Leta irahumuriza abategereje urukingo rwa kabiri rwa AstraZeneca

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, aratangaza ko Leta y’u Rwanda yaguze kandi yamaze kwishyura inkingo za COVID-19 zisaga ibihumbi 500 zo mu bwoko bwa AstraZeneca ku buryo abahawe urukingo rwa mbere bazanahabwa ku gihe urwa kabiri.

Yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 30 Werurwe 2021 cyagezaga ku Banyarwanda uko gukingira no gushyira mu bikorwa amabwiriza mashya yo kwirinda COVID-19 bihagaze mu Rwanda.

Minisitiri Ngamije yavuze ko mu minsi ishize urukingo rwa AstraZeneca rwahagaritswe na bimwe mu bihugu by’i Burayi, ariko nyuma yo gusanga nta kibazo ruteye rwongeye gukoreshwa ndetse umuryango w’Ibihugu by’i Burayi usaba uruganda rwa AstraZeneca kutagurisha inkingo hanze y’uwo mugabane igihe ruzaba rutarahaza ibihugu byawo byaruhaye isoko ryo gukora izo nkingo.

Aho ni ho hahereye impungenge za bamwe bibazaga uko bizagenda niba barahawe urukingo rwa mbere uko bazabona urundi igihe rwaba rutaboneka ku isoko hakibazwa niba bahabwa urwo mu bundi bwoko.

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko ntawe ukwiye kugira impungenge kuko Leta hari inkingo ubwayo yaguze hakaba n’izindi zitegerejwe zo muri gahunda ya COVAX (igamije korohereza ibihugu bifite amikoro make kubona inkingo) ku buryo abahawe urukingo rwa mbere bazabonera ku gihe urwa kabiri.

Agira ati “Abantu basaga ibihumbi 290 bahawe urukingo rwa AstraZeneca, abasaga ibihumbi 50 bahabwa urwa Pfizer rwahawe abatuye mu mijyi kuko rusaba gukonjeshwa kugeza munsi ya dogere 70 za Serisiyusi, ku itariki 02 Mata 2021 tuzatangira gutanga urukingo rwa kabiri rwa Pfizer kuko rwo rutangwa nyuma y’iminsi 28”.

Yongeraho ko abantu babonye urukingo rwa AstraZeneca bo bazahabwa urwa kabiri nyuma y’iminsi mike nyuma y’abahawe Pfizer kuko bo basabwa guhabwa urundi nyuma y’ibyumweru umunani kugeza kuri 12.

Ati “Abantu tuzabamenyesha uko bajya guhabwa urukingo rwabo, ntabwo tugiye gutanga urukingo rwa mbere tugiye gutanga dose ya kabiri abandi bazaruhabwa nyuma uko inkingo zizaboneka.”

Minisitiri w’Ubuzima yasabye Abanyarwanda kudashaka gucuranwa inkingo kuko buri wese azagerwaho hakurikijwe icyiciro abarizwamo, asaba gukomera ku ngamba zo kwirinda COVID-19 kugira ngo hatabaho kwiyongera kudasanzwe kwa COVID-19 kwa gatatu.

Agira ati “Muri iki cyumweru turimo n’ibindi bibiri biri imbere duhangayikishijwe n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kwirinda COVID-19. Turasaba Abanyarwanda kuzubahiriza kugira ngo tutongera guhura na ziriya ngaruka tuzi zirimo na Guma mu Rugo”.

Asaba inzego z’ibanze n’iz’umutekano gukorera hamwe n’abaturage kugira ngo usibye ibihano, Abanyarwanda barusheho kubahiriza amabwiriza ya COVID-19 kugira ngo ubwo inkingo zizaba zibonetse abantu bazazihabwe batarandura kuko kurwara COVID-19 bishobora no kuvamo urupfu.

U Rwanda rurateganya ko nibura bitarenze umwaka wa 2022 abantu 60% by’abaturage bazaba bamaze gukingirwa COVID-19 ni ukuvuga ababarirwa muri miliyoni zirindwi, abantu bagasubira mu buzima bwo kwiteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka