Mu Rwanda hagiye gutangwa doze ishimangira y’urukingo rwa #COVID19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iratangaza ko guhera ku itariki 30 Ugushyingo 2021, izatangiza gahunda yo gutanga doze ishimangira y’urukingo rwa COVID-19 mu Mujyi wa Kigali ku byiciro by’abakuze bafite imyaka 50 kuzamura n’abafite imyaka hagati ya 30 na 49 ariko babana n’uburwayi budakira cyangwa bafite indwara zigabanya ubudahangarwa bw’umubiri, n’abakozi bo kwa muganga.

Doze ishimangira y’urukingo rwa COVID-19 itangwa nyuma y’amezi atandatu (iminsi 180) nyuma yo gukingirwa byuzuye. Ishobora gufatwa nka doze ya gatatu ku bahawe inkingo zitangwa muri doze ebyiri, cyangwa igafatwa nka doze ya kabiri ku bahawe ubwoko bw’inkingo zifatwa muri doze imwe.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko gukingira bizajya bibera ku bigo nderabuzima, ku bitaro by’uturere, ndetse n’ahandi hateganyijwe gukingirirwa.

Bizakorwa mu byiciro bikaba bihereye mu Mujyi wa Kigali, ariko n’utundi turere tukazakurikiraho mu gihe cya vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hahahahhh ngo gushimangira...???erega

Luc yanditse ku itariki ya: 30-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka