Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irimo gushaka uko abashakashatsi n’abanyeshuri muri za kaminuza bakora ubushakashatsi ku by’ubuzima bwazajya bumenyekana kugira ngo bwifashishwe.
Perezida Paul Kagame yaburiye urubyiko ku byago biri mu kwishora mu biyobyabwenge birwugarije, asaba n’abatabikoresha kutarebera bagenzi babo babyishoramo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buravuga ko bwashyize imbaraga mu kurwanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana, ariko ngo hari impungenge z’uko iki kibazo kitarangira ijana ku ijana.
Autisme, ubumuga bamwe bavuga ko ari uburwayi, ni ikibazo cy’imyitwarire idasanzwe gikunze kugaragara ku bana bato ariko benshi mu babyeyi ntibamenye ibyo ari byo.
Abatuye Umurenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke, barasaba kurenganurwa bagahabwa serivise z’ubuvuzi, nyuma yuko batanze mituweri bifashishije urubuga rw’irembo bashyiriweho n’umurenge, umukozi w’urwo agatorokana amafaranga yose batanze.
Sosiyete nyarwanda itanga ubwishingizi bw’ubuzima (SONARWA Life) yishyuriye ubwisungane mu kwivuza abaturage 200 baturiye igice kiri kuberamo Imurikagurisha Mpuzahanga rya 2018, i Gikondo mu karere ka Kicukiro.
Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yaburiye Abanyarwanda ko bakwiye kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, kugira ngo impano za benshi muri bo zitazabaheramo.
Abanyarwanda akenshi bavuga ko umubyeyi wasamye acyonsa, agomba guhita abihagarika, ngo kuko ayo mashereka ashobora kugira ingaruka mbi ku mwana . Ariko abahanga mu mirire bakemeza ko ntacyo amutwara.
Mu gihe muri Kivu y’Amajyaruguru mu gace ka Beni na Lubero havugwa Ebola imaze guhitana ababarirwa muri makumyabiri, u Rwanda rukomeje gukaza ubwirinzi mu gukumira iyi ndwara.
Kuri uyu 1 Kanama 2018 Minisiteri y’ubuzima ( Minisante) yatangaje ko mu gace kitwa Beni ko mu Majyaruguru ya Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) , hagaragaye icyorezo cya Ebola cyagaragaye.
Kuba hari abakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bakamererwa nabi ni imwe mu mbogamizi ituma ubwitabire mu kuboneza urubyaro butihuta, kuko bamwe bibagiraho ingaruka bakabireka, abandi bagatinya guhura n’izo ngaruka.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rirashinja ibihugu by’Afurika kwirengagiza indwara zimwe na zimwe kugeza ubwo zimugaza abaturage.
Kuba bamwe mu bagore n’abakobwa batwara inda zitateganijwe cyangwa se bakagira impamvu ituma zikurwamo bakitabaza ba magendu rwihishwa, ni imwe mu mpamvu ituma bamwe muri abo Bagore cyangwa Abakobwa bahura n’ibibazo bikomeye bishobora no kubaviramo gupfa.
Hashize umwaka Minisitiri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaje ko irimo gushyira mu bikorwa imishinga ikomeye izafasha u Rwanda kuba icyitegererezo mu karere mu bijyanye n’ubuvuzi.
Umuryango Imbuto Foundation watangije ikigo kizajya gifasha ababyeyi batishoboye mu mikurire y’abana babo mu Murenge wa Kivumu, Karere ka Rutsiro.
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye imiti y’amatungo ifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni 25Frw yafashwe kubera ko itujuje ubuziranenge.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza, Clémence Gasengayire, avuga ko kugeza ubu,kuboneza urubyaro bigeze ku kigero rwa 64%, mu Karere ka Gisagara.
Ku tugari 51 tugize Akarere ka Nyanza, 49 twamaze kubakwamo amavuriro bita “Poste de santé” mu rurimi rw’Igifaransa.
Ikigo cya Gatagara muri Nyanza kizwiho kuvura no kwita ku bafite ubumuga bw’ingingo cyazamuwe gihinduka ibitaro byihariye bikazatuma cyongera servisi zahatangirwaga.
Abaturage bo mu murenge wa Buyoga mu karere ka Rulindo, baravuga ko ibijumba bikungahaye kuri vitamin A batangiye guhinga babyitezeho guhindura ubuzima bwa bo, by’umwihariko mu guhashya ikibazo cy’imirire mibi.
Abaforomo bakora mu bigo nderabuzima bababazwa n’uko badahembwa kimwe n’abakora mu bitaro by’uturere n’ibya kaminuza, kandi amashuri n’ibyo bakora ari bimwe bigatuma bakora batishimye.
Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Rutunga muri Gasabo bavuga ko bafite abana barwaye bwaki kubera ubujiji bwo kutamenya ifunguro riboneye.
Mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya bwo kurwanya malariya haterwa imiti mu bishanga yica imibu n’amagi yayo ngo bikazagabanya malariya mu buryo bugaragara.
Impuguke mu by’ubuhinzi no gufata amazi muri Afurika no ku isi, zivuga ko muri Afurika by’umwihariko hakiri ikibazo cy’amazi meza.
Umuryango ‘Imbuto Foundation’ hamwe n’Inama y’Igihugu y’Abana (NCC), basaba ababyeyi gutinyuka kubwira abana hakiri kare uko ibice by’ibanga by’imibiri yabo bikora.
Gahunda mbonezamikurire (NECDP) ya Ministeri y’uburinganire n’Iterambere ry’umuryango(MIGEPROF), igaragaza ko Abanyarwanda benshi bafite ikibazo cy’ubugwingire kuko batitaweho bakiri abana.
Madame Jeannette Kagame asaba ko mu igenamigambi ry’uturere hashyirwamo gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato hagamijwe ko bagira ubuzima bwiza.
Kuva ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda mu iterambere ry’abaturage by’uyu mwaka wa 2018 byatangira, abaturage 39.907 bamaze kuvurwa indwara zitandukanye zari zarabazahaje.
Abafite virusi itera SIDA bo muri Kirehe bahamya ko kuba batagihabwa akato bibaha ingufu zo gutanga ubuhamya banashishikariza abandi kwirinda no gukwirakwiza SIDA.
Abaturiye isoko rya Ruhanga ryo mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi bahangayikishishwe n’umunuko n’isazi bihaturuka, bishobora kubakururira indwara.