Abarimu batize uburezi bagiye gufashwa kubona impamyabushobozi zabwo
Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu mu Kigo cy’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), Leon Mugenzi, aratangaza ko abarimu batize uburezi bagiye gushyirirwaho porogaramu yo kwiga ngo bagire ubumenyi bukenewe, mu kubasha gutanga amasomo neza birushijeho.

Bitangajwe nyuma y’uko hari abarimu batize uburezi bakunze kugaragaza ko badahabwa amahirwe angana n’ababwize, iyo bagiye kwaka inguzanyo muri Koperative yabo, Umwalimu SACCO, aho babwirwa ko batujuje ibisabwa.
Leon Mugenzi avuga ko impamvu nyamukuru yo guhugura abarimu batize uburezi, ari uburyo bwo kubafasha kongera ubumenyi no kuzamura ireme ry’uburezi, mu mushuri y’uburezi bw’ibanze.
Agira ati “Bikwiye kumvikana neza ko gufasha umwarimu utarize uburezi atari ukumubwira kujya gufata inguzanyo mu Mwarimu SACCO, ahubwo ni ukugira ngo abone amahirwe nk’ay’abandi bafite, muri serivisi bahabwa hakaba harimo n’iz’Umwalimu SACCO”.
Mu kiganiro ‘Ubyumva ute’ cya KT Radio cyo ku wa 03 Kanama 2022, Mugenzi yavuze ko bari hafi yo gusohora amatangazo amenyesha abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ay’incuke, ko bateganyirijwe kuzajya kwigira mu bigo byigisha uburezi (TTC) bibegereye, bakazahabwa impamyabushobozi (Certificates).
Asobanura ko aya mahirwe ahabwa n’abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye batize uburezi, ariko barangije icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza, A1 na A0 yo kongera ubumenyi muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi, nabo bakiga amezi atandatu bakarangiza bafite impamyabushobozi yo kwigisha (Post Graduate Diploma).
Agira ati “Impamvu nta yindi ni uko tubitabaza nabo bakaza kudufasha kutwigishiriza abana ku bumenyi bafite. Guverinoma y’u Rwanda ibafitiye amakuru meza, aho twabateguriye porogaramu bazakurikira mu biruhuko binini n’ibitoya na za ‘weekend’, bakiga bakagera ku rwego rw’abarimu twifuza”.
Mu kongerera umushara umwarimu hatekerejwe no kumwongerera amahirwe yo kwaka inguzanyo muri Koperative Umwalimu SACCO, bityo Guverinoma y’u Rwanda yarongereye ubushobozi bwayo bwo gutanga inguzanyo, ishyiramo miliyari eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.
Mugenzi avuga ko bikwiye kumvikana neza ko abarimu batize uburezi nabo bafite amahirwe yo kwaka inguzanyo mu Mwalimu SACCO, gusa aba barimu bakomeje kugaragaza impungenge z’uko bahabwa igihe gito cyo kwishyura inguzanyo bahabwa, ugereranyije na bagenzi babo bize uburenzi, icyo kibazo ngo kikaba gikomeje gukorerwa ubuvugizi kugira ngo gihabwe umurongo ukwiye.
Ibitekerezo ( 87 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyogahunda ninziza ariko ,hari abarimu batize uburezi muri secondary, nyuma bakaba barabwize muri university ,ariko bakaba bakigisha muri primary school, nabazaga niba nabo iyogahunda izabareba ?
Mutubarize nkumwalimu wigisha primaire atarize uburezi ariko akaba yiga uburezi muri kaminuza nawe iyo gahunda iramureba?
Turabashimira kwiyogahunda yo gufasha abarimu batize uburezi ark jyew mfite ikibazo harabantu batize uburezi ark bakaba barikwiga kaminuza kd bakaba biga mukiruhuko cg mur weekend jyewe numvaga mwazareba uburyo mubafasha nabo bakazaboneka murayo mahugurwa kuko aringira kamaro kuri buri wese utarayize ubwo rero bikunze mwazashyira mukiruhuko no muri weekend kugirango umuntu wese azisangemo murakoze cyane.
Mutubarize nkumwalimu wigisha primaire atarize uburezi ariko akaba yiga uburezi muri kaminuza nawe iyo gahunda iramureba?
Murakoze cyane tubashimiye uburyo leta ikomeje kutugaragariza ko turi ab’ingenzi, nange nabazaga niba iyo gahunda izahabwa n’abatangiye kwiga kaminuza ariko batize uburezi,
Nkabantu byatangiye kwiga Kaminuza mu ishami ry’uburezi,nkibaza nti"mbese abiga Kaminuza mubiruhuko bo byagenda gute
Muzafashe abo barezi batize uburezi hasubireho na za candida libre muri TTC bige bakore exam nkabandi nabo bagire diplome yuburezi.kuwabashije gutsinda icyo kizame cyaba cyakozwe ahabwe diplome ya TTC
Nibyiza
Cyane kuba Leta ikomeje guha
amahirwe
nabatarize
Uburezi
Hari n’abashaka kuba abarimu nabyo bazabiteganye,
Mfite ikibazo kibaza kiti"Ese ko hari abatarize uburezi kandi bakaba bigisha mu mashuri abanza barize muri kaminuza y’u Rwanda,Ese bo byashoboka ko bakwiga Post graduate diploma muri kaminuza y’u Rwanda??Kuko turahari cyangwa twakirihira muri kaminuza zigenga???
Ni byiza cyane kuba nabo babatekerejeho
Ariko babishyire mu bikorwa Vuba
Kandi bitewe nuko bamwe biga kaminuza muri vancance bakabishyize muri za weekend
Murakoze cyane 🙏🙏🙏
Turashimira ubuyozi buhora budutekereza buri munsi. Bazanafashe aba barimu baptize uburezi ku kijyanye na mutation murakoze.