Ngoma: Abikorera barasaba ibibanza byahari inyubako ya ONATRACOM na Gereza ya Kibungo

Abikorera bo mu karere ka Ngoma basabye ko inyubako iri mu mujyi wa Ngoma rwagati izwi ku izina rya (ONATRACOM) na gereza ya Kibungo byakimurwa, bikubakwamo inyubako z’ubucuruzi.

Ahitwa mu mujyi wa Ngoma ari nawo mujyi w’Intara y’Iburasirazuba, ubusanzwe amazu y’ubucuruzi ahubatse ntarengeje uburebure bwa kilometro imwe.

Mu nama bagize kuri kuwa Kane tariki 07/03/2013, Abikorera bo muri aka karere batanze igitekerezo cyo kwimura izo nyubako, bavugagako byakemura ikibazo kitoroshye cy’ibura ry’amazu yo gukoreramo muri uyu mujyi bikanatuma waguka.

Umujyi wa Ngoma ni mugufi cyane kandi usanga ugizwe n'amazu atabereye umujyii uzwi nka Ngoma.
Umujyi wa Ngoma ni mugufi cyane kandi usanga ugizwe n’amazu atabereye umujyii uzwi nka Ngoma.

Vice president wabikorera muri uyu mugi Kazimili ubwo yatangaga iki gitekerezo yagize ati: ”Mubyukuri umujyi wacu ntutera imbere usa nk’aho wasigaye inyuma, ariko mu kuwagura unatera imbere twasabaga Leta ko yakimura bimwe mu bigo byayo kuko aho byubatse tubona hajya inyubako z’ubucuruzi umugi wacu ukaguka”.

Aba bacuruzi babona igikwiye ari ukuhazamura inyubako zigezweho z’umuturirwa z’ubucuruzi. Uretse izo nyubako zashyizwe mu majwi hari n’ubundi butaka buvugwa ko nabwo butanzwe byarushaho kwagura umujyi.

Inyubako zisa naho zubatse neza ni inyubako y'isoko rya akarere riherutse kuzura.
Inyubako zisa naho zubatse neza ni inyubako y’isoko rya akarere riherutse kuzura.

Muri izi nyubako hiyongeraho ahubatse ikigo cya gisirikare cya Kibungo, aho bavuga ko bibaye bishoboka nacyo cyikimurwa umujyi wabona aho wagukira kuko kugera ubu nta hantu haboneka bakwagurira umujyi.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Aphrodise Nambaje, nawe witabiriye iyi nama asubiza ku byifuzo by’aba bikorera, yavuze ko nuruhande rw’ubuyobozi bubashyigikiye n’ubuvugizi bwaratangiye gukorwa kandi ko hari icyizere.

Ati: ”Icyo nsaba abacuruzi bo muri Ngoma, ni ukwishyira hamwe maze mugasaba ibintu nk’ibi byibuze mufite aho mugeze, mugaragaza ibishushanyo by’amazu mwakubaka. Mwishyire hamwe muzane plan zibyo muzubaka. Sinifuza ko batwemerera ibibanza bikamara imyaka ibiri bitarubakwa”.
Kugeza uyu munsi umujyi wa Kibungo uri mu mijyi ikiri inyuma, ukibarizwamo amazu abili yonyine greets (Etages).

Gakwaya Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka