereza abatera umuti wica imibu mu nzu, kugira ngo hirindwe indwara ya Malariya.
Ikigo gishinzwe imiti cya Amerika (FDA) cyemeje ko gihe bibaye ngombwa kuramira umurwayi mu buryo bwihutirwa gusa hakoreshwa Plasma mu kuvura abarwaye covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangiye gahunda yo gukurikiranira abarwaye Covid-19 batarembye mu ngo zabo kandi ngo biratanga umusaruro mwiza kuko hari abakize, cyane ko muri rusange mu barwaye icyo cyorezo mu Rwanda, 85% bataba barembye.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi Lt. Col Dr William Kanyankore atangaza ko icyorezo cya COVID-19 gihari, kandi abajyanwa kwa muganga bitabwaho, agasaba abantu kwirinda kucyandura kuko abakirwa barimo ibyiciro bitatu.
Imibare y’abandura icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda imaze iminsi igaragaza ko ikomeza kuzamuka kurusha imibare y’abakira, ari nako imibare y’abapfa izamuka.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2020 yitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga Inama y’Abagize Biro y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’abakuru b’Uturere tw’Ubukungu, iyo nama ikaba yigaga ku kurwanya icyorezo cya COVID-19.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije atangaza ko bagiye kujya baha urubuga abakize Covid-19 kugira ngo batange ubuhamya ku bubi bwayo bityo bafashe abantu kuyirinda.
Akarere ka Muhanga kashyikirije ibitaro bya Kabgayi imbangukiragutabara yaguzwe mu nyungu ya Farumasi y’Akarere, ikaba igiye kunganira izisanzwe kuri ibyo bitaro zidahagije ngo abarwayi bahabwe serivisi nziza.
Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima gishya cya Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, baratangaza ko kuva iki kigonderabuzima cyatahwa bivuriza ahantu hasa neza, by’umwihariko abarwariye mu bitaro bakaba batakirwarira mu cyumba kimwe nka mbere.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyiravuga ko nta mpugenge abantu bakwiye kugira ku muti wa coartem usanzwe uvura malariya, kuko ngo ugifite ubushobozi bwo kuvura kugera kuri 95%.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 06 Kanama 2020, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya barindwi banduye COVID-19, abandi 21 bari barwaye bakaba bakize.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, avuga ko nta mwana n’umwe mu basiramuwe yaba afite ubwishingizi bw’indwara cyangwa atabufite, wangiwe kwivuza ibikomere.
Leta zunze ubumwe za Amerika zibinyujije mu kigo cyazo gishizwe iterambere mpuzamahanga (USAID), zashyikirije u Rwanda inkunga y’imashini 100 zongerera umwuka abananiwe guhumeka.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), gitangaza ko gahunda yo gupima Covid-19 ku bantu babyifuza ariko bishyuye yatangiye kuri uyu wa 28 Nyakanga 2020, yitabiriwe cyane kuko byasabwe n’abarenga 100.
Abashakashatsi banyuranye ku isi mu bijyanye n’imiti, bari mu rugamba rukomeye rwo gushakisha umuti n’urukingo bya Covid-19. Abashakashatsi muri laboratwari yitwa Moderna yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, batangaje ko ubu bageze ku cyiciro cya nyuma cyo kugerageza urukingo rwa Covid-19.
Umuyobozi w’Akarereka Rulindo Kayiranga Emmanuel, yahamije amakuru avuga ko ibitaro bya Kinihira ubu bitakiri kwakira abaturage bajya kuhivuriza nk’uko byari bisanzwe, kubera ko bizajya byakira abarwaye Covid-19.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet, avuga ko kubera amazi azengurutse inyubako z’ikigo nderabuzima cya Nyagatare kizimurirwa ahandi burundu.
Abatuye mu Mudugudu wa Kibyibushye mu Kagari ka Gitita ho mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, barifuza kwegerezwa serivise z’ubuvuzi kuko ngo na mituweri basigaye bayiriha 100%.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe byahagaritse by’agateganyo serivizi z’abarwayi babiganaga bivuza bataha.
Umuryango w’Abibumbye ONU uratangaza ko ingamba zo guhangana na Covid-19 zibangamiye gahunda yo guhashya ubwandu bw’agakoko gatera Sida (VIH-Sida), ku buryo hari impungenge ko mu minsi iri imbere impfu zituruka kuri Sida zizikuba kabiri.
Abantu benshi bibaza ibibazo byinshi ku bijyanye n’ubwoko bw’amaraso. Hari ababihuza n’imyitwarire ndetse n’imiterere ya muntu (Caractères), hari ababihuza n’ibibazo bamwe bagira byerekeranye no gukuramo inda ku babyeyi, yewe hari n’abazi ko bikenerwa gusa igihe umuntu yagize ikibazo cy’amaraso make, agakenera kongererwa (...)
Segikwiye Alex wo mu Mudugudu wa Nyamirambo, Akagari ka Rurenge, Umurenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare arasaba ubufasha bwo kuvuza umwuzukuru we wavukanye ubumuga bwo mu maso.
Nyuma y’imyaka ibiri Cyprien Tegamaso w’i Nyamagabe yarabuze miliyoni umunani n’ibihumbi 200 byo kwivuza, Akarere ka Nyamagabe kamwemereye kuzamurihira fagitire y’ibitaro.
Umunyarwandakazi Natasha Baranyuzwe wize ibijyanye n’imiti, yakoze umuti mu nyabarasanyi nyuma y’uko inyabarasanyi igaragajwe n’abahanga ko ivura indwara zitandukanye. Muri Kongere ya FPR 2017, Perezida Kagame yavuze uburyo mu myaka ya 1968 aribwo bwa mbere yamenye uburyo inyabarasanyi yomora umuntu wakomeretse (...)
Ibiro bya Madamu wa Perezida wa Repubulika w’u Rwanda byakiriye inkunga y’ibikoresho by’ubuvuzi byatanzwe na Madamu wa Perezida w’u Bushinwa, Professor Peng Liyuan.
Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije yasobanuriye Umukuru w’Igihugu n’itsinda bari kumwe ko kuba ibitaro ba Gatunda bitaratangira gukora byatewe n’icyorezo cya COVID-19.