Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof. Sam Rugege arasaba abakora umwuga wo kunganira abandi mu nkiko bazwi nk’Abavoka kurangwa n’imyitwarire myiza, bakabera urugero abandi barimo n’ababashakaho ubufasha kuko ari zo ndangagaciro zikwiye kubaranga.
Umuntu wese wapfushije, ategekwa n’itegeko nº32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango mu ngingo zaryo zitandukanye, kumenyekanisha urwo rupfu mu buyobozi kandi ibi bigakorwa bitarenze iminsi 30.
Kuri uyu wa 15 Nyakanga 2019, Inteko ishinga Amategeko yatoye umushinga w’Itegeko rivanaho burundu amategeko 1,000 yo mu gihe cy’ubukoroni, bitewe n’uko atajyanye n’igihe.
Hari ubwo wumva abantu bavuga ko abageni ‘basezeranye imbere y’amategeko’, hakaba n’ababyita ko abageni ‘bagiye mu rukiko’ cyangwa se ‘bagiye mu murenge’ n’izindi mvugo, ariko se gusezerana mu mategeko bivuze iki? Biteganywa n’irihe tegeko? Iyi nkuru irasobanura icyo amategeko avuga ku gushyingiranwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buvuga ko bitarenze Nzeri 2019, abantu 15 bagaragarije Perezida Kagame ko bangirijwe ibyabo muri 2013, bazaba bamaze kwishyurwa.
Kuva ku wa mbere tariki 08 Nyakanga 2019, mu ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu Karere ka Musanze habereye amahugurwa y’iminsi itatu agenewe abakozi 68 b’Abagenzacyaha, Abashinjacyaha, Abacamanza n’Abapolisi.
Abanyakenya batatu n’umunyarwanda umwe bashinjwa ’guteka umutwe’ bakambura ibihumbi byinshi by’urubyiruko kuri Kigali Convention Centre bagejejwe imbere y’urukiko mu Rwanda.
Umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda (TI), Marie Immaculée Ingabire, avuga ko ruswa yiganje mu bakuru b’imidugudu n’ab’utugari ndetse no mu baveterineri, mu Karere ka Gisagara.
Urukiko rukuru, Urugereko rwa Nyanza, ishami rishinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga, kuri uyu wa gatanu 5 Nyakanga 2019, rwari ahitwa mu Ryabidandi, Akagari ka Nyagisozi, Umurenge wa Nyagisozi, aho rwaburanishije mu ruhame Ntaganzwa Ladislas wahoze ari Burugumesitiri w’icyahoze ari Komini Nyakizu.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Jonhston Busingye, atangaza ko urwego rw’abunzi rukwiye kubona inyubako zo gukoreramo kimwe n’izindi nzego, aho gukomeza gukorera munsi y’ibiti.
Minisiteri y’Ubutabera yagejeje umushinga w’itegeko kuri Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu, risaba ko amategeko areba u Rwanda yashyizweho mu gihe cy’ubukoloni yavanwaho.
Umuryango wa Muhawenimana Ezechiel na Dusabimana Esperance bo mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu bafatanyije na Hakorimana Musoni Venant, kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Kamena 2019 batanze ikirego mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba(EACJ) basaba ko leta ya Uganda ibaha indishyi z’akababaro.
Inzego z’Ubutabera mu Rwanda ziravuga ko ikoranabuhanga ryiswe "Case Management System (CMS)" rifasha abantu gutanga ibirego no kubikurikirana batagiye mu nkiko, ryagabanyije umubare munini w’Abaturarwanda basiragiraga mu nkiko.
Abashinze Ikigega gikusanyirizwamo amafaranga yagenewe gutera inkunga abakurikirana mu butabera abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi batangaza ko bahagurukiye buri wese uzagerageza gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi aho yaba ari hose ku isi.
Abaturage bo mu miryango 17 yo mu mudugudu wa Gakoki, akagari ka Gatenga, umurenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro, barasaba kurenganurwa bagahabwa ibyangombwa by’ubutaka bavuga ko ari ubwabo, bamaze imyaka irindwi birukaho ntibabihabwe.
Visi Perezidante wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda (NURC), Xaverina Uwimana, avuga ko abantu badakwiye guterwa impungenge n’abakoze Jenoside bari hafi kurangiza igihano, kuko batazataha igihiriri.
Bamwe mu babuze ababo, abakomeretse n’abasahuwe mu bitero by’umutwe w’iterabwoba wa FLN (Front de Liberation National), baratangaza ko mu rubanza ruregwamo Nsabimana Callixte wiyita Sankara na bo bazirikanwa.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buravuga ko bwohereje mu rukiko dosiye ikubiyemo ibyaha Nsabimana Callixte “Sankara” aregwa.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka) uratangaza ko uhangayikishijwe n’imanza z’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside, zaburanishijwe mu nkiko Gacaca, zikaba zitararangizwa.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye, yihanangirije abahesha b’inkiko barangiza imanza ariko bakagira akaboko kadashaka kurekura amafaranga y’irangizarubaza ngo bayageze kuri ba nyirayo bakimara kurangiza urubanza.
Umuryango Ihorere Munyarwanda uvuga ko ugiye gukorera ubuvugizi abanyamadini n’amatorero bagahabwa ubumenyi ku mategeko kuko byagabanya ibyaha.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum) mu mwaka wa 2017, bwagaragaje ko abanyarwanda 4% gusa aribo basobanukiwe amategeko.
Urukiko rw’ubujurire muri Stockholm umurwa mukuru wa Suwede rwahamije igifungo cya Burundu cyahawe Theodore Rukeratabaro wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi w’Urwego rushinzwe iperereza (RIB), Col. Ruhunga Jeannot, avuga ko mu mwaka umwe abagenzacyaha 12 bamaze kwirukanwa bazira amakosa arimo ruswa.
Ibiro bya Perezida wa Repubulika byasohoye itangazo rivuga ku mwanzuro Urukiko rw’Ikirenga ruherutse gufata.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, avuga ko 6% by’imanza zicibwa zigaragaramo akarengane.
Nyuma y’uko ubushinjacyaha busabiye igifungo cya burundu batatu bafatanywe ibiyobyabwenge by’urumogi, abaturage bo mu karere ka Rusizi barashima gahunda yo kuburanishiriza mu ruhame abakekwaho ibyaha. bakavuga ko gutangaza ibihano byabo mu ruhame bishobora kugabanya umuvuduko w’abishora mu byaha bya hato na hato.
Polisi y’u Rwanda yafatanye kasha 74 umugabo wo mu kagari ka Kigarama, mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge ukora ibyangombwa by’ibyiganano by’ibigo bitandukanye akabiha abajya kubyibisha.
Abahesha b’inkiko batabigize umwuga mu Karere ka Muhanga baravuga ko ubukene no gutsimbarara ku myanzuro y’inkiko ku batsinzwe biri mu bituma imanza zitarangirizwa igihe.
Kuri uyu wa gatatu tariki 10 Mata 2019, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruteye utwatsi icyifuzo cya Nkaka Ignace (Laforge Fils Bazeye) na Nsekanabo Jean Pierre (Lt Col Abega) bari basabye kuburana bari hanze.