Iyo nama yatangijwe ku wa mbere tariki ya 10 Ukuboza 2018 ihuje impuguke mu by’iri koranabuhanga zo mu gihugu cya koreya y’Amajyepfo, Laboratwari y’u Rwanda ishinzwe Gupima ibimenyetso bya Gihanga (Rwanda Forensic Lab), ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), za kaminuza zitandukanye harimo n’iy’u Rwanda, Ikigo cy’abaholandi gishizwe gupima ibimenyetso (Netherland Forensic Institute), Ikigo cy’Igihugu cy’ Ubuzima (RBC), n’abandi.
Assistant Commissionner of Police, Dr. Francois Sinayobye, impuguke mu byo bita Forensic Medicine, cyangwa se ubuganga bwunganira ubutabera, usanzwe ari n’umuyobozi mukuru wa Laboratwari y’u Rwanda ipima ibimenyetso bya DNA, avuga ko iyo nama irebera hamwe uburyo bushya ikoranabuhanga rya DNA ryakwifashishwa mu gushakisha ibimenyetso bituruka mu buhinzi n’ubworozi.
Ati “turatekereza kuri applications za DNA zizifashishwa mu gushakisha ibimenyetso bigaragara mu ndwara zibasiye amatungo yacu, n’indwara zisa n’iza karande, ariko noneho no mu ndwara zifata amatungo, mu buhinzi n’ibindi n’ibindi. Ni gahunda izadufasha kugira ngo ku rwego rw’igihugu tugire ubwo bushobozi."
Laboratwari y’igihugu ipima utunyangingo twa DNA yatangiye gukora mu kwezi kwa gatatu muri uyu mwaka wa 2018. Yari isanzwe ipima isano iri hagati y’abantu, ibisubizo itanze bikifashishwa mu buvuzi, mu bushakashatsi ndetse no mu butabera, hashakishwa amasano agamije gutahura icyaha, ndetse no gushaka amasano asanzwe ku babyifuza.
Mu karere u Rwanda ruherereyemo iryo koranabuhanga rya DNA nta handi riboneka usibye mu Rwanda.
Mu buhinzi iyo Laboratwari izajya ikora ubushakashatsi bugamije kumenya no gukumira indwara zibasira ibihingwa cyangwa n’amafumbire atagira ingaruka ku butaka no ku bihingwa.
Umuyobozi w’iyo laboratwari ati "iyi nama iradufasha kungurana ubumenyi buhagije bwatuma noneho tugira umusaruro uhagije, amatungo atadupfana, tugire umukamo utubutse, n’ibindi."
Kwifashisha ikoranabuhanga rya DNA mu buhinzi n’ubworozi hapimwa ibihingwa n’amatungo ntibiratangira ariko iyo nama nyunguranabitekerezo irasiga itanze icyerekezo n’umurongo nyawo w’uburyo byakorwa kandi ibitekerezo biyitangirwamo bikazashyikirizwa inzego bireba nyuma hakurikireho ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|