Huye: Yataye umwana mu cyobo ashaka guhisha umugabo we ko yabyaye

Urukiko rwisumbuye rwa Huye, mu cyumweru gishize rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo Mukabalisa Antoinette icyaha cy’ubwinjiracyaha mu kwihekura, yakoreye umwana yari amaze kubyara, rumuhamya icyaha maze rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu.

Urukiko rwamuhanishije icyo gifungo kubera ko kuva yafatwa kugeza aburana mu mizi yemeye icyaha, asobanura ku buryo budashidikanywaho uko yagikoze, uruhinja yashakaga kwica rukaba ruriho kandi akaba yarasabye imbabazi.

Ku wa 29/07/2021, mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye nibwo haburanishirijwe urubanza Ubushinjacyaha buregamo uwo mugore w’imyaka 41 wabyaye umwana agahita amujugunya mu cyobo cyagenewe kuvidurirwamo imyanda, ariko ku bw’amahirwe avanwamo akiri muzima.

Inkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha ivuga ko bwamusabiye igifungo cy’imyaka itatu. Icyaha uregwa akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha cyakozwe ku wa 12/07/2021, gikorerwa mu Kagari ka Gisagara, Umurenge wa Ndora Akarere ka Gisagara, ubwo uyu mugore yamaze kubyara uruhinja agahita arujugunya mu cyobo cya metero zigera mu icumi rukaba rwaraje kuvanwamo nyuma y’umunsi umwe n’abantu bumvise urwo ruhinja rurira.

Mu iburanisha, uregwa yaburanye yemera icyaha agisabira imbabazi, avuga ko yabitewe n’uko yashakaga ko umugabo we ufunze nafungurwa atazabimenya kubera ko ari undi mugabo wari waramuteye inda.

Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cy’imyaka itatu hashingiwe ku ngingo ya 21 na 108 z’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Urubanza rwapfundikiwe ruzasomwa tariki ya 04 Kanama 2021 i saa cyenda z’amanywa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwo mugore nakatirwe urumukwiye nkundi wese ukora amakosa. Tuzamusura kuko aracyari umuntu kandi ni umunyarwanda. Gusa icyo nakosora ntakagari ka ndora kabaho. Icyaha cyabereye mukarere ka Gisagara, umurenge wa ndora, akagari ka Gisagara, umudugudu wa Nyabitare.

Appaulin N. yanditse ku itariki ya: 9-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka