Urukiko Rusesa imanza rwa Paris rwategetse ko Kabuga Félicien yohererezwa Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, (IRMCT) rukaba ari rwo rumuburanisha.
Paul Rusesabagina uregwa gufatanya na FLN mu byaha by’iterabwoba, kwica, gutwikira abaturage no kubasahura hakoreshejwe intwaro i Nyamagabe na Nyaruguru, yabwiye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko atategekaga uwo mutwe wa FLN.
Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igihano cya burundu kuri Leon Mugesera nyuma yo gusuzuma ubujurire bwe rugasanga nta shingiro bufite.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko impamvu y’ubujurire bwa Rusesabagina mu Rukiko Rwisumbuye ku ifungwa rye nta shingiro ifite, bitewe n’uko FLN yagabye ibitero i Nyamagabe na Nyaruguru muri 2018 ari we ngo wayitegekaga abinyujije kuri Nsabimana Callixte.
Paul Rusesabagina uregwa gufatanya na FLN mu byaha by’iterabwoba, kwica, gutwikira abaturage no kubasahura hakoreshejwe intwaro i Nyamagabe na Nyaruguru, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko atategekaga uwo mutwe wa FLN.
Urwego rwasigariye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, rwanze ubusabe bwa Laurent Semanza wahamijwe ibyaha bya Jenoside ubu akaba arimo kurangiriza igihano muri Benin, wasabye gufungurwa kandi atararangiza igihano.
Kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2020, urukiko rukuru rwa gisirikare rwakomeje iburanisha mu rubanza rurimo abantu 32 baregwa icyaha cyo kurema no kujya mu mutwe w’iterabwoba witwara gisirikare, ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Uwahoze ari Umunyabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburenzi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr. Issac Munyakazi, yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kumugira umumwe ku byaha ashinjwa bya ruswa, kuko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bushingiraho.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, rwategetse ko Paul Rusesabagina afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, bitewe n’uko ibyaha Ubushinjacyaha bumurega bifite impamvu ikomeye igaragaza ko bishobora kumuhama.
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rukomeje kumva ubwiregure bw’abashinjwa kujya mu mitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare cyangwa kurema imitwe nk’iyo itemewe irimo FLN na P5 ikuriwe n’umutwe wa RNC, yose igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kugirira nabi ubutegetsi buriho.
Bamwe mu barwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa RNC bongeye kwisobanura imbere y’urukiko rwa Gisirikare i Kigali, 11 muri bo bakaba ari bo bireguye ku cyaha cyo kujya mu mutwe w’iterabwoba witwara gisirikare, aho bose batunze urutoki Maj (Rtd) Habib Mudathiru wari umuyobozi wabo, nk’uwahamya ko bajyanywe muri uwo mutwe ku gahato.
Paul Rusesabagina watangiye kuburana ku bijyanye n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, yemereye urukiko ko yahaye umutwe w’abarwanyi wa FLN inkunga y’amayero ibihumbi makumyabiri.
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, Urwego rw’Ibanze rwa Kicukiro, bwatangaje ibyaha 13 bukurikiranyeho Paul Rusesabagina ufite umwuga wo kuba umunyamahoteli, akaba atuye ahitwa Kraainem-Banlieu mu Mujyi wa Buruseri mu Bubiligi.
Nyuma yo kwiherera no gusuzuma inzitizi zagaragajwe n’abunganira Rusesabagina ari bo Me Rugaza David na Me Nyembo Evelyne, bavugaga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro nta bubasha rufite bwo kumuburanisha ku bijyanye n’ufungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Paul Rusesabagina ukekwaho ibyaha bitandukanye birimo iby’iterabwoba, kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2020, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho aburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Nsabimana Callixte ushinjwa ibyaha by’ubugizi bwa nabi yakoze ubwo yari umuvugizi w’umutwe witwara gisirikare wa FLN arasaba ko dosiye y’urubanza rwe itahuzwa n’iya Herman Nsengimana wamusimbuye ku buvugizi bw’uwo mutwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, aravuga ko kuba Charles Ndereyehe Ntahontuye yarekuwe n’u Buholandi nyuma y’igihe gito cyari gishize atawe muri yombi bidasobanuye ko kumukurikirana byahagaze.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Nzeri 2020, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Paul Rusesabagina, ukekwaho kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko u Buholandi bwafashe Umunyarwanda Charles Ndereyehe washakishwaga n’u Rwanda kubera uruhare ashinjwa kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, avuga ko abakoze ibyaha byagize ingaruka ku mateka y’Abanyarwanda ndetse n’ibindi byaha ibyo ari byo byose, ubutabera buzabasanga aho bazaba bari hose.
Karemera Edouard wari ufungiye muri Senegal nyuma yo gukatirwa igifungo cya burundu kubera ibyaha bya Jenoside yahamijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), yaguye muri gereza.
Umunya-Australiya Brenton Tarrant w’imyaka 29 y’amavuko yemeye ko yishe abantu 51, agerageza kwica abandi bantu 40, kongeraho icyaha kimwe cy’iterabwoba.
Major General Aloys Ntiwiragabo yatahuwe n’ikinyamakuru Mediapart cyo mu Bufaransa gisanzwe gikora inkuru zicukumbuye. Icyo kinyamakuru giherutse gutangaza ko cyamubonye mu kwezi kwa Gashyantare 2020 mu Bufaransa. U Rwanda rwatangaje ko rwatanze impapuro zo kumuta muri yombi, dore ko afatwa nk’umwe mu bacurabwenge ba (…)
Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigaranye imirimo y’icyari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda(IRMCT), Serge Brammertz, yavuze ko Kabuga Félicien ashobora koherezwa i Arusha mu kwezi gutaha kwa Nzeri cyangwa mu Kwakira 2020.
Abagize urugaga mpuzamahanga rw’abashakashatsi kuri Jenoside (RESIRG asbl) rufite icyicaro mu Bubiligi, bashyize ahagaragara itangazo rivuga ko bishimiye ibyavuzwe n’Umwami w’u Bubiligi Philippe, uheruka kwemera ku mugaragaro ko yicuza ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ubugome byaranze Ababiligi muri Repubulika Iharanira (…)
Minisiteri y’Ubutabera iratangaza ko kuva tariki 1 Kanama 2020 abunzi bazaba barangije imirimo yabo hagategerezwa igihe hazatorwa abandi.
Ubushinjacyaha bwavuze ko butazajenjekera Dr. Pierre Damien Habumuremyi, kuko ngo atagaragaza amafaranga yo kwishyura imyenda afitiye abantu batandukanye, irenga amafaranga y’u Rwanda miliyari imwe.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nyakanga 2020, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, rwategetse ko Dr. Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe afungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha aregwa byo gutanga sheki itazigamiye n’ubuhemu.
Colonel Iyamuremye Emmanuel wari uzwi ku mazina ya ‘Colonel Engambe Iyamuseya’ wabarizwaga mu mutwe wa FLN akaza gufatwa n’ingabo za Kongo Kinshasa akoherezwa mu rwanda ari kumwe n’abandi basirikare 56, yavuze ko yicuza imyaka yose yamaze mu mashyamba ya Kongo yizezwa ibitangaza.
Urubanza ku birebana n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwa Dr. Habumuremyi Pierre Damien wahoze ari Minisitiri w’Intebe, rwatangiye kuburanishwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa Kane.