Leta izajya yishyurira umunyeshuri 50% muri CMU-Rwanda

Leta y’u Rwanda ibinyujije mu ikigo gishinzwe amashuri makuru (Higher Education Council) yatangaje ko izajya yishyurira buri munyeshuri (yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga) 50% by’ikiguzi cyo kwiga muri Carnegie Mellon University-Rwanda (CMU-Rwanda).

Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe amashuri makuru mu Rwanda, Professor Rugege Geofrey, mu nama yahuje abashaka kwiga muri CMU-Rwanda n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’amasomo azatangirwa muri iryo shuri. Iyo nama yabereye muri Serena Hotel i Kigali ku mugoroba wa tariki 23/01/2012,

Rugege yasobanuye ko yishimiye kuza mu Rwanda kw’iyi kaminuza. Yabivuze muri aya magambo; “Mu umwaka wa 2008, nagiye mu birori by’umukobwa wanjye Crystal Rugege arangiza kwiga muri CMU-Pittsburg nsaga 90% by’abo barangizanye ari Abahindi, mperaho nibaza impamvu natwe Abanyarwanda tutagira ububasha bwo kwigisha abana b’Abanyarwanda benshi muri iri shuri rya gatatu mu bumenyi kw’isi; none uyu munsi byabaye impamo”.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’imikorere myiza muri CMU-Rwanda, Crystal Rugege, yasobanuye ko kugira ngo umunyeshuri abone umwanya muri CMU-Rwanda asabwa kuba yararangije Computer Science, Electronic, Electrical, IT cyangwa ibisa nkabyo muri kaminuza hanyuma akanatsinda ibizamini bya TOEFL na GRE. Ibindi bisobanuro biboneka ku rubuga rwa CMU-Rwanda

Biteganyijwe ko iyi kaminuza izatangira amasomo muri Gashyantare 2012.

Izatanga amasomo amara imyaka ibiri (Masters Program) n’andi amara hagati y’ukwezi n’amezi atatu (Professional courses).

Umuyobozi mukuru wa Carnegie Mellon University-Rwanda, Bruce Krogh, yavuze ko iyi kaminuza yishimiye kugira ishami ryayo mu Rwanda anasobanura ko ishami ryayo mu Rwanda rizajya ritanga inyigisho ziri ku rwego rumwe n’urw’andi ma shami ya Carnegie Mellon University ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Bruce yagize ati “abarimu bacu ba CMU-Pittsburg na CMU-Silicon Valley bazajya baza kwigisha hano muri CMU-Rwanda; abanyeshuri ba CMU-Rwanda nabo bazajya baba bafite ubushobozi bwo kwiga mu mashami yacu yo muri Amerika”.

By’umwihariko CMU-Rwanda izajya yigisha inyigisho zijyanye n’ibikenewe ku isoko. Inganda n’amasosiyete yo mu Rwanda no muri Amerika azajya abwira CMU-Rwanda ibyo yifuza bityo bigishe babikurikije.

Hari Abanyarwanda benshi bashaka kwiga muri iyi kaminuza.
Hari Abanyarwanda benshi bashaka kwiga muri iyi kaminuza.

Umuyobozi mukuru wa CMU-Rwanda yavuze ko batangije ishami mu Rwanda kubera ko basanze iyi kaminuza isangiye byinshi na Leta y’u Rwanda kuko ifite ingamba zo kuba ihuriro ry’Itumanaho muri Afurika (ICT hub) bihuye cyane n’imyigishirize ya Carnegie Mellon University.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abantu basaga 200 bifuza kwiga muri iyi kaminuza babona umwanya wo kubaza ibibazo binyuranye birebana no kwiga muri CMU-Rwanda.

Carnergie Mellon University, kaminuza ya gatatu ku isi mu kwigisha ikoranabuhanga, yahawe ububasha bwo gukorera mu Rwanda mu kwezi kwa Nzeri 2011. Yaje mu Rwanda ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda (binyuze muri RDB) n’ubuyobozi bukuru bwa CMU muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ni ubwa mbere kaminuza ikomeye ku isi nk’iyi izanye ishami ryayo ku butaka bw’Afurika.

Ntabgoba Jovani

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka