Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo mu Rwanda aratangaza ko amaze gusanga Abanyarwanda badakoresha neza igihe cya nyuma ya saa sita kandi nacyo gikwiye kubyazwa umusaruro kandi mwinshi nk’igihe cya mbere ta saa sita.
Abafatanyabikorwa bakorera mu Karere ka Huye, kuwa 26/09/2013 basinyanye n’ubuyobozi bw’aka Karere imihigo biyemeje kuzageraho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2013-2014. Ibikorwa byabo byose bizatwara hafi miriyari eshanu.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, abayobozi b’akarere ka Kamonyi bakoze tariki 27/9/2013, Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi yatangaje ko kuba akarere karesheje imihigo y’umwaka wa 2012/2013 hejuru ya 96%, bitavuze ko kageze ku iterambere rikenewe.
Muri Miliyoni 521 akarere ka Rubavu kari kiyemeje gutanga mu kigega Agaciro Development Fund, ubu kamaze gutanga asaga miliyoni 360 angana na 70%.
Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gushishikariza abayobozi b’uturere two mu Rwanda kujya bagana isoko ry’imari n’imigabane igihe uturere dukeneye amafaranga, bagasaba amafaranga y’abaturage bakayakoresha kandi bakazabagenera inyungu.
Ishusho y’inoti nshya y’amafaranga y’u Rwanda 500 yamenyekanye nyuma y’iminsi myinshi Abanyarwanda bayitegereje. Ku ruhande rumwe ishushanyijeho abana b’abanyeshuri bane bari kwiga bakoresha mudasobwa zimwe zo muri gahunda ya “One Laptop per Child”.
Nyuma y’amezi 6 hateganyijwe gutangizwa ibikorwa byo kubaka imihanda ihuza ibihugu bigize umuryango w’ibihugu by’ubukungu bw’ibiyaga bigari (CEPGL) ntibishyirwe mu bikorwa, sosiyete SAFRICAS yatangije ibikorwa byo kubaka umuhanda ufite uburere bwa km 3.4 uzahuza umujyi wa Goma na Gisenyi.
Igitekerezo cyo gushyiraho inama ngishwanama ku misoro n’amahoro TAC (Taxes Advices Council) cyavutse mu mwaka wa 2000 kugirango zunganire ikigo cy’imisoro mu bijyanye no guhugurira abasora gutanga imisoro n’amahoro ku buryo bukwiye no gufatanya kurwanya magendu.
Indwara ya kirabiranya yibasiye urutoki n’igiciro gito cya kawa biravugwaho kuba ari byo byatumye agasozi indatwa ka Muramba gasubira inyuma ugereranyije n’uko kari gahagaze ubwo kashyirwaga ku mwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu mu myaka ya 2009 na 2010.
Kugira uruhare mu myigire y’abana babo no kubyara abo bashoboye kurera nibyo byakanguriwe ababyeyi bo mu murenge wa Tabagwe mu nama yahuje komite ishinzwe gusuzuma ubujurire bw’abanyeshuli bo mu mashuli makuru babuze uko bajya kwiga kubera ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo.
Bamwe mu bakoresha amakarita y’amabanki azwi ku izina rya ‘ATM’ afasha umukiliya wa banki gufata amafaranga kuri konti ye atarinze ayahabwa n’umukozi wa banki ndetse ukayafata igihe ushakiye cyose ndetse n’aho uri hose hari icyuma gikoreshwamo iyi karita, basanga aya makarika agiye kurikora.
Kuba akarere ka Ngororero ari kamwe mu turere tudafite ibikorwa remezo bihagije mu buzima nkenerwa bwa buri munsi bibangamira itangwa rya serivisi nziza ku bagana inzego zitandukanye.
Uzabakiriho Yahaya utuye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bita rasita kubera ko afite imisatsi iboshye ku mutwe we avuga ko abenshi bakomeje kumwibeshyaho bavuga ko guhinga bitamubereye nyamara ngo we nta cyamutandukanya n’uwo murimo kuko umutungiye umuryango.
Umusaza Ntambabazi Victor w’imyaka 80 wo mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi avuga ko ashima Leta y’u Rwanda ishishikariza abashakanye kubana mu buryo bwemewe n’amategeko kuko bituma umuntu adatandukana n’undi uko yishakiye.
Mu gihe mu bihe byo hambere bitari bimenyerewe ko abakobwa biyemeza gukora imwe mu mirimo yafatwaga nk’umwihariko w’abagabo, ubu mu karere ka Muhanga hari abakobwa bemeza ko babeshejweho n’umwuga wo kogosha.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi mu Rwanda MINECOFIN irifuza ko abaturage bagira icyo bavuga ku kumenya niba ingengo y’imari y’uyu mwaka ikora icyo yagenewe. Ibi ngo bizagerwaho hifashishijwe agatabo ngo kazafasha benshi kumva uko iyo ngengo y’imari yateguwe no gukurikirana uko ikoreshwa.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi arashimira Tigo ku gikorwa kidasanzwe mu bigo by’itumanaho cyo kwigisha abaturage uburyo bwo kwiteza imbere, ndetse akaba yavuze ko ari agashya abonanye Tigo mu karere ka Rusizi.
Sosiyete ya Kigali Bus Service KBS itwara abagenzi mu mujyi wa Kigali irahamya ko isura y’uyu mujyi yatangiye guhinduka kuko ngo umubyigano, urusaku n’akavuyo k’imodoka mu mihanda byatangiye kugabanuka, nyuma y’iminsi mike buri zone ihawe ishyirahamwe ryo gutwara abagenzi riyikoreramo.
Inama mpuzamahanga iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa kabiri tariki 03/9/2013 ngo igomba kubona ibisubizo byo kurwanya utujagari mu mijyi, hatagamijwe kubona amazu meza gusa, ahubwo hari no gufata ingamba zose zo kurwanya ubukene, nk’uko abayobozi b’iyo nama barimo Dr. Aissa Kirabo uhagarariye UN-Habitat babyifuza.
Abaturage bakoresha umuhanda Gasarenda-Gisovu cyane cyane abatuye imirenge ya Mushubi na Nkomane yo mu karere ka Nyamagabe, baratangaza ko bashimishijwe no kuba iteme ryo ku mugezi wa Rwondo riri kubakwa ndetse rikaba ryenda kuzura, mu gihe bari bamaze igihe kitari gito bavogera.
Kongere ya gatandatu y’umuryango AVEGA mu ntara y’amajyaruguru yateranye tariki 01/09/2013 irebera hamwe bimwe mu bikorwa byabafasha kwigira no kwiteza imbere harimo no kwiyubakira inyubako ifite agaciro karenga miliyoni 500 mu karere ka Gicumbi.
Ubuyobozi bwa koperative ya kanyamigezi bweguriwe gucunga amazi mu Karere ka Gakenke butangaza ko bufite ikibazo cy’abaturage badatanga amafaranga bacibwa ku mazi, bityo bugasaba ubuyobozi ko bubafasha kugira ngo babyumve.
Bapfakwita François utuye mu kagari ka Teba umurenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro wahoze ari umusirikari mu ngabo za Habyarimana arashima Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na FPR-Inkotanyi kuko yamushishikarije kugaruka mu Rwanda ndetse ikamufasha gukora akabasha kwiteza imbere ahereye ku busa.
Umukozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana ushinzwe ubushakashatsi kuri politike zigamije imibereho myiza, arashima uburyo Leta y’u Rwanda yahurije hamwe gahunda zigamije kurengera abatishoboye.
Mu gihe cy’impeshyi usanga abantu bakora umurimo w’ubuhinzi badafite icyo bakora kuko haba hariho izuba ryinshi . Bamwe mu bagore bo mu karere ka kamonyi , baturiye uruganda rutunganya kawa rwa sosiyete C.DORMAN Rwanda bahitamo kuhasaba akazi ko kujonjora kawa ;bikabafasha kubona amafaranga yo kugura ibyo bakeneye.
Abaturage bo mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza bavuga ko bizeye iterambere mu gihe kiri imbere bazagezwaho n’umushinga Higa Ubeho bazaniwe n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa Young Women Christian Association (YWCA).
Uwintore Jean Bosco, umusore w’imyaka 16 ukora umwuga wo gusiga amarangi ku magare, gushyiraho indi mitako no kuyasana, yitangariza ko umubeshejeho nyuma yo kuba imfubyi ku babyeyi bombi.
Bamwe mu baturage bo mu turere dukora kuri Pariki y’ibirunga bagiye kugabanywa miliyoni 124, zizajya mu mishinga igamije kuzamura imibereho myiza y’abaturiye iyi parike, kurinda urusobe rw’ibinyabuzima ndetse no kubungabunga ibikorwa remezo.
Guverinoma y’igihugu cy’Ubuyapani ibinyujije mu kigo cyayo gistinzwe ubufatanye mpuzamahanga (JICA) yamurikiye guverinoma y’u Rwanda aho igeze ivugurura station y’amashanyarazi ya Musha mu karere ka Rwamagana, igikorwa cyizatwara akayabo ka miliyoni zisaga 30 z’amadolari ya Amerika.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Emma Francoise Isumbingabo, avuga ko u Rwanda rufite gahunda ko mu mwaka wa 2017 buri Munyarwanda azaba abasha kubona amazi meza mu ntera itarenze metero 500.