Minisitiri w’uburezi yijeje ubuvugizi ikigo kigisha imyuga cya Kicukiro

Kuri uyu wa mbere tariki 23/01/2012 Minisitiri w’uburezi, Dr. Vicent Biruta, yasuye ikigo cyigisha imyuga cyitwa Integrated Polytechnic Regional Center (IPRC) giherere mu karere ka Kicukiro ahahoze ishuri ryisumbuye Kigali International Academy.

Mu kiganiro gito yagiranye na komite y’iri shuri n’abandi bayobozi barimo umuyobozi w’ikigo gishinzwe amashuri yigisha imyuga (WDA), Gasana Jerome; minisitiri yagaragarijwe zimwe mu mbogamizi bahura nazo harimo icyibazo cy’ibura ry’abarimu, ibikoresho byo kwirinda impanuka mu gihe abanyeshuri barimo kwiga ndetse na bimwe mu bikoresho bibageraho bitinze.

Dr Vicent Biruta yabijeje ubuvugizi bwihuse kugira ngo ibi bibazo bibonerwe umuti.

Minisitiri w’uburezi yatangaje ko u Rwanda ndetse na ministeri ayoboye baha cyane agaciro amashuri y’imyuga (TVET). Yabivuze muri aya magambo; “aya mashuri ya TVET Leta y’u Rwanda iyategerejeho byinshi byunganira gahunda za Leta zigamije iterambere ryihuse , dufatanyije rero ndasaba ko twagira uruhare mu gukangurira Abanyarwanda akamaro k’amashuri yigisha imyuga”.

Minisitiri w’uburezi yasabye uruhare rwa buri wese mu gushishikariza abari n’abategarugori kwitabira aya mashuri. Yagize ati “igihe kirageze ko abari bumva ko imyuga itahariwe abagabo gusa , kuko ibyo umugabo yakora n’umwari yagikora”. Ubuyobozi bw’ishuri bwagaragarije minisitiri ko abakobwa biga muri icyi kigo ari 20%.

Dr. Biruta kandi yeretswe zimwe mu mashini kabuhariwe abanyeshuri bigiraho ibyo bazakora nk’umwuga igihe barangije amasomo yabo bahabwa n’icyi kigo.
Bamwe mu banyeshuri bahiga bakaba banamugaragarije bumwe mu buhanga bamaze kugeraho.

Ndereyimana Jean Damascene, umunyeshuri wiga mu mwaka wa mbere mu bijyanye n’ubukanishi n’ikoranabuhanga yasobanuriye minisitiri uburyo imashini yitwa smoker test (imashini yifashishwa mu gupima uko umwotsi mubi uva mu binyabiziga ushobora kwagiza ibidukikije) ikora ndetse n’akamaro kayo mu buzima bwa buri munsi.

Umuyobozi w’ishuri IPRC, Diogenes Murindahabi, yagaragaje bimwe mu bikorwa bikorerwa muri iki kigo kandi bikozwe n’abanyeshuri birimo imashini zitanga ingufu z’amashanyarazi akomoka kumirasire y’izuba, guhindura imodoka zashaje zikongera kuba shya, biyogaze , ubwubatsi , ububaji ndetse n’ikoranabuhanga mu bijyanye n’amashanyarazi.

Iri shuri ryigisha abanyeshuri mu gihe cy’imyaka itatu bagahabwa impamyabumenyi yisumbuye ku rwego rwa A1 riterwa inkuga n’igihugu cya Korea babinyujije mu mushinga KOICA International.

Biteganyijwe ko tariki 03/02/2012 imfura z’iki kigo zizahabwa impamyabumenyi mu muhango uzabera ku cyicaro cy’iri shuri.

Bright Turatsinze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe neza ni joselyne nifuza nimero yiki kigo nanjye ndasha kuhiga

[email protected] yanditse ku itariki ya: 23-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka