Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imari, Habyarimana Marcel, yasabye abagize inteko rusange y’abagore muri ako karere gushyigikira gahunda ya Hanga Umurimo nk’ imbarutso y’iterambere.
Abakozi b’akarere ka Rubavu bahemberwa muri Banki y’abaturage (BPR) baravuga ko iyi Banki yabarishije imikuru nabi itabagezaho imishahara yabo ariko ubuyobozi bw’iyo banki buvuga ko ikibazo cy’abakozi b’akarere bahemberwa muri BPR cyatewe n’akarere atari banki.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwateranye tariki 27/12/2012 bwasanze impamvu bagize igihombo mu kwakira imisoro n’amahoro ari ukubera uburyo bwo kwakiramo imisoro bwahindutse.
Abagize inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyamagabe batangiye inteko rusange y’iminsi ibiri aho baganira uburyo kwihangira imirimo byabafasha muri gahunda yo KWIGIRA bemeza ko ariyo yakemura byinshi mu bibazo abagore bahura nabyo.
Abakora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro barasabwa kugira gahunda bagenderaho kugira ngo umurimo bakora utange umusaruro kandi uheshe agaciro abawukora.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bwagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abikorera bo muri aka karere, mu rwego rwo kubereka ibikorwa bitandukanye biri mu karere bashobora kuba bashoramo imari yabo mu rwego rwo kugira uruhare mu guteza imbere umujyi wa Nyamagabe.
Kuva muri Mutarama kugeza muri Nzeri uyu mwaka wa 2012, amadovize yinjiye mu gihugu avuye mu bukerarugendo yiyongereyeho 14% ugereranije n’ayinjiye muri aya mezi mu mwaka ushize wa 2011. Yavuye ku madorali y’Amerika miliyoni 184,4 akagera kuri miliyoni 210,5.
Abaturage batuye akarere ka Kirehe barema isoko rya Nyakarambi bavuga ko iyi minsi mikuru ya Noheri n’ubunani itameze nka mbere kuko ubu amafaranga ari make bitandukanye n’iminsi mikuru yashize.
Ibi byatangajwe ku wa gatanu, tariki ya 21 Ukuboza, ubwo itsinda rishinzwe kugenzura imiterere y’ahazubakwa umujyi ryagiranaga ibiganiro n’izi nzego mu rwego rwo kunoza imigendekere myiza y’iki gikorwa ubwo kizaba gitangiye.
Ngenzi Jean Bosco w’imyaka 30 utuye mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro arashishikariza abandi bantu badafite icyo bakora cyane cyane urubyiruko, guhera kuri ducye bakihangira umurimo.
Abasore n’inkumi 314 bari bamaze ibyumweru 3 mu Itorero kuri site ya Groupe Scolaire IBUKA mu murenge wa Kabaya bashyigikiye ikigega AgDF bakusanya amafaranga 94200.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buvuga ko Hoteli iri kubakwa muri ako karere ari igikorwa cy’indashyikirwa ndetse kizagirira akamaro akarere, abakagendamo hamwe n’abaturage b’akarere.
Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Cyprien Mutwarasibo, yibukije abaturage bahawe inka na Centre igiti cy’ubugingo, tariki 17/12/2012, ko kwikura mu bukene bigomba kujyana no kugira isuku.
Umusore witwa Manishimwe Berchmas, utuye mu mudugudu wa Gikwege, umurenge wa Muhoza akarere ka Musanze, avuga ko akazi akora ko kudoda inkweto kamuteje imbere, kuko ubu atunze inka eshatu.
Hakorwa igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Gisenyi basanze gare yashyirwa aho yahoze ariko hatangiye kubahwa isoko rya kijyambere. Akarere kemera ko gare yazubakwa ahari isoko rizimurirwa ahari kubakwa isoko rishya.
Urubyiruko ruhagarariye ibikorwa bya Youthconnekt ruremeza ko kwitabira umurimo k’urubyiruko aribyo bizatuma u Rwanda rutera imbere nk’uko byaganze muri Koreya y’Amajyepfo.
Iribagiza Azela atuye mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango, amaze kwigeza ku bikorwa byinshi birimo n’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO, akavuga ko yabigezeho kubera umuryango wa FPR-Inkotanyi wamufunguye mu bwonko.
Mu gihe hasigaye iminsi mike icyiciro cya mbere cyo kuvoma gaz methane mu Kivu kigatanga umusaruro, Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba, Kabahizi Célestin, arasaba Abanya-Karongi kutazakoresha umurirmo utangwa na gaz bacana amatara gusa.
Nyiraneza Felicite, utuye mu mudugudu wa Yorudani, akagali ka Cyabararika, umurenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze amaze imyaka umunani arera abana barindwi wenyine kandi nta handi akura ubushobozi uretse mu gutunda amatafari ya rukarakara.
Ishyirahamwe Duterimbere, ry’Abanyarwandakazi bahujwe no kuzamurana mu bukungu, ryashimiwe ko mu myaka 25 rimaze rishinzwe ryashoboye guhesha Abanyarwandakazi benshi ubukungu budashingiye ku byo bahabwa n’abagabo, ndetse no kwanga guhozwa ku mirimo yitwaga iya kigore.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burizeza abaturage ko ba rwiyemezamirimo bahawe inshingano yo kwakira imisoro bazacunga neza amafaranga avuye mu mitsi y’abaturage.
Mu mwaka wa 2017, ingufu z’amashanyarazi u Rwanda rufite zizava kuri kuri MW 110,8 zihari ubu zigere kuri MW 1000. Icyo gihe 70% by’ingo zo mu Rwanda zizaba zifite amashanyarazi zivuye kuri 16% ziyafite ubu.
Abaturage bo mu karere ka Nyagatare bizihije isabukuru y’imyaka 25 FPR imaze ivutse ndetse banishimira ibikorwa yabagejejeho nko kubakirwa no korozwa; banakangurirwa kongerera agaciro ibyo bakora no guharanira kwiteza imbere.
Inteko rusange y’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Kamonyi (JADF), yateranye kuwa Gatanu tariki 30/12/2012, yemeje ko igomba gutegura imurikabikorwa rizaba mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa 02/2013.
Ababyeyi b’i Gitwe mu karere ka Ruhango bishatsemo ibisubizo mu iterambere bubaka amashuri yisumbuye, ishuri rya kaminuza n’ibitaro bya Gitwe.
Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) kirasaba abanyamakuru ubufatanye mu kumenyekanisha gahunda zigezweho zo guteza imbere itangwa n’iyakirwa ry’imisoro, hamwe no gukangurira abantu kwitabira gusora.
Abacururiza n’abatuye mu isantere ya Kabuga mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro bamaze amezi atandatu batazi impamvu yatumye urugomero rw’umuriro w’amashanyarazi bari biyubakiye ruhagarara. Barasaba ubuyobozi bw’akarere kubakurikiranira ikibazo kugira ngo bakomeze ibikorwa byabo by’iterambere.
Mu gihe mu gihugu hose igikorwa cyo guca nyakatsi cyarangiye, imwe mu miryango yo mu murenge wa Nyarubaka yasenye inzu za nyakatsi yizeye ko Leta izabafasha kubaka inzu zikomeye iracyacumbikiwe n’abaturanyi kuko itabaruwe mu bagomba kubakirwa.
Intumwa za rubanda zigize ihuriro rishinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu nteko ishinga amategeko zivuga ko urugamba rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage rugenda neza.
Abadepite bagize komisiyo ishinzwe ingengo y’imari n’umutungo w’igihugu bagaragaje impungenge z’aho amafaranga asaga miliyoni 400 zizinjizwa mu misoro y’akarere ka Gakenke mu ngengo y’imari ya 2012-2013 azava.