Amashyirahamwe y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangaje ko ababajwe n’icyemezo cy’urukiko rwo mu Bufaransa rwahagaritse ibirego Padiri Wenceslas Munyeshyaka yari akurikiranyweho kuri Jenoside.
U Rwanda rwatunguwe n’amakuru y’uko urukiko rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha rushobora kurekura Ngeze Hassan ufungiwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ivugurura rigiye gukorwa mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda,rizagabanya umubare w’inkiko z’ibanze hanashyirweho urukiko rw’ubujurire rutari rusanzweho.
Abanyamuryango ba Koperative Nyamirundi ikora ubucuruzi bw’Ikawa mu Karere ka Nyamasheke, barasaba ubuyobozi bw’Akarere kubagaruriza umutungo usaga Miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda, bavuga ko zanyerejwe na Perezida wa Koperative yabo ndetse n’umucunga mutungo wayo.
Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) yatangaje ko itegeko rirebana n’intwaro u Rwanda rugenderaho ridasobanuye ko kuzitunga, kuzicuruza no kuzikora byoroshye ku buryo uwo ari wese yabyemererwa.
Abavoka bo mu Rwanda babangamirwa no kutemererwa gukorera mu bindi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kandi ababikomokamo bo badakumirwa.
Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ivuga ko abakekwaho kunyereza umutungo wa Leta,imitungo yabo izajya ifatirwa bakiri mu kazi.
Mukansanga Clarisse wari umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yamaze gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ubuyobozi bw’ihuriro ry’abunganira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, burifuza ko igifungo cya burundu bwasabiye Octavien Ngenzi na Tito Barahira bari imbere y’ubutabera Bw’Ubufaransa gishyirwa mu bikorwa.
Perezida Paul Kagame yemeza ko kuva Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwatangira, yabonaga amaherezo yarwo ruzabogama rukajya rucira imanza Abanyafurika gusa.
Henshi na henshi mu Rwanda abantu bakenera serivise z’abanoteri, bakundaga kwinubira ko zikunze gutinda, bitewe cyane cyane n’umubare munini w’abazikeneraga udahwanye n’umubare w’abazitanga.
Perezida w’urukiko rw’Ikirenga Prof.Samu Rugege aravuga ko abanyamategeko bo mu Rwanda batangiye gukoresha uburyo bushingiye ku manza zaciwe mu gutanga ubutabera (Common law).
Noella Ihirwe yakoreye iyicarubozo umukobwa wamukoreraga mu rugo amushinja kumwiba telefone, ariko urukiko rw’ibanze rwa Ngoma rumukatira igifungo cy’amezi atanu gisubitse.
Byumvuhore Faragie afatiwe mu cyuho ashaka gutoroka urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa 26 Werurwe 2018.
Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba mu Bufaransa ryamaganiye kure amagambo yavugiwe kuri Radio France Inter, apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yagereranyaga abishwe muri Jenoside n’ibigoryi.
Abanyamuryango 10 ba Sacco Dukire Ndego yo mu karere ka Kayonza bari mu rubanza baregamo uwahoze ari umucungamari n’uwari ushinzwe inguzanyo muri icyo kigo.
Ministeri y’Ubutabera (MINIJUST) n’Abavoka basaba kudafunga umwana wese ukurikiranyweho ibyaha adafite umuntu umwunganira guhera mu bugenzacyaha.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) irasaba u Buholandi guta muri yombi cyangwa bukohereza mu Rwanda Ndereyehe Charles Ntahontuye, uri mu bashinze ishyaka rya CDR akaba n’umwe mu baterankunga b’Imena ba Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uwahoze ari umuvugizi w’ubushinjacyaha akaba yarabaye n’umushinjacyaha mu rubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza, yamuritse igitabo yise "Qui Manipule qui " kivuga uko urubanza rwagenze, nyuma y’uko hari benshi bahoraga babimubaza ndetse bamwe bakabivugana uburakari bavuga ko rwabayemo uburiganya no gutekinika.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Urukiko rw’Ibanze rwa Rusororo rwafashe umwanzuro wo kurekura by’agateganyo umunyamakuru Mugabushaka Jeanne de Chantal uzwi cyane nka Eminante, wari umaze igihe kirenga umwaka muri Gereza, kubera impamvu z’uburwayi amaranye igihe.
Itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru wa RURA, riravuga ko Radiyo Amazing Grace ihagarika gukora mu gihe cy’iminsi 30, ikanatanga amande angana na Miliyoni ebyiri agomba guhabwa RURA bitarenze iminsi 15.
Urukiko rw’Ikirenga rutangaza ko imanza 117 zirebana na ruswa zizacibwa mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, cyatangiye none ku ya 12 kikazasozwa ku ya 16 Gashyantare 2018.
Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yibukije abana bafungiye muri Gereza ya Nyagatare, ko bagomba kwiga cyane batagamije gufungurwa, ahubwo bakwiye kwiga bagamije kumenya ndetse no guhinduka bakaba abantu bazima, ngo kuko ari bo bayobozi b’ejo hazaza.
Ibitaro byo mu Bufaransa byirukanye Umunyarwanda Dr. Charles Twagira byari byahaye akazi, nyuma y’impuruza yari yatanzwe na CNLG ibyamagana kuko Twagira akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) yamaganiye kure ibitaro bya “Paul Doumer” byo mu Bufaransa byahaye Charles Twagira ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, wahungiye muri iki gihugu.
Iyo havuzwe uburenganzira bwa muntu mu bijyanye n’itegeko, hari abumva ko bafite n’ubwo gukoresha umubiri wabo uko bashaka harimo no gukoresha ibiyobyabwenge.
Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rwarekuye abafungwa batanu bari barakatiwe igihano cya burundu, nyuma yo kwitwara neza no kurangwa n’ikinyabupfura.
Abatishoboye basanga 100 bagiye kunganirwa mu by’amategeko ku buntu kuko haba hari benshi bananiwe gukurikirana ibibazo byabo mu nkiko bigatuma bitinda gukemuka.
Abahesha b’inkiko b’umwuga binenze amwe mu makosa akunze kubagaragaraho mu mikorere, bahigira imbere ya Minisitiri w’Ubutabera kwikuramo ababanduriza izina.
Urwego rw’Umuvunyi ruravuga ko umwaka wa 2018 ruzaba rwamaze gusesengura no guha umurongo amadosiye 2000 y’ibirarane rufite.