Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) aragaragaza ko kuri iki Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2020 habonetse abarwayi babiri bashya ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 327.
Ku wa kabiri tariki 19 Gicurasi 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yakiriye robots eshanu zagenewe gukoreshwa mu guhangana n’indwara z’ibyorezo, by’umwihariko icyorezo cya COVID-19.
Kimwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2020, ni uko abazajya bashyirwa mu kato kubera Covid-19 cyane cyane abazava hanze, bazajya biyishyurira aho bacumbikirwa mu gihe ibyo byari bisanzwe bikorwa na Leta.
Kuri uyu wa kabiri tariki 19 Gicurasi 2020, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yagejejweho robots eshanu zagenewe guhangana n’indwara z’ibyorezo, by’umwihariko icyorezo cya Covid-19.
Amakuru yashyizwe ahagaragara n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ku rubuga rwa twitter, avuga ko abakozi bashinzwe ubuzima bagera ku 1,000 bo m uriAfurika banduye coronavirus.
Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza (National Council of Nurses and Midwives/NCNM), yabashimye ubwitange bagira mu kwirinda icyahungabanya ubuzima bw’abaturage giturutse ku mikorere mibi yabo, cyane cyane muri ibi bihe bya Covid-19.
Urugaga nyarwanda rw’abafite virusi itera SIDA (RRP+) rutangaza ko gahunda y’abari ku miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA itahungabanyijwe n’ibihe bigoye byatewe na Covid-19 kuko rwashyizeho uburyo bwihariye bwo kubakurikirana.
Mbere y’uko COVID-19 igera mu Rwanda, Ibitaro bya Ruhengeri byakiraga abantu bari hagati ya 250 na 300 buri munsi baza gusaba serivisi z’ubuvuzi, ariko muri aya mezi abantu birinda icyo cyorezo umubare waramanutse ugera ku batagera kuri 200.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri iki cyumweru tariki 10 Gicurasi 2020 habonetse abandi bantu bane (4) barwaye COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo mu Rwanda bose hamwe baba 284.
Perezida wa Tanzania John Magufuli, kuri iki yumweru yavuze ko ari guteganya kohereza indege muri Madagascar gufatayo umuti wo mu byatsi, Perezida wa Madagascar aherutse kuvuga ko waba “urinda ukanavura” COVID-19.
Ibihugu bitandukanye bimaze iminsi byarashyize imbaraga mu gushaka urukingo rw’icyorezo cya COVID-19 kuko ari yo ntwaro ikomeye yo gutsinda icyo cyorezo. Mu bihugu birimo gushaka urukingo harimo u Bushinwa, kugeza ubu muri icyo gihugu bakaba barimo kugerageza urukingo rwa kane.
Imibare y’abandura ndetse n’abahitanwa na Covid-19, igenda yiyongera umunsi ku munsi ku isi. Uku ariko ni nako abashakashatsi bakomeza gushakisha ko babona umuti n’urukingo by’iki cyorezo.
Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Mike Pompeo, avuga ko igihugu cye gikora ibirenze ibindi bihugu byose mu bikorwa byo kurwanya icyorezo cya COVID-19 ku isi.
Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC kirahamagarira abantu kudakuka umutima mu gihe bahamagawe na nimero 0114 kuko ari iyashyizweho kugira ngo itange ubutumwa bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Abaganga bavura amenyo mu gihugu cy’u Bufaransa, bavuga ko bafite ikibazo gikomeye cy’ibikoresho byo kwirinda Covid-19, bazakenera ubwo bazaba basubukuye imirimo yabo, iteganyijwe gusubukurwa tariki 11 Gicurasi 2020.
Kuva icyorezo cya Coronavirus cyakwaduka mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, abantu bagiye bakivugaho byinshi, ku buryo cyandura, uko cyakwirindwa, ndetse hakaba n’abibaza niba uwacyanduye akagikira, ashobora kongera kwandura bushya.
Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwemera amabwiriza ya Siyansi kurusha ibivugwa n’abantu uko babishaka, cyane ko ngo hari byinshi abahanga mu by’amavirusi bataramenya kuri Covid-19.
Umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru, Julien Mahoro Niyingabira, avuga ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mata 2020, mu ntara zose hagezwa udupfukamunwa.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryaburiye isi yose ko icyorezo cya coronavirus kitazarangira vuba.
Nyuma y’uko Perezida wa Madagascar amuritse umuti avuga ko uvura ukanarinda Covid-19 kuwa mbere w’iki cyumweru, ndetse akanatangaza ko gahunda ya guma mu rugo yoroshywa, byahise bitangira gushyirwa mu bikorwa kuva uwo munsi, ngo kubera ko babonye umuti. Bityo uyu muti, ku ikubitiro ukaba watanzwe mu bigo by’amashuri kugira (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko abantu 87 bamaze gukira COVID-19 (harimo batatu bashya bakize mu masaha 24) naho abandi 67 bakaba bakirimo kuvurwa icyo cyorezo.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé), bemerewe kwivuza bakimara kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, batagombye gutegereza ukwezi.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abantu basimbuka igipangu cyangwa se urugo rw’inyubako yo muri Kenya yagenewe abashyizwe mu kato k’iminsi 14 nyuma yo gukekwaho kuba baranduye cyangwa barahuye n’abanduye Coronavirus.
Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar yamuritse umuti ukozwe mu byatsi byo kuri icyo kirwa, we yemeza ko urinda kandi ukavura ubu bwoko bushya bwa Coronavirus nk’uko bivugwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).
U Rwanda ruri mu bihugu bihinga ibireti, kimwe mu bihingwa ngengabukungu akenshi bihingwa hagamijwe kubyohereza mu mahanga kimwe n’icyayi, ikawa n’ibindi.
U Rwanda rurimo gusuzuma imashini yakozwe n’Abanyarwanda b’inzobere mu gukora ibikoresho by’ubuvuzi ikaba ingenzi mu kuvura abarwayi ba COVID-19 bakenera kongerewa umwuka bahumeka.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko n’ubwo umubare w’abakira icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda ukomeje kwiyongera nta kwirara kuko Isi icyugarijwe n’icyo cyorezo.
Uwitwa Frank (izina akoresha kuri twitter, Frank @22fr22), uri mu ba mbere bagaragaweho Coronavirus mu Rwanda, akaba yaranayikize, yashimye uburyo u Rwanda rwamwitayeho kimwe n’abandi bari barwaranye rukabavura ku buntu.
Ibitaro bya Nyamata byahawe imbangukiragutabara (Ambukance) yo kubyunganira mu bikorwa by’iubuvuzi, ikaba yabonetse ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku Mpunzi (UNHCR).
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryatangaje ko imiti y’imyiganano na yo yazamuye ibiciro ku masoko, bitewe n’uko yaguzwe n’abantu benshi muri iki gihe cya Covid-19.