Abarimu batize uburezi bagiye gufashwa kubona impamyabushobozi zabwo

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu mu Kigo cy’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), Leon Mugenzi, aratangaza ko abarimu batize uburezi bagiye gushyirirwaho porogaramu yo kwiga ngo bagire ubumenyi bukenewe, mu kubasha gutanga amasomo neza birushijeho.

Mugenzi avuga ko Abarimu batize uburezi bagiye gufashwa kubona impamyabushobozi zabwo
Mugenzi avuga ko Abarimu batize uburezi bagiye gufashwa kubona impamyabushobozi zabwo

Bitangajwe nyuma y’uko hari abarimu batize uburezi bakunze kugaragaza ko badahabwa amahirwe angana n’ababwize, iyo bagiye kwaka inguzanyo muri Koperative yabo, Umwalimu SACCO, aho babwirwa ko batujuje ibisabwa.

Leon Mugenzi avuga ko impamvu nyamukuru yo guhugura abarimu batize uburezi, ari uburyo bwo kubafasha kongera ubumenyi no kuzamura ireme ry’uburezi, mu mushuri y’uburezi bw’ibanze.

Agira ati “Bikwiye kumvikana neza ko gufasha umwarimu utarize uburezi atari ukumubwira kujya gufata inguzanyo mu Mwarimu SACCO, ahubwo ni ukugira ngo abone amahirwe nk’ay’abandi bafite, muri serivisi bahabwa hakaba harimo n’iz’Umwalimu SACCO”.

Mu kiganiro ‘Ubyumva ute’ cya KT Radio cyo ku wa 03 Kanama 2022, Mugenzi yavuze ko bari hafi yo gusohora amatangazo amenyesha abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ay’incuke, ko bateganyirijwe kuzajya kwigira mu bigo byigisha uburezi (TTC) bibegereye, bakazahabwa impamyabushobozi (Certificates).

Asobanura ko aya mahirwe ahabwa n’abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye batize uburezi, ariko barangije icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza, A1 na A0 yo kongera ubumenyi muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi, nabo bakiga amezi atandatu bakarangiza bafite impamyabushobozi yo kwigisha (Post Graduate Diploma).

Agira ati “Impamvu nta yindi ni uko tubitabaza nabo bakaza kudufasha kutwigishiriza abana ku bumenyi bafite. Guverinoma y’u Rwanda ibafitiye amakuru meza, aho twabateguriye porogaramu bazakurikira mu biruhuko binini n’ibitoya na za ‘weekend’, bakiga bakagera ku rwego rw’abarimu twifuza”.

Mu kongerera umushara umwarimu hatekerejwe no kumwongerera amahirwe yo kwaka inguzanyo muri Koperative Umwalimu SACCO, bityo Guverinoma y’u Rwanda yarongereye ubushobozi bwayo bwo gutanga inguzanyo, ishyiramo miliyari eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.

Mugenzi avuga ko bikwiye kumvikana neza ko abarimu batize uburezi nabo bafite amahirwe yo kwaka inguzanyo mu Mwalimu SACCO, gusa aba barimu bakomeje kugaragaza impungenge z’uko bahabwa igihe gito cyo kwishyura inguzanyo bahabwa, ugereranyije na bagenzi babo bize uburenzi, icyo kibazo ngo kikaba gikomeje gukorerwa ubuvugizi kugira ngo gihabwe umurongo ukwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 87 )

Mbere na mbere turashima ko mudahwema kudutekerezaho. Murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 5-08-2022  →  Musubize

Mbikuye,kumutima,Nshimiye,president Wacu,poulkagame

Uwamurera,Diane yanditse ku itariki ya: 5-08-2022  →  Musubize

Mbikuye,kumutima,Nshimiye,president Wacu,poulkagame

Uwamurera,Diane yanditse ku itariki ya: 5-08-2022  →  Musubize

Uwo muyobozi mumutubarize akarengane ka abarimu ba GASABO bakoreye amahugurwa i NYAMATA mu karere ka BUGESERA kuri gahunda ya librians batabonye amafaranga ya logement na deplacement amezi akaba abaye abiri nigice

Murakoze

MUNYABUHORO FELIX yanditse ku itariki ya: 5-08-2022  →  Musubize

Tubashimiye amakuru meza mutugezaho ,knd dushimiye ko abarimu bari gutekerezwaho nagiragango muzambarize abayobozi ba Reb ibi bibazo
1.ese umwarimu wigisha muri primary akaba atarize uburezi muri secondary ariko yarabwize muri university nawe azajya gufata Ayo mahugurwa
2.ese ko bongeje mwarimu kugirango bazamure imibereho ye myiza ,ndetse bazamure Ireme ry,uburezi ,biteguye gute gukemura ibibazo byuko abarimu ntabikoresho bagira (ibitabo,sirubus,xo laptop)

Uwambajimana Alphonse yanditse ku itariki ya: 5-08-2022  →  Musubize

Murakoze cyane nukuri,Reta y’u Rwanda rwacu idahwema gutekereza ku cyateza imbere uburezi iragahoraho turayikunda.N’ubundi Uburezi ni intwaro ikomeye yo guhindura isi.Iyi nkuru ni nziza kuri twe abatarize uburezi bizadufasha gukora umwuga wacu neza bisumbyeho.Icyakora byo hari abantu bahise bakomeza kwiga Education Kandi biga mu biruhuko,ndibaza nibihurirana uko bazabyitwaramo.Wenda na byo mwabirebaho,ngo batazabura amahirwe,murakoze.

Marie Claire KABURAME yanditse ku itariki ya: 5-08-2022  →  Musubize

Murakoze cyane nukuri,Reta y’u Rwanda rwacu idahwema gutekereza ku cyateza imbere uburezi iragahoraho turayikunda.N’ubundi Uburezi ni intwaro ikomeye yo guhindura isi.Iyi nkuru ni nziza kuri twe abatarize uburezi bizadufasha gukora umwuga wacu neza bisumbyeho.Icyakora byo hari abantu bahise bakomeza kwiga Education Kandi biga mu biruhuko,ndibaza nibihurirana uko bazabyitwaramo.Wenda na byo mwabirebaho,ngo batazabura amahirwe,murakoze.

Marie Claire KABURAME yanditse ku itariki ya: 5-08-2022  →  Musubize

Mberere nambere ndashimira leta y’u Rwanda idahwema kutuzirikana ikadufasha natwe abatarize uburezi.aya mahugurwa turayishimiye ariko hari abarimubahise bajya kwiga university muri vacancy ibiruhuko bitangiye,ese bo leta ibateganyiriza iki?murakoze.

NIYONKURU Gervais yanditse ku itariki ya: 5-08-2022  →  Musubize

Abarezi twese muri rusange turashimira leta y’u Rwanda yatekereje kuri mwarimu , ariko nanone ngarutse kubyo mwavuze haruguru nibyo ko umwarimu wize uburezi ntafatwa kimwe nutarabwize iyo bagiye kwaka serivisi kuri umwalimu sacco, iyo ugiye kuri umwalimu sacco kwaka inguzanyo utarize uburezi baguha ingana n’umwaka w’amashuri( annee academique) bityo uwize uburezi bakamuha ayo ashaka, gusa usanga ayobaha abobatize uburezi batayafata kuko nimake cyane kuburyo atabashya kubakemurira ikibazo. Mudufashe kubiha umurongo kuko abarezi bose murirusange batanga umusanzu ungana mukurera abanyarwanda bejo. Murakoze.

NDUWAYO Jeff yanditse ku itariki ya: 5-08-2022  →  Musubize

Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na HE Paul Kagame irashishoza rwose. iki gitekerezo cyo gufasha abatarize uburezi bagahugurwa ni inyamibwa. Mu by’ukuri hari abarezi bize uburezi mu mashuri yusumbuye bakora n’uwo mwuga igihe gihagije. Nyuma baza gukomeza Kaminuza ariko ntibabona amahirwe yo gukomeza uburezi kubera impamvu zari zihari. Abo barezi bakunze uburezi kuko na n’ubu baracyari abarezi. Gusa ku mpamvu zihariye ntibabashije kwiga PG. Ni byiza cyane rero ko abarezi nk’aba batekerejweho. Imana ikomeze kuba hafi abayobozi b’iki gihugu kandi ibagure rwose.

Nzamuhimana Etiennr yanditse ku itariki ya: 5-08-2022  →  Musubize

Muraho neza, twishimiye iyo gahunda yo guhugura abarimu batize uburezi,,Gusa nkaba nabasabagako mwatwemerera mugihe bitarakorwa ,bagahabwa contract yohe kirekire kugirango bigishe batuje ,murakoze

Nitwa, aNkurunziza J.Xavier yanditse ku itariki ya: 5-08-2022  →  Musubize

Nukuri turishimye cyanee kuba leta yubumwe iba idahwema gukurikirana ikibazo cyumwalimu cyane cyane nkabatarize uburezi ikigisubizo rwose tucyakirije yombi ahubwo twasabaga kobyakwihutishwa murakoze muragahoranimana

Karegesa Emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka