Abarimu batize uburezi bagiye gufashwa kubona impamyabushobozi zabwo

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu mu Kigo cy’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), Leon Mugenzi, aratangaza ko abarimu batize uburezi bagiye gushyirirwaho porogaramu yo kwiga ngo bagire ubumenyi bukenewe, mu kubasha gutanga amasomo neza birushijeho.

Mugenzi avuga ko Abarimu batize uburezi bagiye gufashwa kubona impamyabushobozi zabwo
Mugenzi avuga ko Abarimu batize uburezi bagiye gufashwa kubona impamyabushobozi zabwo

Bitangajwe nyuma y’uko hari abarimu batize uburezi bakunze kugaragaza ko badahabwa amahirwe angana n’ababwize, iyo bagiye kwaka inguzanyo muri Koperative yabo, Umwalimu SACCO, aho babwirwa ko batujuje ibisabwa.

Leon Mugenzi avuga ko impamvu nyamukuru yo guhugura abarimu batize uburezi, ari uburyo bwo kubafasha kongera ubumenyi no kuzamura ireme ry’uburezi, mu mushuri y’uburezi bw’ibanze.

Agira ati “Bikwiye kumvikana neza ko gufasha umwarimu utarize uburezi atari ukumubwira kujya gufata inguzanyo mu Mwarimu SACCO, ahubwo ni ukugira ngo abone amahirwe nk’ay’abandi bafite, muri serivisi bahabwa hakaba harimo n’iz’Umwalimu SACCO”.

Mu kiganiro ‘Ubyumva ute’ cya KT Radio cyo ku wa 03 Kanama 2022, Mugenzi yavuze ko bari hafi yo gusohora amatangazo amenyesha abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ay’incuke, ko bateganyirijwe kuzajya kwigira mu bigo byigisha uburezi (TTC) bibegereye, bakazahabwa impamyabushobozi (Certificates).

Asobanura ko aya mahirwe ahabwa n’abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye batize uburezi, ariko barangije icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza, A1 na A0 yo kongera ubumenyi muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi, nabo bakiga amezi atandatu bakarangiza bafite impamyabushobozi yo kwigisha (Post Graduate Diploma).

Agira ati “Impamvu nta yindi ni uko tubitabaza nabo bakaza kudufasha kutwigishiriza abana ku bumenyi bafite. Guverinoma y’u Rwanda ibafitiye amakuru meza, aho twabateguriye porogaramu bazakurikira mu biruhuko binini n’ibitoya na za ‘weekend’, bakiga bakagera ku rwego rw’abarimu twifuza”.

Mu kongerera umushara umwarimu hatekerejwe no kumwongerera amahirwe yo kwaka inguzanyo muri Koperative Umwalimu SACCO, bityo Guverinoma y’u Rwanda yarongereye ubushobozi bwayo bwo gutanga inguzanyo, ishyiramo miliyari eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.

Mugenzi avuga ko bikwiye kumvikana neza ko abarimu batize uburezi nabo bafite amahirwe yo kwaka inguzanyo mu Mwalimu SACCO, gusa aba barimu bakomeje kugaragaza impungenge z’uko bahabwa igihe gito cyo kwishyura inguzanyo bahabwa, ugereranyije na bagenzi babo bize uburenzi, icyo kibazo ngo kikaba gikomeje gukorerwa ubuvugizi kugira ngo gihabwe umurongo ukwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 87 )

Mbere ya byose turashima leta yacu kubwo ibyiza idukorera kandi bigaragarira buri muturarwanda wese mu kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.
Ikibazo mfite nagira ngo mudusobanurire ku barimu bize general education bakaba bari ku ishuri rya kaminuza ayo mahugurwa bo bizagenda gute?

Sylvain yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Tubashimiye amakuru agezweho kandi yizewe mutugezaho. Ibyo Leta y’u Rwanda irigukora muguteza imbere uburezi bufite ireme ndetse nokuzamura imibereho ya mwarimu byose nibyiza turabishimye. Turifuzako iriya gahunda yo guhugura abarimu mumashuri bakoreramo (Mentorship Program)yahabwa imbaraga ndetse Teacher mentor akagabanyirizwa amasaha yo kwigisha kugira ngo abone umwanya uhagije woguhugura abarimu. Murakoze.

NDAGIJIMANA Jean Marie Vianney yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Murakoze kugitekerezo cyanyu kiza ...
Gahunda ya Mentorship na mentoring igenwa nikigo
Bitewe nagahunda (timetable) and staffing yacyo

Ahubwo BATUBWIRE ICYO SBM
SCHOOL BASED MENTOR AGENERWA KURWEGO RWAKARERE .????

Elias yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Ahubwo byaba byiza bitangiye muri iyi grande vacance

Innocent yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Turashimira cyane reta y’Urwanda kubwagahunda nziza yo gufasha abarimu batize uburezi

Ariko byaba byiza hashyizweho programme 2 abarimu bahugurirwamo
Wenda bamwe muri weekend abandi mubiruhuko Kuko Hari abarimu bafite A2 biga muri za kaminuza zitandukanye Kandi abenshi biga mu biruhuko

Murakoze, mugire amahoro

Nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Iyi gahunda ninziza cyane
Arko akenshi ibi biravugwa ariko tugategereza ko bijya mubikorwa tugaheba,twasabaga rero Nina bishoboka ko byibura byakwihutishwa ndetse hagashyirwaho nagahunda yuko bizakorwa.
Murakoze.

HATEGEKIMANA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Ibi Ni byiza ubwo n abarimu batabwize batekerejweho kuko nabo Ari abarimu nk abandi murakoze.

RUCYAHANA Martin yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Turabashimiye kwiyo program yo guhugura abatarize ubureze.arko mutubarize abatarize uburezi bazongera kubaha amahirwe yo gukora exam zo kujya kwigisha ryari? Ese bamwe bakoze exam zo kujya kwigisha ariko batarize uburezi bakoze2021 nabo bazahabwa akazi muri uku kwa cyenda cg bazagaha abize ttc bamwe baherutse gukora mukwa7 2022? Mutubwire

Ni cyprien yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Kt radio turabakunda cyane byumwihariko ikiganiro ubyumvute mukomeze mutuvuganire turabakunda sana

Sugira pacifique yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Nibyo rwose abarimu batize uburezi batanga ubumenyi bwimbitse.
Bafashwe kuzamurirwa ubushobozi mu Burezi.

Ariko na none hatekerezwe kuri ba A2 batize uburezi kdi bigisha mu mashuri Abanza nabo bahabwe ayo mahirwe ya PGDE ku rwego rwabo.

Alphonse(SEI) yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Iyo gahunda yo guhugura abatarize uburezi na bo bakagira uburenganzira mu Umwalimu sacco ni nziza kuko izatuma umwarimu wese ashobora kwiteza imbere.

Kabile yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Turabashimiye iyogahunda yokwiga

Hategekimana Naphtal yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Nitwa Mburenumwe Simon ndi mwalimu muri gatsibo ese mugihe abo barimu bazaba bahugurwa bazajya bishyura amafaranga yishuri cg basabwa transport gusa ikindi se umuntu ashobora guhurwa neza agahabwa certificate iriho buruse akaba yakomeza no mukiciro gikurikiyeho?mutubarize.

Mburenumwe Simon yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka