Abarimu batize uburezi bagiye gufashwa kubona impamyabushobozi zabwo

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu mu Kigo cy’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), Leon Mugenzi, aratangaza ko abarimu batize uburezi bagiye gushyirirwaho porogaramu yo kwiga ngo bagire ubumenyi bukenewe, mu kubasha gutanga amasomo neza birushijeho.

Mugenzi avuga ko Abarimu batize uburezi bagiye gufashwa kubona impamyabushobozi zabwo
Mugenzi avuga ko Abarimu batize uburezi bagiye gufashwa kubona impamyabushobozi zabwo

Bitangajwe nyuma y’uko hari abarimu batize uburezi bakunze kugaragaza ko badahabwa amahirwe angana n’ababwize, iyo bagiye kwaka inguzanyo muri Koperative yabo, Umwalimu SACCO, aho babwirwa ko batujuje ibisabwa.

Leon Mugenzi avuga ko impamvu nyamukuru yo guhugura abarimu batize uburezi, ari uburyo bwo kubafasha kongera ubumenyi no kuzamura ireme ry’uburezi, mu mushuri y’uburezi bw’ibanze.

Agira ati “Bikwiye kumvikana neza ko gufasha umwarimu utarize uburezi atari ukumubwira kujya gufata inguzanyo mu Mwarimu SACCO, ahubwo ni ukugira ngo abone amahirwe nk’ay’abandi bafite, muri serivisi bahabwa hakaba harimo n’iz’Umwalimu SACCO”.

Mu kiganiro ‘Ubyumva ute’ cya KT Radio cyo ku wa 03 Kanama 2022, Mugenzi yavuze ko bari hafi yo gusohora amatangazo amenyesha abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ay’incuke, ko bateganyirijwe kuzajya kwigira mu bigo byigisha uburezi (TTC) bibegereye, bakazahabwa impamyabushobozi (Certificates).

Asobanura ko aya mahirwe ahabwa n’abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye batize uburezi, ariko barangije icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza, A1 na A0 yo kongera ubumenyi muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi, nabo bakiga amezi atandatu bakarangiza bafite impamyabushobozi yo kwigisha (Post Graduate Diploma).

Agira ati “Impamvu nta yindi ni uko tubitabaza nabo bakaza kudufasha kutwigishiriza abana ku bumenyi bafite. Guverinoma y’u Rwanda ibafitiye amakuru meza, aho twabateguriye porogaramu bazakurikira mu biruhuko binini n’ibitoya na za ‘weekend’, bakiga bakagera ku rwego rw’abarimu twifuza”.

Mu kongerera umushara umwarimu hatekerejwe no kumwongerera amahirwe yo kwaka inguzanyo muri Koperative Umwalimu SACCO, bityo Guverinoma y’u Rwanda yarongereye ubushobozi bwayo bwo gutanga inguzanyo, ishyiramo miliyari eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.

Mugenzi avuga ko bikwiye kumvikana neza ko abarimu batize uburezi nabo bafite amahirwe yo kwaka inguzanyo mu Mwalimu SACCO, gusa aba barimu bakomeje kugaragaza impungenge z’uko bahabwa igihe gito cyo kwishyura inguzanyo bahabwa, ugereranyije na bagenzi babo bize uburenzi, icyo kibazo ngo kikaba gikomeje gukorerwa ubuvugizi kugira ngo gihabwe umurongo ukwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 87 )

Icyo gikorwa leta igiye gufasha mwalimu nicyiza cyane ariko barebe ukuntu bitazabangamira abarimu bazajya biga kaminuza z,uburezi muri vacance .murakoze

Kasanziki jean paul yanditse ku itariki ya: 5-08-2022  →  Musubize

Nukuri bagize neza,batekereze ku buryo bwo kwiga muri vanc kuko bibaye buri week end harabo byagora cyane batuye kure cyane ya za TTC ,tubashimiye ubufasha muduha bugamije ireme ry,uburezi.

Eric yanditse ku itariki ya: 5-08-2022  →  Musubize

Mwarakoze cyane Kandi iki gitekerezo ni kiza, ariko mutekereze nabaheze kuri waiting list batsindiye imyanya yo kwigisha Math na science muri primary bakoze 2021 bakaba baraheze kuri waiting list.

Izabayo Emmanuel yanditse ku itariki ya: 5-08-2022  →  Musubize

Mwaramutse neza Muyobozi wacu, mbere na mbere tubashimira uburyo mudahwema kudutekereza, Imana ibahe umugisha kdi iki gitekerezo cyo gufasha abatarize uburezi ni inyamibwa.
Njye mfite ikibazo cyabandi bantu batize uburezi ariko bakoze exam yakazi ko kwigisha bagatsinda ariko bakaba baheze kuri waiting amaso yarageze mukirere, abo Muyobozi murabateganyiriza iki ko arimwe bahanze amaso. Murakoze

Ishimwe Esther yanditse ku itariki ya: 5-08-2022  →  Musubize

Nibyoza ko abatarize uburezi bakomeje guteketezwaho nukuri Leta Y’u Rwanda ni umubyeyi mwiza ahubwo bishyirwemo imbaraga bikorwe vuba

Fabrice Iradukunda yanditse ku itariki ya: 5-08-2022  →  Musubize

Nukuri murakoze bayobozi bacu bizagufasha cya mukuzamura ireme ry’uburezi

Umutoniwase divine yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Mwiriwe neza cyane? Nishimiye icyo kiganiro Kandi nshimiye umutumirwa ko atumaze impungenge kuko nk’abarimu tutize uburezi wasangaga tutisanzuye kuri koperative ndetse wajyagayo ntibakwiteho ukabona nta bwisanzure buhari murakoze cyane.

Ngabire Jean Claude yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Leta yacu yadutekerereje neza NdUmva uburezi bugiye kuvugururwa rwose nibafashe abantu Bose Bari mu burezi mu byo bize byose babone za post graduates maze bafashe igihugu kuzamura uburezi
Ndavuga abandi bigisha primary bafite inderabarezi A2 bize ibindi muri kaminuza ko bafashwa kwiga post graduates mubyo bize bagakomeza muri carrier yuburezi Dore ko banabukunze

Vincent yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Turashimira reta yacu by’umwihariko Minisiteri y’Uburezi.Byaba byiza iyo gahunda yihuse ndetse bikagera no mubarimu bo muri private school batize uburezi bakazakora nabo ayo mahugurwa.Murakoze

Pg gahima yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

ndasaba abarezi ngo dukore iyo bwabaga tugaragaze umurava usumba uwo dusanganywe kko bigaragara ko Mwalimu agiye guhozwa amarira yarize.nkasaba leta kurinda Mwalimu ubucucike bwabanyeshuri mu cyumba maze murebe icyo abarimu bakora kko niyo mbogamizi mbona isigaye mu burezi ubundi mwabigezeho

Selemani Ntezimana yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Murakoze gumeza kudutekerezaho ariko nagira ngo munsobsnurire ,nko kubantu bahise bakomeza kaminuza ubwo bizagenda gute ? Ko Kd ko abenshi biga mubiruhuko murakoze

Willson yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Muzavuganire abarimu batize uburezi babahe amabaruwa y’igihe kirekire kuko contract y’umwaka umwe ntabwo ibaha umutuzo mu mutwe kuburyo bakwigisha batuje kuko iyo uganiye nabo ubawumva batizeyeko bazakagumo mukazi bicyo bigatuma bakora nta mutekano bafite. Muzabikorere ubushakashatsi muzabibona.

Etienne yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka