90% by’abakoze ikizami cya Tronc Commun bazajya mu mwaka wa kane

Umunyabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi, Mathias Haberamungu, yatangaje ko umubare w’abanyeshuri bakoze ikizami kirangiza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun) bemerewe kujya mu mwaka wa kane uyu mwaka wariyongereye ugera kuri 90% uvuye kuri 25% mu 2003.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere tariki 16/01/2012, Haberamungu yatangaje ko uku kwiyongera kwageze no mu mashuri abanza aho abazajya mu mashuri yisumbuye ari 38% ugereranyije na 94% mu 2003.

Yakomeje avuga ko kugira ngo umwana yemererwe gukomeza amashuri asanzwe cyangwa ajyanywe mu mashuri y’imyuga, Minisiteri y’Uburezi izagendera ku mpamvu eshatu zirimo ko umwana aba yabisabye, amanota yagize ndetse na Minisiteri ikareba niba imyanya ihagije.

Biteganyijwe ko amanota agomba kujya ahagaragara mu cyumweru gitaha. Abanyehuri barenga ibihumbi 155 bakoze ikizami gisoza amashuri yisumbuye naho abakoze ikizami cya Tronc Commun barenga ibihumbi 77.

Haremabungu yibukije ko abana bose bashishikarizwa kwigira mu mashuri ari hafi y’iwabo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nabazaga niba mutibeshye aho mwavuze ko abana barangije primaire 38% ari bo bazajya mu mashuri yisumbuye mu gihe 94% bayagiyemo muri 2003???????!!!!!!!!

Peace yanditse ku itariki ya: 16-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka