Abarimu batize uburezi bagiye gufashwa kubona impamyabushobozi zabwo
Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu mu Kigo cy’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), Leon Mugenzi, aratangaza ko abarimu batize uburezi bagiye gushyirirwaho porogaramu yo kwiga ngo bagire ubumenyi bukenewe, mu kubasha gutanga amasomo neza birushijeho.

Bitangajwe nyuma y’uko hari abarimu batize uburezi bakunze kugaragaza ko badahabwa amahirwe angana n’ababwize, iyo bagiye kwaka inguzanyo muri Koperative yabo, Umwalimu SACCO, aho babwirwa ko batujuje ibisabwa.
Leon Mugenzi avuga ko impamvu nyamukuru yo guhugura abarimu batize uburezi, ari uburyo bwo kubafasha kongera ubumenyi no kuzamura ireme ry’uburezi, mu mushuri y’uburezi bw’ibanze.
Agira ati “Bikwiye kumvikana neza ko gufasha umwarimu utarize uburezi atari ukumubwira kujya gufata inguzanyo mu Mwarimu SACCO, ahubwo ni ukugira ngo abone amahirwe nk’ay’abandi bafite, muri serivisi bahabwa hakaba harimo n’iz’Umwalimu SACCO”.
Mu kiganiro ‘Ubyumva ute’ cya KT Radio cyo ku wa 03 Kanama 2022, Mugenzi yavuze ko bari hafi yo gusohora amatangazo amenyesha abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ay’incuke, ko bateganyirijwe kuzajya kwigira mu bigo byigisha uburezi (TTC) bibegereye, bakazahabwa impamyabushobozi (Certificates).
Asobanura ko aya mahirwe ahabwa n’abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye batize uburezi, ariko barangije icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza, A1 na A0 yo kongera ubumenyi muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi, nabo bakiga amezi atandatu bakarangiza bafite impamyabushobozi yo kwigisha (Post Graduate Diploma).
Agira ati “Impamvu nta yindi ni uko tubitabaza nabo bakaza kudufasha kutwigishiriza abana ku bumenyi bafite. Guverinoma y’u Rwanda ibafitiye amakuru meza, aho twabateguriye porogaramu bazakurikira mu biruhuko binini n’ibitoya na za ‘weekend’, bakiga bakagera ku rwego rw’abarimu twifuza”.
Mu kongerera umushara umwarimu hatekerejwe no kumwongerera amahirwe yo kwaka inguzanyo muri Koperative Umwalimu SACCO, bityo Guverinoma y’u Rwanda yarongereye ubushobozi bwayo bwo gutanga inguzanyo, ishyiramo miliyari eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.
Mugenzi avuga ko bikwiye kumvikana neza ko abarimu batize uburezi nabo bafite amahirwe yo kwaka inguzanyo mu Mwalimu SACCO, gusa aba barimu bakomeje kugaragaza impungenge z’uko bahabwa igihe gito cyo kwishyura inguzanyo bahabwa, ugereranyije na bagenzi babo bize uburenzi, icyo kibazo ngo kikaba gikomeje gukorerwa ubuvugizi kugira ngo gihabwe umurongo ukwiye.
Ohereza igitekerezo
|
Turashimira Nyakubahwa HE udahwema gushaka icyateza u Rwanda n’abanyarwanda imbere, abo barezi nabo kuba baratekerejweho ni iby’agaciro. Barezi natwe Mureke dufate iya mbere twite ku murimo wacu impano twifitemo tuzitoze abo turera kuko uru Rwanda ni urwacu n’abadukomokaho. Nyakubahwa HE abarezi tumwifurije ishya n’ihirwe Kandi ntituzamutererana.
Abatarize uburezi muri kaminuza ariko bakigisha primaries nabo nibigweho
Abatarize uburezi muri kaminuza ariko bakigisha primaries nabo nibigweho
Turashimye rwose.ubwo bufasha buteganywa ni inyamibwa.ariko mutekereze ku barezi batize uburezi muri kaminuza nubu bakigisha primaries.nabo bakeneye kwitabwaho bagahabwa Ayo mahirwe bagahatanira imyanya ku isoko yo kwigisha.
Turashimye rwose.ubwo bufasha buteganywa ni inyamibwa.ariko mutekereze ku barezi batize uburezi muri kaminuza nubu bakigisha primaries.nabo bakeneye kwitabwaho bagahabwa Ayo mahirwe bagahatanira imyanya ku isoko yo kwigisha.
Twishimiye iyi gahunda yashyiriweho abarimu batize uburezi nibya agaciro gakomeye,gusa twifuzako hakoreshwa uburyo bwa online mugufata ayamahugurwa mu rwego rwo korohereza abakorere kure ya za kaminuza zigisha uburezi.
Murakoze!
Muzatubarize abari kwigisha muri primary arko bafite A0 niba batwemerera tugakomereza muri post graduate natwe
Muzatubarize abari kwigisha muri primary arko bafite A0 niba batwemerera tugakomereza muri post graduate natwe
Nibyiza cyane ark muzatubarize abari Bari kwiga kaminuza ubwo bizagenda gute KO Ari benshi
Ntacyo bazabafashaho
Ikigitekerezo ni cyiza cyane nukuri, Kandi Imama ibahe umugisha uburezi bugiye kwiyongera cyana gusa buriya amahugurwa agiye aba vacance bamwe byaborohera cyane kuko hari abatuye kure yamashuri ya TTc rero bigenze gutyo byaba Ari byiza👏 murakoze cyane 👏
Nibyiza cyane Kandi nukuri dushimiye abayobozi bacu beza bahora badutekezaho. Ariko nagirango mbabaze niba mwatubwira itariki bizatangirira nicyo bisaba,ese amafranga y’ishuri nangahe?
MURAKOZE.
Mwiriwe neza , mwarakoze cyane , Nyagasani abikomeze rwose bizagerweho