Barasabwa kwirinda bishoboka kuko umwuka wanduza igituntu utagira umupaka

Abaturarwanda bose barahamagarirwa kwisuzumisha no kwivuza neza igituntu kuko ari indwara ihitana ubuzima bwa benshi kandi ikamunga ubukungu bwabo iyo batayivuje neza kandi nyamara ivurwa igakira.

Ibi minisitiri Agnes Binagwaho ushinzwe ubuvuzi mu Rwanda yabitangaje ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya igituntu wizihirijwe ku rwego rw’igihugu mu karere ka Nyanza tariki ya 24/03/2014.

Uyu muhango wabereye kuri sitade y’Akarere ka Nyanza, aho Dr Agnes Binagwaho, minisitiri w’ubuzima mu Rwanda yibukije abantu ko kwipimisha no kwivuza igituntu bireba buri wese mu rwego rwo kukirwanya.

Dr Agnes Binagwaho, Minisitiri w'ubuzima mu Rwanda aganira n'abanyamakuru mu karere ka Nyanza.
Dr Agnes Binagwaho, Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda aganira n’abanyamakuru mu karere ka Nyanza.

Yagize ati: “Turifuza ko kwipimisha igituntu no kucyivuza byagera kuri buri muntu wese ugaragarwaho ibimenyetso, akihutira kujya kwa muganga kuko ni indwara ivurwa igakira.”

Ku bwa Minisitiri Agnes Binagwaho ngo umuntu wese ukorora agomba kwihutira kujya kwipimishiriza igituntu kwa muganga, kandi agakurikiza amabwiriza ya muganga, bityo akirindira ubuzima anirinda kwanduza abandi.

Dr Julie Mugabekazi wari intumwa y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, Organisation Mondiale de la Santé, yashimye ibyo igihugu cy’u Rwanda kimaze kugeraho muri rusange kuko ngo mu Rwanda bita cyane ku buvuzi n’ubuzima bw’abaturage bose.

Mu gakino berekanye ko umurwayi w'igituntu udafashe imiti neza arushaho kuremba.
Mu gakino berekanye ko umurwayi w’igituntu udafashe imiti neza arushaho kuremba.

Dr Mugabekazi yasabye abaturage bose gukangukira kwivuza neza igituntu, kucyirinda no kubishishikariza abaturanyi babo, ndetse n’aho bagenda hirya hino mu bihugu by’abaturanyi nabo kubakangurira kurwanya indwara y’igituntu n’izindi ndwara zandura.

Yagize ati “Umwuka ntugira umupaka n’umubu ntugira umupaka niyo mpamvu mu bihugu mugendamo munahahiramo mukwiye kubashishikariza kwirinda indwara zandura zirimo n’igituntu.”

Kugeza ubu u Rwanda ruvuga ko rwahagurukiye kurwanya indwara y’igituntu nk’uko Dr Jean de Dieu Ngirabega, umuyobozi mukuru wungirije mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuzima RBC, Rwanda Biomedical Centre, aho avuga ko umubare w’abarwayi b’igituntu ugenda ugabanuka ugereranyije n’uko mu myaka ishize byari bimeze.

Abaturage bari babukereye mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu.
Abaturage bari babukereye mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu.

Dr Ngirabega yavuze ko abarwayi b’iyi ndwara bavuye ku bihumbi 10 bakagera ku bihumbi bitandatu, ndetse 98% byabo baravurwa bagakira kuko u Rwanda rwashyize ingufu nyinshi mu guhashya iyi ndwara.

Ndayishimiye Jean Michel watanze ubuhamya bw’ukuntu yakize igituntu yasabye abagaragaza ibimenyetso nk’ibyacyo birimo gukorora kwihutira kujya kwa muganga ngo kuko abaganga bo mu Rwanda bavura neza iyo ndwara igakira.

Yavuze ko ngo ubwo yamenyega ko arwaye igituntu yagiye kwivuriza muri Kenya, agezeyo bamubwira ko mu Rwanda ariho yazivuriza neza kuko ngo u Rwanda arirwo ruba rufite imiti ikomeye yo kuvura iyi ndwara ku buryo burambye.

Ndayishimiye atanga ubuhamya bw'ukuntu igituntu kivurwa kigakira.
Ndayishimiye atanga ubuhamya bw’ukuntu igituntu kivurwa kigakira.

Yakomeje agira ati Ati “Nyuma nagarutse mu Rwanda nivuriza mu bitaro bya Kabutare kandi nubahiriza inama z’abaganga birangira nkize neza, ubu ndi muzima kandi ndakomeye. Nyamara iyo ntivuza cyiba cyarampitanye kuko cyica benshi ku isi.”

Ndayisaba avuga ko umurwayi w’igituntu ufata imiti nk’uko abaganga babitegetse adashobora kwanduza abo babana.

Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igituntu mu Rwanda wizihirijwe mu karere ka Nyanza waranzwe no gutanga ibihembo ku bantu bashishikarije abandi kwivuza igituntu, barimo abantu ku giti cyabo nk’abajyanama b’ubuzima ndetse n’ibigo nderabuzima.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka