Abaganga b’amaso 13 bo mu bitaro bitandukanye ku rwego rw’ibitaro bikuru, hirya no hino mu Gihugu, bamaze kunguka ubumenyi bwo kubaga neza ishaza mu jisho hirindwa ingaruka zajyaga zigaragara mu kubaga ishaza (Anterior Vitrectomy).
Mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, hatangijwe ku mugaragaro ubuvuzi bw’indwara zo mu matwi, mu muhogo no mu mazuru, igikorwa cyahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kumva.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko nubwo hari imishinga yagizweho ingaruka no guhagarika inkunga yatangwaga na USAID mu rwego rw’ubuzima, u Rwanda ruri gushaka ubundi buryo bwo kwishakamo ibisubizo.
Mu gutangiza umwaka w’ubwisungane mu kwivuza(Mituelle de Santé) wa 2025/2026 mu Murenge wa Kimihurura, kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwasabye abafatanyabikorwa gufasha abaturage bose kwiyishyurira ubwo bwisungane, aho gukomeza kubishyurira nk’uko bisanzwe.
Indwara itaramenyakana imaze kwica abantu basaga 50, mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ababyeyi barerera mu mashuri yigisha Ubuforomo n’Ububyaza, basaba Leta kugabanya ikiguzi cy’uburezi, kugira ngo bunganire gahunda yo gukuba kane mu gihe cy’imyaka ine(4x4), umubare w’abiga Ubuforomo n’Ububyaza mu Rwanda.
Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu birombe by’i Musanze, by’umwihariko umurenge wa Nkotsi, bibukijwe ko badafashe iya mbere ikibazo cya Malaria kibugarije kitacyemuka.
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), ushinzwe kurwanya SIDA mu rubyiruko, Dr Mugisha Hakim, avuga ko imibare y’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA mu Karere ka Nyagatare ihangayikishije, kuko iri kuri 1.2%, agasaba urubyiruko kugana ibigo byabagenewe kugira ngo babone inama zibafasha kwirinda.
Imwe mu ngingo zigize Itegeko rigenga abantu n’umuryango ryasohotse mu mpera za Nyakanga 2024, rivuga ko kororoka mu buryo bw’ikoranabuhanga k’umugabo n’umugore bashyingiranywe bishobora gukorwa kandi no hagati yabo n’undi muntu bagiranye amasezerano hakurikijwe amategeko abigenga.
Nyuma y’iminsi ibiri gusa mu Murenge wa Rusiga ahazwi nko ku Kirenge mu Karere ka Rulindo habereye impanuka ya bisi yahitanye abarenga 20, bamwe mu bayirokotse batangiye koroherwa.
Ikigo gishinzwe Amahugurwa cy’Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR-RTF), cyasabye inzego z’ibihugu bigize uyu muryango gukemura ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byatewe n’intambara, mu rwego rwo kubaka amahoro arambye muri aka Karere kagizwe n’ibihugu 12 bya Afurika.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE), yatangije gahunda yo kurandura burundu Kanseri y’Inkondo y’Umura mu Rwanda, bitarenze umwaka wa 2027, mbereho imyaka itatu kuri gahunda y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryihaye.
Umuryango utari uwa Leta IMRO (Ihorere Munyarwanda Organisation) uharanira uburenganzira bwa muntu wibanda ku buzima bw’imyororokere no kurwanya SIDA, wateguye ibiganiro byabaye tariki 29 Mutarama 2025, bihuza abakora mu miryango itari iya Leta (CSOs) hamwe n’abandi baturutse mu nzego za Leta.
Abayobozi b’amavuriro y’ibanze (Poste de santé) ndetse n’abafite aho bahurira n’inzego z’ubuzima mu Karere ka Kicukiro, bagaragarije Abasenateri impamvu badatanga serivisi nziza ku barwayi ba Malariya, ko bituruka ku guhabwa imiti n’ibikoresho biyisuzuma bike nk’uko bigenda n’ahandi, bagasaba ko byakongerwa.
Mu ngendo Abasenateri barimo gukorera hirya no hino mu gihugu, bareba imikorere n’ibibazo biri mu mavuriro yo ku rwego rw’ibanze (Poste de santé), abaturage bo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga, mu nama bagiranye ku wa Gatatu tariki 29 Mutama 2025, babasabye kubakorera ubuvugizi bwo gukorana n’ubwishingizi (…)
Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) kivuga ko kwirinda malariya ari ibya buri wese, kuko n’abitwa abasirimu itabasiga.
U Rwanda rugiye kongerera abajyanama b’ubuzima ubushobozi bwo gufasha inzego zibishinzwe guhangana n’indwara zidakira zirimo na Kanseri.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hari ibintu by’ibanze bigiye gukorwa muri uyu mwaka wa 2025, kugira ngo serivisi z’ubuzima zirusheho gukora neza.
Kuba Leta zunze Ubumwe z’Amerika zasinye inyandiko yo kuva mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), bizagira ingaruka ku buzima rusange ku rwego rw’Isi, ku bijyanye no guhanahana amakuru mu byerekeye iterambere rya siyansi, ndetse n’ingaruka zo kugabanuka kw’igitinyiro Amerika ifite ku Isi, nk’uko (…)
Umuti wa ‘Cabotegravir’ (CAB-LA) ni umwe mu miti ifasha gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera Sida, ukaba uterwa binyuze mu rushinge, hakaba hagiye gushira ukwezi rutangiye gutangwa mu Rwanda.
Ku mugoraba wo ku wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2025, nibwo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko indwara zigera kuri 14 ziyongereye ku zisanzwe zishingirwa n’ubwishingizi bwa Mituweli (Mutuel de Santé), bikazatangira gukurikizwa bitarenze Kamena 2025.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko indwara zigera kuri 14 zirimo iza Kanseri ziyongereye ku zisanzwe zishingirwa n’ubwishingizi bwa mituweli (Mutuel de Sante), aho biteganyijwe ko bitarenze Kamena 2025, zose zizaba zivurirwa kuri Mituweli.
Esdras Mageza, umugabo w’imyaka 44 ushinzwe kwita ku muryango w’abantu bane barimo umugore n’abana batatu, batuye mu Kagari ka Bukomane, Umurenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba aratabaza.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, yabwiye Abasenateri ko abakozi bazemera kujya gukorera mu bigo nderabuzima 82 biherereye ahantu kure kandi hagoye kugera, bazajya bahabwa agahimbazamushyi kihariye.
Nyuma y’amezi ane ibitaro bya Nyarugenge bifunzwe by’agateganyo, biteganyijwe ko bizafungurwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri, nk’uko Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, yabitangarije Abasenateri, kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025.
Icyorezo bikekwa ko ari icyatewe na virusi ya Marburg cyageze muri Tanzania mu gace ka Kagera, aho kimaze kwica abantu umunani (8), nk’uko byemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).
Inzoga ni ikinyobwa gisembuye, kigira aho kibamo ikinyabutabire cyitwa Ethanol ariko hakaba n’izindi z’inkorano (zitemewe) bashyiramomethanol, ku buryo ishobora kugira ingaruka kuyinyweye.
Abantu bagana ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), basabwe kwambara agapfukamunwa kubera ubwiyongere bw’ibicurane.
Bimwe mu bibazo by’ingutu bishamikiye ku burwayi ku batishoboye ndetse n’abarwaza babo, birimo kubura amafaranga yo kwishyura imiti, ibitaro n’izindi serivisi babonera kwa muganga, ariko hakiyongeraho n’ikindi gikomeye cyo kutabona amafunguro.