Abarimu batize uburezi bagiye gufashwa kubona impamyabushobozi zabwo

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu mu Kigo cy’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), Leon Mugenzi, aratangaza ko abarimu batize uburezi bagiye gushyirirwaho porogaramu yo kwiga ngo bagire ubumenyi bukenewe, mu kubasha gutanga amasomo neza birushijeho.

Mugenzi avuga ko Abarimu batize uburezi bagiye gufashwa kubona impamyabushobozi zabwo
Mugenzi avuga ko Abarimu batize uburezi bagiye gufashwa kubona impamyabushobozi zabwo

Bitangajwe nyuma y’uko hari abarimu batize uburezi bakunze kugaragaza ko badahabwa amahirwe angana n’ababwize, iyo bagiye kwaka inguzanyo muri Koperative yabo, Umwalimu SACCO, aho babwirwa ko batujuje ibisabwa.

Leon Mugenzi avuga ko impamvu nyamukuru yo guhugura abarimu batize uburezi, ari uburyo bwo kubafasha kongera ubumenyi no kuzamura ireme ry’uburezi, mu mushuri y’uburezi bw’ibanze.

Agira ati “Bikwiye kumvikana neza ko gufasha umwarimu utarize uburezi atari ukumubwira kujya gufata inguzanyo mu Mwarimu SACCO, ahubwo ni ukugira ngo abone amahirwe nk’ay’abandi bafite, muri serivisi bahabwa hakaba harimo n’iz’Umwalimu SACCO”.

Mu kiganiro ‘Ubyumva ute’ cya KT Radio cyo ku wa 03 Kanama 2022, Mugenzi yavuze ko bari hafi yo gusohora amatangazo amenyesha abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ay’incuke, ko bateganyirijwe kuzajya kwigira mu bigo byigisha uburezi (TTC) bibegereye, bakazahabwa impamyabushobozi (Certificates).

Asobanura ko aya mahirwe ahabwa n’abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye batize uburezi, ariko barangije icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza, A1 na A0 yo kongera ubumenyi muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi, nabo bakiga amezi atandatu bakarangiza bafite impamyabushobozi yo kwigisha (Post Graduate Diploma).

Agira ati “Impamvu nta yindi ni uko tubitabaza nabo bakaza kudufasha kutwigishiriza abana ku bumenyi bafite. Guverinoma y’u Rwanda ibafitiye amakuru meza, aho twabateguriye porogaramu bazakurikira mu biruhuko binini n’ibitoya na za ‘weekend’, bakiga bakagera ku rwego rw’abarimu twifuza”.

Mu kongerera umushara umwarimu hatekerejwe no kumwongerera amahirwe yo kwaka inguzanyo muri Koperative Umwalimu SACCO, bityo Guverinoma y’u Rwanda yarongereye ubushobozi bwayo bwo gutanga inguzanyo, ishyiramo miliyari eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.

Mugenzi avuga ko bikwiye kumvikana neza ko abarimu batize uburezi nabo bafite amahirwe yo kwaka inguzanyo mu Mwalimu SACCO, gusa aba barimu bakomeje kugaragaza impungenge z’uko bahabwa igihe gito cyo kwishyura inguzanyo bahabwa, ugereranyije na bagenzi babo bize uburenzi, icyo kibazo ngo kikaba gikomeje gukorerwa ubuvugizi kugira ngo gihabwe umurongo ukwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 87 )

Abantu turi kwiga postgraduates dufite A0 ,turi abarezi twararenganye ,nta nguzanyo tugihabwa n’umwalimu sacco ngo nyuma ya 03/2023 tuzahagarikwa mu kazi.No kwiga biri kutunanira kuko nta nguzanyo turi guhabwa rwose mubwire umwalimu Sacco udukomorere

Kikwepo yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Abantu turi kwiga postgraduates dufite A0 ,turi abarezi twararenganye ,nta nguzanyo tugihabwa n’umwalimu sacco ngo nyuma ya 03/2023 tuzahagarikwa mu kazi.No kwiga biri kutunanira kuko nta nguzanyo turi guhabwa rwose mubwire umwalimu Sacco udukomorere

Kikwepo yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Ni byiza cyane turashimira Leta y’urwanda ikomeje guha amahirwe abatarize uburezi

Nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Turabashimiye cyane kubwo igitekerezo kizo cyo guhugura abarimu batize uburezi kugirango nabo babone amahirwe nk’abandi

Mporananayo Benjamin yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Murakoze cyane. Iyi gahunda ahubwo itangire vuba. Kuko Hari benshi babyifuzaga. Inama nagira aba barimu ni ukutazanamo imiteto bagahita bafatiraho. Kuko hari ikindi gihe aya mahirwe yatanzwe ukumva ngo umuntu niwe utunze urugo....ntatekereze baramutse bamwirukanye ko urwo rugo rwakomeza kubaho Kandi nabi. Murakoze

Mukaneza yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Murakoze!! Iyogahunda ni nziza
Ariko mutubwira ?
Abarimu bazahabwa amahugurwa ya post graduate ntabwo bazishyura??

M m aliasi yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

So reta y’urwanda dushimye ibyiza ikomeje kutugezaho

Hatangimana jean paul yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Impamvu abarimu batize uburezi bakunda kugaragaza ko badahuje amahirwe nabandi bize uburezi, nuko akenshi baba bafite contract zigihe gito, kitarengeje umwaka, nkaba nagira ngo muzongere mumutumize mutubarize kukigendanye no guhabwa contact zaburundu. Murakoze.

Criti f. Finder yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Impamvu abarimu batize uburezi bakunda kugaragaza ko badahuje amahirwe nabandi bize uburezi, nuko akenshi baba bafite contract zigihe gito, kitarengeje umwaka, nkaba nagira ngo muzongere mumutumize mutubarize kukigendanye no guhabwa contact zaburundu. Murakoze.

Criti f. Finder yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Mu nkuru bigaragara ko ari abigisha muri primary batize uburezi. Abigisha muri Secondary ariko badafite degree mu burezi bazajya gushaka impamyabishobozi ya Postgraduate muri education. Abize uburezi muri kaminuza ntakibareba.

Alias yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Mwiriwe neza, nonese nagiragango mutubarize, nibyokoko abantu batize TTC ntabwo bazongera kubona akazi kubwarimu, please mutubarize

Tumukunde yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Mwiriwe mbere yabyose mbashimiye uko mtwitaho no kudutega amatwi babyeyi nagiraga ngombaze .muzatangira guhugura abarimu batize uburezi ryari?murakoze cne Kandi mugire akazi keza.

Rukundo Felicien yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Nukuri rwose Imana yacu ni nziza¡!!!!!!!!!!!! Nziza cyne ariko. Kuba idahwema kutureberera ikavugira mu bayobozi bacu bakatwongerera umushahara ikiruseho cyne¡!!!!!!! Kurushaho abarimu batize uburezi bakaba bari kubategurira amahugurwa kugira nabo babe abo umwuga Imana yacu ikomeze kurwiriza abayobozi Impano. Mana ndagushimira ibyiza wankoreye ubwo wankuraga ahabi nibazaga byinshi ariko uca inzira ago zitari amen.

Hatangimana jean paul yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka