Hagiye kubakwa imihanda igana ahazubakwa urugomero kuri Rusizi III
Mu gihe hakigwa uko urugomero rw’amashanyarazi rwa rusizi ya 3 ruzubakwa, hagiye kuba hakorwa umuhanda ugana kuri urwo rugomero kugirango ibikoresho byo kurwubaka bizabashe kuhagera mu buryo bworoshye.
Mu nama y’iminsi itatu ihuje intumwa ku ruhande rwa Congo n’u Rwanda yatangiye tariki 30/10/2013 mu karere ka Rusizi, urwunge rwa ba rwiyemezamirimo (SOFCOCO) b’Abanyarwanda n’Abanyecongo batsindiye isoko ryo kubaka umuhanda ugera ahazubakwa urugomero basabwe kugaragaza aho bageze.
Aba barwiyemezamirimo bagaragaje imbogamizi bafite harimo abaturage batarishyurwa bafite ibikorwa aho umuhanda uzanyura, ikibazo cy’itaka rizabafasha mu gutunganya umuhanda n’ibindi. Iyi mirimo yo kubaka uyu muhanda ungana na km 10 ku mpande z’ibihugu byombi ngo izatwara amezi 12, kugirango hatangizwe iyo kubaka urugomero nyirizina.
Umuyobozi wa CEPGL ku rwego rw’ibihugu bya Congo, u Rwanda n’u Burundi, Alphonse Muyumba Kalenge, yavuze ko uru rugomero ruzatanga umusaruro mwiza bityo ngo bikazagabanya ibibazo by’amashanyarazi make muri ibi bihugu.
Yasabye intumwa zivuye muri ibi bihugu kuzakora ibikorwa binoze mu iyubakwa ry’uru rugomero rukazaba rufite MW 147.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kuri uyumushinga wokubaka Rusizi yagatatu mbona bafasha nabaturajye babaruriwe nabo bakishyurwa,bitewe nuko bamwe babura uko ibikorwa birabye mubutaka bwabo kdi bwarabaruwe murakoze