Amajyepfo: Ububiligi burishimira uko inkunga yabwo ikoreshwa mu mashuri y’imyuga

Abahagarariye umushinga wo gufasha ibigo byigisha imyuga ku bufatanye na Leta z’u Bubiligi n’u Rwanda baragaragaza ko hari intambwe imaze guterwa mu bigo byigisha iby’ubumenyi ngiro mu Ntara y’amajyepfo aho ububiligi bubitera inkunga.

Ibigo 26 mu Majyepfo ni byo byahawe ibikoresho bitandukanye bijyanye n’imyuga yigishwa hiryo no hino mu bubaji, ubudozi, ubwubatsi, ubuhinzi ndetse n’iby’amahoteri.

Abiga ubwubatsi bafashwa gushyira mu ngiro ibyo biga.
Abiga ubwubatsi bafashwa gushyira mu ngiro ibyo biga.

Hanatanzwe kandi ubumenyi ku barimu bigisha imyuga, hubakwa n’ibyumba by’amashuri ndetse hanavugururwa uburyo abiga muri ibi bigo barangiza bafite impamyabumenyi za Leta aho kuba iz’ibigo by’imyuga bya kera.

Uhagarariye BTC mu Rwanda ,Wybe Halsema, avuga ko hakiri byinshi byo guteramo inkunga nk’uko byagaragajwe n’abanyeshuri biga kuri TSS Nyabikenke, mu Karere ka Muhanga aho bagaragaza ko bagikeneye inyubako ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga kuko usanga batagira mudasobwa zihagije.

Wybe Halsema avuga ko hakiri amafaranga yateganyirijwe kongerera ubushoozi ibigo byigisha imyuga kuko babona ibimaze gukorwa bitanga umusaruro.

Aha ni i Nyabikenke Ababiligi basobanurirwa uburyo inkunga batera u Rwanda mu mashuri y'imyuga ikoreshwa.
Aha ni i Nyabikenke Ababiligi basobanurirwa uburyo inkunga batera u Rwanda mu mashuri y’imyuga ikoreshwa.

Agira ati “ Twasuye aha tugamije kureba aho inkunga yacu igeze iteza imbere ibijyanye n’imyuga aho twubaka ibyumba ndetse tukanatanga ibikoresho, turacyafite amafaranga menshi abarirwa, mu bihumbi 750 by’amahero, azatuma tubasha nibura gufasha ibigo by’amashuri 12 mu bikoresho”.

Umuyobozi uhagarariye Leta y’u Rwanda muri uyu munshinga, Rudahunga Gédeon, avuga ko u Rwanda rwari rumaze kuvugurura ku buryo bugaragara ibigo byigisha imyuga ndetse rukanabasha kuzamura ubumenyingiro aho amasomo yigwaga mu nyandiko yavuye kuri 80% akagera kuri 20% naho gushyira mu bikorwa bigasubirana iyi 80% kugira ngo abanyeshuri bajye babasha kurangiza amashuri bashobora kujya ku isoko ry’Umurimo.

Ibikoresho bihagije ni bimwe mu bituma abanyeshuri ngo babasha kwiga neza.
Ibikoresho bihagije ni bimwe mu bituma abanyeshuri ngo babasha kwiga neza.

Ububirigi bwageneye u Rwanda inkunga ya miliyoni 12 z’amahero mu bikorwa byo gufasha amashuri yigisha iby’ubumenyingiro mu Ntara y’Amabyepfo ku bijyanye n’imyuga, ndetse no mu zindi Ntara ku bigo byigisha ubuhinzi n’ubworozi.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka