Uwabaye Nyampinga w’u Bwongereza mu mwaka wa 2019 Bhasha Mukherjee, yamaze gufasha hasi ikamba yari yahawe ndetse n’ibikorwa yari gukora ku isi by’ubugiraneza kugira ngo afashe abaganga kwita ku barwayi ba Coronavirus.
Ihuriro ry’abaganga muri Nigeria ryamaganye umushinga wa Guverinoma wo kuzana abaganga 18 bagomba guturuka mu gihugu cy’u Bushinwa bakazanwa gufasha mu bikorwa by’ubuvuzi no kurwanya Coronavirus.
Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko abantu bane bari barwaye Coronavirus basezerewe mu bitaro basubira mu miryango yabo kuko bakize icyo cyorezo.
Abaturutse hirya no hino mu bihugu bikikije u Rwanda bacumbikiwe mu Karere ka Gicumbi mu gihe cy’iminsi 14 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, bavuga ko bafashwe neza kandi ko babayeho nk’abari iwabo.
Muri iki gihe hirya no hino mu gihugu hari ahantu hagiye hashyirwa abantu binjiye mu Rwanda baturutse mu bihugu byari byagaragayemo Covid-19 cyangwa bakekwaho guhura n’abayanduye, abahaturiye bakaba bahumurizwa kuko ntaho bashobora kwandurira.
U Rwanda ruritegura kurekura aba mbere bashyizwe mu bitaro kubera ko bagaragaweho Coronavirus, bakajya mu miryango yabo kuko bitaweho bakaba bameze neza.
Abaganga,abaforomo n’abandi bakoraga muri serivisi zo kwa muganga mu Bwongereza bagera ku 20.000, bemeye kugaruka ku kazi ngo batange umusanzu wabo mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, nyuma y’uko bari baratangiye ikiruhuko cy’izabukuru.
Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda Food and Drugs Authority), kirasaba Abaturarwanda kutihutira kugura imiti isanzwe ikoreshwa mu bundi buvuzi bakeka ko ivura cyangwa ikingira Covid-19, kandi bitaremezwa n’inzego zibishinzwe.
Florence Uwamwezi, umwe mu bagore n’abakobwa 150 bishyize hamwe ngo barwanye ikibazo cy’umubyibuho ukabije, akaba ari n’umuyobozi w’ihuriro ryabo bise ‘Slim n’Fit’, bakora siporo no kunoza indyo kandi biragenda bikemura ikibazo cyabo batiyambaje abaganga.
Abarwayi basanzemo virusi ya COVID-19 mu Rwanda, bakomeje kwitabwaho n’abaganga i Kanyinya. Ngo bose bameze neza nta n’umwe urembye, aho aba mbere bari kumara ibyumweru bibiri aho bategereje gukorerwa ibizamini bya nyuma bakaba basezererwa.
Umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru Julien Mahoro Niyingabira avuga ko nta mabwiriza ahari abuza abantu kugemura mu bitaro kuko ntawatsindiye isoko ryo kubikora.
Icyiciro cya mbere cy’abantu bagaragaweho indwara ya COVID-19 bazasezererwa mu bitaro mu cyumweru gitaha, ibintu bishobora gutanga icyizere mu ruganba rwo guhangana n’iki cyorezo ubu kimaze gufata abantu 50 mu Rwanda.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kiranyomoza amakuru yagaragaye mu mashusho (Video) avuga ko muri Kimisagara mu Mujyi wa Kigali hari abarwayi benshi ba COVID-19.
Abaforomo batari mu mwuga wo kuvura kubera indi mirimo bakora ubu bakaba bari mu ngo zabo kubera amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, barifuza gutanga umusanzu wabo nk’abakorerabushake, bunganira Leta mu guhangana n’icyo cyorezo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko ibitaro byose by’uturere mu Rwanda bifite ahantu hihariye ho kwakirira no kuvurira abanduye Coronavirus ndetse ko hari n’amavuriro y’abigenga afite ahantu nk’aho.
Icyorezo COVID-19 cyugarije isi guhera mu mpera z’ukwezi kwa 12 umwaka ushize wa 2019 gikomeje guhitana abantu ku isi ndetse n’umubare w’abacyandura ugenda winyongera mu bihugu bitandukanye.
Umwana w’umuhungu witwa Ridge Scolley, ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika, muri Leta ya Minnesota, yatanze ingingo ze z’umubiri kugira ngo zizahabwe abantu barwaye bazikeneye.
U Rwanda rurimo gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zo kurwanya indwara ya Malariya ku buryo izaba yagabanutse kugeza kuri 90% muri 2030.
Leta y’u Rwanda iherutse gushyiraho iteka ryerekeye inkunga y’ubwisungane mu kwivuza itangwa na Leta hamwe n’itangwa n’ibigo by’abikorera.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr. Mpunga Tharcisse, avuga ko mu mwaka wa 2021 nta Munyarwanda urwaye umwijima wo mu bwoko bwa C (Hépatite C) uzaba adafata imiti.
Simpunga Ernest warwaye umutima ku myaka 14, yamenye ko ari wo arwaye ku myaka 16 agiye kwa muganga, bakomeza kumuha imiti yo kumworohereza ariko nyuma y’imyaka ine nibwo habonetse abaganga b’inzobere baramubaga, amara ibyumweru bibiri mu bitaro ahita akira.
Abaganga barasabwa kurushaho kwita ku murwayi, n’ubwo yaba arwaye indwara itazakira bakamwitaho bakamuhumuriza, bakamufasha kuzigendera neza batamuhuhuye.
Kamikazi Rurangirwa Nadege urimo wiyamamariza ikamba rya Miss Rwanda, afite umushinga ushobora gufasha abana bavukana ibibazo by’ubusembwa biturutse ku kwigabanya nabi k’utunyangingo tw’ababyeyi b’umwana.
Mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe hubatswe ikigo cy’icyitegererezo kivura kanseri (RCC), kikaba cyatashywe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa kabiri tariki 4 Gashyantare 2020.
Abagana Ikigo nderabuzima cya Bigogwe mu Karere ka Nyabihu baravuga ko imbangukiragutabara nshya bahawe igiye kubaruhura imvune baterwaga no guheka abarwayi mu ngombyi za gakondo.
Leta y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bashyize hamwe imbaraga mu kurwanya no gukumira icyorezo cya Ebola kugira ngo kitinjira ku butaka bw’u Rwanda, bikaba byarakozwe mu rwego rwo gukingira abaturiye ibice bifite ibyago byinshi byo kuba bakwandura.
Ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyatangaje ko kuva tariki 01 Gashyantare 2020, abanyamuryango b’ishami ryacyo rya RAMA, uretse gukoresha amakarita asanzwe aranga abanyamuryango bazaba bemerewe gukoresha n’indangamuntu bivuza.
Abatuye mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze bavuga ko batabona ubuvuzi bw’indwara z’amenyo ku kigo nderabuzima cya Gashaki bigatuma bajya kuyivurirza muri ba magendu.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko mu Rwanda kuva muri 2015 yakajije ingamba zo kurwanya malariya kuko yari yabaye nyinshi bituma abo ihitana bagabanukaho 60%.
Inturusu ni igiti kizwi cyane. Hari ababitera ku mihanda, hari n’abatera ishyamba ry’inturusu bagamije ahanini kuzabikoresha nk’imbaho, inkwi, cyangwa kubicamo amakara. Ariko se mwari muzi ko inturusu ubundi ari igiti cyifitemo imiti y’indwara zitandukanye?