Ubwo yagezwaga mu rukiko kuri uyu wa mbere, uwahoze ari Umuvugizi wa FDLR yemeye ko yagiye muri Uganda mu bufatanye bafitanye na RNC.
Abunganira abana mu mategeko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abana usanga bafungirwa hamwe n’abantu bakuru muri za kasho, maze bikabangamira iburanisha kuko bigishirizwamo kutavugisha ukuri.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwageneye abaturarwanda ubutumwa bujyanye n’igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubwo butumwa ni ubu bukurikira:
Perezida w’Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho kurangiza Imirimo yasizwe n’Inkiko Mpanabyaha (UNIRMCT) avuga ko hari abantu icyenda barimo abarangije ibihano n’abandi batarabirangiza bakirimo gushakirwa igihugu cyabakira, kuko ngo Leta ya Tanzania itishimiye gukomeza kubacungira ku butaka bwayo.
Perezida w’Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho kurangiza Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (The International Residual Mechanism for Criminal Tribunals, UNIRMCT) aragirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille yasabye Abanyenyanza n’inshuti kwitanga bagashyingura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basaga 120 bo mu Karere ka Kirehe bayobora abandi guhera ku rwego rw’umurenge n’abahagarariye inzego z’umuryango mu bigo bitandukanye muri ako karere, kuri uyu wa gatanu tariki 29 Werurwe 2019, basuye ingoro y’amateka yo guhagarika Jenoside bagamije kwigira ku butwari bw’Inkotanyi (...)
Robert Menendez, Umusenateri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) uhagarariye Leta ya New Jersey, yashyikirije Sena y’icyo gihugu umwanzuro usaba ko USA yakwifatanya n’u Rwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Kanyoni mu Karere ka Rulindo n’umwarimukazi kuri icyo kigo bakurikiranyweho icyaha cyerekeranye n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Nyuma y’imyaka itatu hashyizweho ko inyandiko z’ibirego n’izo kwiregura mu nkiko zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, abatazi gusoma no kwandika biracyabagora.
Urubyiruko rurakangurirwa kurwanya ibyaha by’inzanduka kuko ahanini ari bo babikora ndetse bakaba n’abambere mukugerwaho n’ingaruka zabyo.
Ubuvugizi bw’urwego rw’ubugenzacyaha RIB buravuga ko uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanzenze Nyiransengiyumva Monique yatawe muri yombi azira gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite .
Perezida wa Repubulika Iharanira ya Demokarasi ya Kongo (DRC), Félix Tshisekedi, witabiriye inama y’abayobozi bakuru b’ibigo bikomeye muri Afurika (African CEOs Forum) irimo kubera i Kigali, yunamiye inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti, PIASS, ryatumije abashakashatsi bo mu bihugu binyuranye byo ku isi kugira ngo baganire kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, rinabajyana mu giturage ngo biganirire n’abayibayemo.
Urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa 22 Werurwe 2019 rwasomye urubanza Charles Bandora n’Ubushinjacyaha bajuririyemo igifungo cy’imyaka 30, Urukiko Rukuru rwari rwahanishije Bandora ku byaha bya Jenoside ashinjwa.
Abangije imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baributswa kuyishyura mu cyumweru cyahariwe kurangiza imanza za Gacaca zirebana n’imitungo yangijwe mu gihe bamwe bavuga ko nta bwishyu.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi, baravuga ko hari abantu bahagurukiye kubarya imitungo yabo bakagenda basesera mu nzego z’ubutabera batanga ruswa kugira ngo batsindire kwegukana imitungo yabo.
Muri gahunda y’icyumweru cy’ubutabera, abaturage bo mu murenge wa Cyabingo mu karere ka Gakenke, barishimira ubumenyi ku butabera bahawe n’umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe ivugururwa ry’amategeko (RLRC), aho bamwe bari bazi ko ubutabera bwabo bugarukira mu buyobozi bw’inzego z’ibanze.
Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (LAF) ryatangije uburyo bushya bwo gufasha abaturage mu by’amategeko hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefone, haba kukugira inama, kugufasha gushyira ku murongo ikirego cyawe cyangwa se kukubonera umunyamategeko ukunganira kandi ku buntu.
Intwari z’imena ziravuga ko icy’ingenzi kuri zo atari ukumenya abagabye igitero ku ishuri rya Nyange bigagaho ahubwo icy’ingenzi ari isomo abanyarwanda bakuramo.
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye yasabye abakora mu by’amategeko hirya no hino mu gihugu gukumira amakimbiranye mu miryango kuko ngo ari yo nkomoko y’ibindi bibazo bikomeye.
Mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, mu turere tumwe na tumwe usanga hari abantu bagaragaza ingengabitekerezo mu buryo butandukanye.
Urubanza rumaze iminsi hagati y’uruganda rukora Kanta rwo mu Buhinde n’umunyemari w’umunyarwandakazi ucuruza iyitwa Kanto bimeze kimwe ikorerwa mu Bushinwa rwongeye kuburanishwa.
Kuri uyu wa gatatu tariki 06 Werurwe, abantu batandatu, barimo umuyobozi w’akarere ka Kicukiro wungirije ufite munshingano ze iterambere ry’ubukungu Mukunde Angelique, bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kicukiro, bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere (DJAF).
Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’u Bubiligi yemereye u Rwanda kwihutisha kugeza mu nkiko zaho abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edward Ngirente yarahije abacamanza ba gisirikare bari basanzwe mu mirimo, abibutsa kudatatira serivisi nziza zisanzwe zizwi ku ngabo z’u Rwanda.
Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye ari muri Angola, ku butumire bwa mugenzi we w’umutekano imbere mu gihugu cya Angola Angelo de Barros Veiga Tavares, banasinyana amasezerano y’imikoranire.
Nyuma yo kurega Akarere ka Gasabo bagashinja gushaka kubimura mu buryo bunyuranyije n’amategeko ikirego cyabo urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rukagitesha agaciro, abaturage bo mu midugudu ya Kangondo I&II na Kibiraro I mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera, ahazwi nko muri “Bannyahe” batakambiye Umujyi wa Kigali (...)
Perezida w’urukiko rw’ikirenga Prof. Sam Rugege avuga ko kuva mu mwaka wa 2005 kugera muri 2018 abacamanza 17 n’abanditsi b’inkiko 25 birukanywe kubera ruswa.
Bamwe mu bahesha b’inkiko baratungwa agatoki kubera kwishyuza iby’abandi mu irangizwa ry’imanza barangiza ntibabibagezeho kandi hari ibyabo bagenerwa, ngo ikaba ari imikorere idakwiye.