Ishuri ryigisha amasomo ya tekiniki n’ubumenyingiro ry’i Mpanda mu karere ka Ruhango, kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 ukwakira,2011 ryatanze impamyabumenyi kubanyeshuri 301 barangije mu masomo y’ ububaji, ubudozi, ubwubatsi , amashanyarazi, guteka n’iby’amahoteli…
Abanyeshuri barangije amashuri abanza bakoze ikizamini cya leta gisoza icyo cyiciro bagera ku bihumbi 167.166 mu gihugu hose.
Mu gihe abanyeshuri basoza amashuri abanza bazatangira ibizamini bya leta ku wa 25 Ukwakira bakazabirangiza ku wa kane tariki 27 Ukwakira 2011, bamwe mu banyeshuri biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Kamonyi mu Karere ka Kamonyi bageze ku musozo imyeteguro y’ibizamini bavuga ko ururimi rw’icyongereza rutazababera imbogamizi (…)
Ku wa gatatu w’iki cyumweru Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Mathias Harebamungu yatangaje ko abanyeshuli bo mu mashuli yisumbuye bazajya mu biruhuko bambaye umwenda w’ishuli (uniforme) mu rwego rwo gutuma bataha neza.
Abanyanyeshuri 41 bitegura kurangiza muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, bashobora kutazabona impamyabumenyi zabo kuko batagize amanota 70% mu cyongereza mu mwaka wa mbere bizemo uru rurimi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera burasaba ababyeyi kugira umusanzu batanga ku ifunguro rihabwa abana babo ku ishuri kuko byagaragaye ko hari ingaruka nziza byagize ku myigire y’abana babo.
Mu nama y’umunsi umwe yahuje inzego zitandukanye mu burezi kubirebana n’amasomo ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro, umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ay’isumbuye muri minisiteri y’uburezi Bwana HARERAMUNGU Matiyasi yasabye abayitabiriye kwita kubumenyi bufasha uwabuhawe kwirwanaho kw’isoko ry’umurimo.
Mu rwego rwo gufasha abana kwiga neza bagatsinda nk’abandi, ababyeyi barerera mu rwunge rw’amashuli Notre Dame de la Visitation de Rulindo, bakusanyije inkunga yo gufasha abana biga muri icyo kigo batishoboye.
Kimwe n’ahandi kw’isi u rwanda rwizihije Umunsi mpuzamahanga w’umwarimu. kurwego rw’igihugu ukaba wizihirijwe kuri stade regional inyamirambo kuri uyu wagatatu tariki ya 5 Ukwakira 2011,insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragiri iti:uruhare rw’umwarimu mu buringanire n’ubwuzuzanye.
Kuva mu mwaka w’2003 u Rwanda rwatangije gahunda y’uburezi kuri bose mu rwego rwo gufasha abana b’uburwanda kugira ubumenyi bw’ibanze. iyi gahunda yagiye ijyana n’ibikorwa bitandukanye birimo gukuraho amafaranga y’ishuri mu mashuri abanza, gushyiraho amashuri y’incuke hirya no hino mu midugudu ndetse na gahunda y’uburezi (…)