Iperereza: Karasira Aimable afite umutungo atabasha gusobanura inkomoko yawo

Karasira Aimable Uzaramba uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki 31 Gicurasi 2021 akurikiranyweho ikindi cyaha gishya cyiyongera ku byavuzwe mu minsi ishize byo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.

Karasira Aimable
Karasira Aimable

Kuri ibi byaha hiyongeraho ikindi cyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo (illicit enrichment).

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko mu rwego rw’iperereza inzu ye yasatswe, RIB igasanga habitsemo ibihumbi bisaga icumi by’Amadolari ya Amerika (10,981$), Amayero magana atanu na makumyabiri (520 Euro), Miliyoni eshatu n’ibihumbi ijana na mirongo ine na bibiri by’amafaranga y’u Rwanda (3,142, 000 Frw) naho kuri Mobile Money afiteho miliyoni cumi n’imwe z’amafaranga y’u Rwanda (11,000,000 Frw) ariko hakaba hari n’andi menshi ari kuri za Konti muri banki zitandukanye RIB itifuje gutangaza kubera impamvu z’iperereza.

RIB ivuga ko Karasira atabasha kugaragaza aho ayo mafaranga atunze yaturutse.

Ni mu gihe iperereza ry’ibanze rimaze kugaragaza ko menshi muri ayo mafaranga inkomoko yayo ari abantu baba hanze bayamwoherereza. Abo bantu bakaba ngo barimo abarwanya Leta birirwa bahakana ndetse banapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abo bantu ngo bakoresha amafaranga bafite bakayaha abantu nka Karasira, n’abandi bakajya babavugira ibyo bashaka bigamije guteranya no gukurura imvururu mu Banyarwanda, ayo akaba ari amafaranga akomoka ku cyaha.

Iki cyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo gihanwa n’ingingo ya 9 yo mu itegeko ryerekeye kurwanya ruswa. Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese udashobora gusobanura inkomoko y’umutungo afite ugereranyije n’ibyo yinjiza byemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Biteganyijwe ko dosiye ya Karasira izashyikirizwa Ubushinjacyaha ku wa mbere tariki ya 7/06/2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mubyukuri abantu bifuza kubiba urwango n’amacakubiri mubanyarwanda,tuzabarwanya dushikamye kko umusaruro wavuye mubyo bifuza twarawubonye,ntabwo tuzabakundira ko badusubiza inyuma munyungu zabo bwite.Imana izabatugabiza

innocent yanditse ku itariki ya: 7-06-2021  →  Musubize

Aya mafranga Karasira Aimable yayahawe muri GoFoundMe amaze kwirukanwa kukazi. Ndumva rero Leta y’u Rwanda itazadutwarira amafranga.

Murekatete yanditse ku itariki ya: 7-06-2021  →  Musubize

Uyu musore wigize icyo ntazi abantu baramubwiye yumvako abo hanze bazamuha ibyo akeneye byose none rero nkuko nawe wagiye ushyira abantu mu majwi Reka nkubwire ko “UTAZI AMEREKEZO Y’UMUYAGA YIRINDA GUKINA N’IFU Y’URUSENDA”
Ntakindi wari ukwiye karasira kubera ubugome munyangire nibindi aho byari bikugeze.

Isma yanditse ku itariki ya: 6-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka