Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, arasaba ababyeyi kudatekereza uburozi mu gihe barwaje abana, ahubwo bakihutira kujya kwa muganga.
Hari igihe abana bahura n’ihohotera cyangwa se bagahozwa ku nkenke na bagenzi babo cyangwa se n’abarezi, bikabagiraho ingaruka haba mu myigire yabo, mu buzima bwo mu mutwe, mu mibanire n’abandi n’ibindi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kivuga ko amavuta yagenewe kurinda abafite ubumuga bw’uruhu ategereje abayakeneye, ariko bakaba bagomba kubanza kubimenyesha Ikigo Nderabuzima, kugira ngo kiyatumize mu bubiko bw’imiti i Kigali.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kiratangaza ko mu myaka 20 ishize mu Rwanda impfu z’abana zagabanutse ku kigereranyo kirenga 80%, aho zavuye ku 196 zikagera kuri 45%, ku bana 1,000 baba bavutse ari bazima.
Ikigo cy’gihugu cyita ku Buzima (RBC), kirakangurira Abanyarwanda kumenya indwara y’ibihara, ibimentso byayo n’uko yandura bityo umuntu akabasha no kuyirinda.
Umwijima ni inyama ifite akamaro gakomeye mu buzima, kubera uruhare igira mu kuyungurura imyanda mu maraso n’ibindi. Ni ngombwa kwita ku buzima bwawo kuko iyo ufite ibibazo bituma udakora neza akazi kawo, ibyo bikagira ingaruka ku buzima bw’umuntu muri rusange.
Mu mezi ya mbere nyuma y’uko umwana avutse ( kuva avutse kugeza ku mezi atatu), amara amasaha menshi y’umunsi asinziriye, aho ashobora gusinzira amasaha agera kuri 18 ku munsi, kuko ngo ashobora gusinzira amasaha 3-4 icyarimwe nk’uko bivugwa n’inzobere mu bijyanye n’ubuzima n’imibereho by’abana batoya.
Umunyeshuri muri Kaminuza mu ishami ryo gufasha abantu bahuye n’ibiyobyabwenge no kubivura, utashatse ko imyirondoro ye igaragazwa, avuga ko yatangiye kunywa inzoga ku myaka 12 y’amavuko yiga mu mashuri abanza, arabikomeza kugeza ubwo zimuteye uburwayi ari bwo yaziretse, anahitamo kwiga gufasha abandi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku mikurire y’abana bato mu Rwanda (NCDA), cyatangaje ko imibare y’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu, igomba kuba yagabanutse ikava kuri 33% maze ikagera ku gipimo cya 19% mu mpera z’umwaka wa 2024.
Ikigo kirengera inyungu z’abaguzi muri Kenya cyareze uruganda rw’Abanyamerika rukora puderi z’abana (Johnson & Johnson Services Inc) ko rwohereza puderi zitera kanseri muri Kenya.
N’ubwo kugeza ubu indwara ya kanseri hataramenyekana ikiyitera abaganga bemeza ko hari ibiribwa umuntu akwiye kwirinda bikamufasha kuba atarwara iyi ndwara.
Abafite ubumuga barasaba ko barushaho kwegerezwa insimburangingo n’inyunganirangingo, ku buryo babibonera ku rwego rw’Akarere kandi ku bwisungane mu kwivuza (Mituweli), kuko ahenshi bazibona bibahenze.
Ikigo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Iterambere (USAID) mu Rwanda, cyatangaje ko cyongereye igihe cyo gutera inkunga gahunda zo guteza imbere ubuzima mu gihugu, zari zaratangiye mu 2020 zigomba kurangirana na Kamena uyu mwaka.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yatangaje ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni bamusanzemo COVID-19, ariko ngo nta bibazo by’ubuzima afite ndetse ngo akomeje imirimo ye nk’ibisanzwe mu gihe arimo kwitabwaho.
Mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) riherutse gutangaza ko Covid-19 itakiri icyorezo, muri Bangladesh habonetse abantu 68 bashya bayanduye mu masaha 24, ni ukuvuga kugeza mu gitondo ku Cyumweru tariki 04 Kamena 2023, ibyo bikaba byatumye umubare w’abanduye icyo cyorezo muri rusange muri icyo (...)
Abantu benshi barimo n’abajijutse, iyo bumvise Prostate bumva kanseri, nyamara si ko biri, kuko kanseri ni imwe mu ndwara zifata urugingo rwa Prostate.
Hashize imyaka 40 Virusi itera SIDA(VIH/SIDA) ivumbuwe n’itsinda ry’abashakashatsi b’Abafaransa ari bo Françoise Barré-Sinoussi, Jean-Claude Chermann na Luc Montagnier, bo mu Kigo cyitwa Institut Pasteur.
Minisiteri y’Ubuzima muri Zanzibar yatesheje agaciro impapuro zemerera umuforomo n’abaganga gukora umwuga w’ubuvuzi, nyuma y’uko bahamijwe kugira uburangare n’imyitwarire itari iya kinyamwuga, bikavamo urupfu rw’umugore utwite ndetse n’umwana we mu byumweru bibiri bishize, ku Bitaro bikuru bya ‘Mnazi Mmoja referral hospital’.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yahakanye amakuru avuga ko ahantu hacumbikiwe abagizweho ingaruka n’ibiza hagaragaye indwara ya Kolera, yemeza ko kugeza ubu nta hantu hacumbikiwe abagizweho ingaruka n’ibiza haragaragara icyo cyorezo.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) gitangaza ko kutivuza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ku gihe kandi neza bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu zirimo n’ubugumba.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba inzego zitandukanye zibifite mu nshingano, ko zabagenera ingengo y’imari yihariye muri serivisi z’ubuzima, kubera ko bahura n’ibibazo bitandukanye batigeze bateganyiriza.
Umutsi witwa ‘nerf sciatique’ ni umutsi bivugwa ko ari wo muremure cyane mu mitsi yose igize umubiri w’umuntu, ukaba ushinzwe kugenzura imikorere y’igice cyo hasi cy’umubiri w’umuntu ni ukuvuga amaguru n’ibirenge.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ibitaro byitiriwe Umwami Faisal biri i Kigali, muri iki cyumweru byabashije gukora neza igikorwa cyo gusimbuza impyiko ku bantu batatu. Iki gikorwa gikubiye muri gahunda za Leta zigamije kugabanya ikiguzi gihenze, cyo kwivuriza mu mahanga harimo no gusimbuza impyiko zirwaye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2022, bwerekanye ko mu Rwanda abakozi batandukanye bakorera mu biro, bugarijwe n’umubyibuho ukabije.
Umuryango w’Abibumbye urahamagarira abatuye Isi kurwanya indwara yo kujojoba (Fistule), ukifuza ko mu mwaka wa 2030 nta mugore waba ukiyirwara, kuko uburyo yirindwa buzwi kandi buzakomeza gusakazwa.
Ikirungo cyitwa Ikinzari cyangwa se Cinnamon mu rurimi rw’Icyongereza, kivugwaho kuba kigira akamaro gakomeye mu gukumirwa no kurwanya indwara ya ‘Alzheimer’s (indwara itera kwibagirwa), ikunze kwibasira abantu bageze mu zabukuru.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko ikibazo cyo kudahabwa serivisi zose z’ubuvuzi ku bafite ubumuga bagiye kugisuzuma, kugira ngo bajye bavuzwa na Mituweli kuri servisi zose bakenera zirimo no guhabwa insimburangingo.
Urubyiruko rusengera mu madini n’amatorero atandukanye rwifuza ko inyigisho zitangirwa mu nsengero ku buzima bw’imyororokere, zajya zitangwa uko ziri, kuko kuzica ku ruhande bituma batamenya ingaruka bashobora guhuriramo na zo.
Urubyiruko rw’u Rwanda rwiyemeje kugira uruhare mu kwihutisha ingamba esheshatu Igihugu cyiyemeje zirimo kwita ku buzima bw’imyororokere no kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara ndetse n’abana bapfa bavuka. Ni mu gihe hagaragara intambwe ishimishije y’ibimaze gukorwa mu turere tunyuranye tw’Igihugu ariko hakaba (...)
Umugabo witwa Senyenzi Alphonse wo mu Karere ka Musanze, arashimira ibitaro bya Ruhengeri biherutse kumuvura nyuma y’imyaka 10 yarahumye kubera uburwayi bw’ishaza bwafashe amaso yombi, akaba yongeye kureba.