Kugeza uyu munsi, impaka zakunze kuzana ukutumvikana ni izijyanye n’abantu bishushanyaho ku mubiri, ibizwi nka Tattoo mu ndimi z’amahanga.
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko indwara y’igisukari cyangwa se Diabète mu ndimi z’amahanga, ari indwara yo kugira isukari nyinshi mu mubiri ikarenga igipimo cy’iyo umubiri usanzwe ukenera, bitewe ahanini no kubura k’umusemburo witwa insuline cyangwa utabasha kwakirwa n’umubiri, bitewe n’uko utarekurwa ku rugero rukenewe.
Kuba indwara za Kanseri ziri mu ndwara zigenda ziyongera mu Banyarwanda n’abatuye Isi muri rusange, ni kimwe mu bihangayikishije cyane abayituye, bitewe n’uko ubuvuzi n’imiti yazo isaba ikiguzi kitakwigonderwa na buri wese.
Bamwe mu bangavu batewe inda zitateguwe bakabyarira iwabo bavuga ko bagihura n’akato bashyirwamo n’imiryango yabo, ku buryo bushobora gushyira ubuzima bwabo n’ubw’ibibondo byabo mu kaga.
Umugaba Mukuru ushinzwe Serivisi z’Ubuvuzi mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Gen Maj Dr Ephrem Rurangwa, yayoboye inama yahuriyemo abaganga babarizwa mu Ngabo z’u Rwanda n’abasivili bakorana na bo mu Gihugu hose, abasaba kurushaho kunoza ibyo bakora.
Ibipimo by’ubuzima bigaragaza ko igwingira mu Karere ka Kamonyi ryari kuri 21% mu myaka ibiri ishize (muri 2022), ariko aka Karere kabifashijwemo n’abafatanyabikorwa bako bakaba bararigabanyije, rigera ku 10% muri uyu mwaka wa 2024.
Abahanga mu buvuzi n’abo mu bijyanye n’uruhererekane rutuma imiti igera ku bayikeneye, bemeza ko iyo idatanzwe mu buryo bwagenwe, bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu kuko igera aho ikananirwa kubavura.
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Malariya irakekwa kuba ari yo nyirabayazana y’icyorezo giherutse guhitana abantu barenga 80, mu majyepfo y’uburengerazuba bwa RDC, nk’uko byemejwe n’ikigo gishinzwe gukumira indwara ku mugabane wa Africa (Africa CDC).
Mu myaka icumi ishize, umubyeyi utuye i Kigali yafashwe na Kanseri yo mu bihaha ubwo yari atwite ubugira kabiri.
Mu Karere ka Musanze hatangijwe ubukangurambaga buzamara amezi atatu bw’isuku n’isukura mu bigo by’amashuri yo mu Mirenge yegereye Ibirunga, mu rwego rwo gukangurira abana bato isuku birinda indwara ziterwa n’umwanda.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa kabiri tariki 17 Ukuboza 2024 yifashishije ikoranabuhanga, yagejeje ubutumwa ku bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ikigo cy’icyitegererezo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) i Lyon mu Bufaransa.
Umusore witwa Nsengiyumva Jean Damascène w’imyaka 22 y’amavuko, yapfiriye mu kirombe yarimo ashakamo amabuye y’agaciro.
Abacururiza mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze baravuga ko ikiguzi cy’ubwiherero kibaremereye ku buryo bamwe muri bo ngo birinda kunywa amazi kugira ngo batabishyuza.
Abivuriza mu Kigo Nderabuzima cya Kabere giherereye mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, barashimira Leta yavuguruye inyubako z’icyo kigo mu buryo bujyanye n’icyerekezo, ariko bagaragaza imbogamizi z’abakozi bake zituma badahabwa serivisi uko bikwiye.
Ikigo cy’u Rwanda cyita ku Buzima (RBC), mu mpera z’uku kwezi kwa cumi na kabiri kirateganya gushyira ahagaragara umuti uterwa mu rushinge ukarinda umuntu kwandura virusi itera SIDA, muri gahunda isanzwe ya RBC yo kurwanya icyorezo cya SIDA.
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), indwara itaramenyekana neza imaze kwica abantu 79 nk’uko byemejwe na Guverinoma y’icyo gihugu mu itangazo yasohoye ku itariki 4 Ukuboza 2024.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko nubwo bishimira ko Virusi itera SIDA igenda igabanuka ariko hari icyiciro gihangayikishije cy’abakora uburaya kuko 35% muri bo bafite ubwandu.
Umusore ufite imyaka 25 y’amavuko ufite virusi itera SIDA, avuga ko yagowe no kwiga amashuri yisumbuye, kuko yayize mu bigo bitanu bitandukanye, kubera kugorwa no gufata imiti.
Umusonga ni indwara ivurwa igakira ariko iyo irangaranywe ishobora guhitana byihuse umuntu uyirwaye, cyane ko imibare yo mu 2021, yagaragaje ko yahitanye abarenga miliyoni 2.5 hirya no hino ku Isi barimo abana ndetse n’abantu bakuru.
Guteza imbere ubuvuzi ni imwe muri gahunda Leta y’u Rwanda ikomeje gushyiramo imbaraga, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’umuturage. Ni muri urwo rwego hirya no hino mu Gihugu hubatswe ibikorwa remezo bijyanye n’ubuvuzi, mu rwego rwo kurinda abaturage gukora ingendo ndende bajya kwa muganga no kubarinda kurembera mu ngo.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2023 ku buryo bushya bwo gukemura ibibazo bishingiye ku buzima bwo mu mutwe binyuze mu matsinda ndetse no mu miryango, bwagaragaje ko imibanire myiza mu miryango igeze ku rugero rwa 99%, mu gihe komora ibikomere muri rusange biri hagati ya 75% na 94%.
Abakora mu rwego rw’ubuvuzi baravuga ko guhangana n’ikibazo cy’udukoko tugira ubudahangarwa ku miti ari urugamba rusaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye, kuko iki ari icyorezo cyica abantu benshi bucece.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kivuga ko indwara ya Malariya yikubye inshuro ebyiri ugereranyije kuva mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize wa 2023 n’ukwezi kwa Nzeri 2024 aho abarwayi bavuye ku bihumbi 43 bikuba inshuro ebyiri.
Ihuriro ry’imiryango y’abantu barwaye indwara zitandura, rishima uruhare rw’u Rwanda mu kurwanya Diyabete ariko bagasaba ko bakomeza gufashwa kurushaho kuko ari uburwayi babana na bwo budakira.
Mu gihe isi yose izirikana umunsi wahariwe indwara ya Diyabete kuwa 14 Ugushyingo, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS/WHO rivuga ko abantu basaga miliyoni 422 ku isi hose barwaye Diyabete, abenshi bakaba ari abo mu bihugu bikennye n’ibifite iterambere riciriritse aho iyi ndwara ihitana miliyoni 1,5 buri mwaka.
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa mu Rwanda (Rwanda Food and Drugs Authority), bwasabye abantu bose bagizweho n’ingaruka z’imiti n’inkiko gutanga amakuru kugira ngo bigenzurwe kuko bifasha mu guhagarika imiti igira ingaruka ku buzima bw’abantu.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) tariki ya 8 Ugushyingo 2024 cyafashe amaraso abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda yo gufasha abantu barembye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko abantu bose bari barwaye Icyorezo cya Marburg bakize ndetse mu Cyumweru gishize nta muntu n’umwe wigeze acyandura.
Ibitaro mpuzamahanga byigisha ubuvuzi muri Afurika, Aga Khan University Hospital bifite icyicaro i Nairobi, byahaye u Rwanda impano y’imodoka ebyiri zifashishwa nk’amavuriro yimukanwa, hamwe n’ibyuma bikonjesha imiti (Frigo 20) bizajya bishyirwamo inkingo zishyirwa abaturage iwabo mu cyaro.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko Virusi ya Marburg imaze guhitana abantu 16 mu Rwanda, yavuye ku ducurama turya imbuto tuba mu buvumo bw’ibirombe bitari kure y’i Kigali.