Abajyanama b’ubuzima mu Murenge wa Bumbogo mu Kagari ka Musave baremeza ko nta mwana ukiri mu mutuku, ibara rigaragaza umwana urwaye indwara ziterwa n’imirire mibi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buravuga ko n’ubwo gufasha abatishoboye na bo bakwiye kwigomwa bike bakizigamira kugira ngi birwaneho igihe inkunga zibuze.
Imibare igaragazwa n’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), yerekana ko abakirwa kwa muganga bafite ibibazo byo mu mutwe biterwa n’ibiyobyabwenge biyongera buri mwaka.
U Rwanda rurateganya ko muri 2024 abana bato bafite ikibazo cyo kugwingira baba baragabanutse bakava kuri 38% bakagera kuri 15%.
Hatangijwe iyubakwa ry’igikoni cyahariwe gutekera abarwayi, gifite ubushobozi bwo gutegura amafunguro ibihumbi 15, azagemurwa mu bitaro bitandatu byo muri Kigali ku buntu.
Minisitiri w’ubuzima Dr Gashumba Diane asanga hari indi ntambwe ikwiye guterwa mu kugabanya urubyiruko rukomeje gutwara inda zitateguwe mu gihe byagaragara ko uburyo bwo kwifata no gukoresha agakingirizo budatanga umusaruro.
Guverinoma y’u Rwanda yatashye laboratwari ishinzwe gupima uturemangingo (DNA), bihita bikemura ikibazo cy’abagorwaga no kuzikoresha bagahitamo kohereza imipimo hanze y’u Rwanda.
Mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo gikomeye kizavura indwara zitandukanye z’umutima, bikazatuma abajyaga kuwivuriza hanze bahenzwe babona ubuvuzi hafi.
Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko ikoreshwa ry’udukingirizo na gahunda yo gufasha ababyeyi banduye virusi itera SIDA kubyara abana bazima (PMTCT) byahagaritse ubwiyongere bwa SIDA.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko mu Rwanda abana 12% bakirwara impiswi kubera amazi mabi akoreshwa mu miryango yabo.
Perezida Paul Kagame yemeza ko ubuzima bwiza bw’abaturage na bwo ari ingenzi mu kugena niba abaturage runaka bateye imbere.
Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente, avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2016, bugaragaza ko umubare w’abana bagwingira wagabanutse ku kigereranyo cya 13%.
Mu Rwanda hatangiye kubakwa uruganda ruzajya rukora imiti irimo amoko arenga ijana harimo igabanya ubukana bw’agakoko gatera Sida, igituntu na Malariya.
Abagabo bo mu Karere ka Rubavu bamaze gusobanukirwa akamaro ko kuboneza urubyaro ku buryo ngo atari ikibazo kuri bo ahubwo byungura imiryango yabo.
Mu Rwanda hatangijwe amahugurwa ku bashinzwe ibikorwa byo gukingira,ibyo ngo bikazatuma umubare w’abana bakingirwa wiyongera kandi bagakingirwa neza.
Abaturage bishimira ibikorwa bitandukanye by’ingabo mu iterambere ry’abaturage cyane ko hari n’abavurwa indwara bamaranye igihe kirekire zarabazahaje zigakira.
Ndacyayisenga Dynamo umukozi w’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima , RBC, avuga ko umwaka wa 2017 wasigiye abantu 3000 ubumuga kubera ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge.
Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) ivuga ko nubwo mu Rwanda umubare w’abahitanwa na Malariya wagabanutse, yo ikomeje kwiyongera, igakangurira Abanyarwanda kurushaho gukaza ingamba zo kuyirinda.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku bidukikije (REMA), bwerekanye ko umwuka Abanyarwanda bahumeka uhumanye ari yo mpamvu ugiye kujya upimwa.
Abantu benshi bakunze kwinubira uburyo imibu ibabangamira kuko iyo umubu urumye umuntu hari ubwo abyumva nk’aho bamuteye urushinge. Igikunze kubangamira abantu ariko, n’uko mu masaha y’ijoro kenshi umubu uduhirira mu gutwi k’umuntu uryamye, yanawirukana nyuma y’akanya gato ukagaruka ku gutwi.
Abayobozi b’Umuryango Global Health Corps uharanira kubaka abayobozi bafite ubushobozi buhamye mu rwego rw’ubuzima, baritegura kwerekeza mu Bwongereza kwakira igihembo bagenewe.
Hari abagabo bo mu Karere ka Rusizi bafite imyumvire itangaje, bakeka ko umugabo wifungishije akonwa nk’ihene bikamuviramo kutongera gutera akabariro.
Umubyeyi witwa Mbabazi Liliane ufite umwana witwa Ndahiro Iranzi Isaac w’imyaka itanu y’amavuko, arasaba uwabishobora wese kumufasha kubona itike yo gusubiza umwana we mu Buhinde kugira ngo avurwe ahatarakira neza.
Gasana Joel yakoze porogaramu yitwa CompanionApp, ifasha abaganga gukurikirana umunsi ku munsi ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida, ndetse no kumenya niba bafata imiti igabanya ubukana uko bikwiye.
Ngendahayo Jonatha w’imyaka 15 amaze imyaka ine avuye mu ishuri kubera insimburangingo y’ukuguru yifashishaga yangiritse kand iwabo nta bushobozi bafite bwo kumugurira indi.
Amikoro make aracyatuma hari ababyeyi bo mu Karere ka Nyamasheke badashobora kugaburirira abana babo indyo yuzuye bigatuma bahora barwaragurika.
Mu Rwanda kugeza ubu hari abaganga babaga mu mutwe batarenga bane bigatuma ibitaro bihorana urutonde rurerure rw’abashaka ubwo buvuzi.
Ministeri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko itazategeka Abanyarwanda umubare w’abo buri wese yabyara, ahubwo itangaza ko hateganywa ikigega buri wese azazigamamo.
Serugo Shadrack (izina yahawe) umaranye diyabete imyaka 10 avuga ko yatakaje ibiro 50 kubera ukuntu iyo ndwara imubabaza ikamubuza amahwemo ikaba yaranamukenesheje.
Abaturage 70 batishoboye bo mu Murenge wa Gahanga muri Kicukiro bishimiye ko batazongera kurembera mu nzu kuko umuryango Rwanda Legacy of Hope wabishyuriye mituweri.