Come and see Rwanda yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 53

Ku nshuro ya kane, umuryango Come and See Rwanda ufatanije n’imiryango ya gikiristu ikorera muri kaminuza nkuru y’u Rwanda bahaye impamyabumenyi abanyeshuri babo 53 barangije amasomo yo mu ishuri rya bibiliya.

Mu muhango wo gutanga impamyabumenyi wa bereye muri grand auditorium ya kaminuza nkuru y’U Rwanda tariki 21/01/2012, Esron Wesley Uwihanganye, umwe mu bahawe impamyabumenyi, yavuze ko bishimye cyane kuko babonye umusaruro wibyo bakoreye, kandi ko amasomo bize ari inkuga ikomeye igiye kubafasha gukomera mu buzima bwa gikiristu.

Amasomo aba banyeshuri bigishijwe yibanda ku nyigisho za bibiliya akaba amara imyaka itatu.

Murenzi Frank, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Come and See Rwanda, yatangaje ko ubuyobozi bwashimishijwe nuko inyigisho zatanzwe zatumye hagaragara impinduka nini haba mu matsinda ya gikiristu ndetse no ku matorero aba banyeshuri baturukamo.

Umuryango Come and See Rwanda watangiye gukorera mu Rwanda mu 2005, ukaba utanga inyigisho zerekeye kuri bibiliya ndetse ukaba unafatanya na Leta gutera inkunga abatishoboye .

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka