Muhanga: Abafatanyabikorwa b’akarere bagiye gukora ubushakashatsi kuri serivisi zihatangirwa

Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere mu karere ka muhanga (JADF), rigiye gukora ubushakashatsi bugamije kureba uko gutanga serivisi bihagaze muri aka karere.

Ubu bushakashatsi buzakorerwa mu nzego zitandukanye harimo inzego za leta, mu bikorera, mu bigo byigenga na societe civile.

Hakazakoreshwa ibibazo birebana n’imitangire ya serivisi bizasubizwa n’abatuye aka karere mu ngeri zinyuranye, zirimo urubyiruko n’abakuze ndetse n’abageze mu za bukuru. Ubushakashatsi buzagera mu bice by’umujyi n’ibyaro.

Abafatanyabikorwa b’akarere ka Muhanga basobanura ko batekereje ubu bushakashatsi bitewe n’uko mu Rwanda gutanga service nziza bikiri ku rugero rwo hasi, cyane cyane mu bigo byigenga n’abikorera.

Jean de la Providence Harerimana, uyobora komisiyo y’ubutabera n’imiyoborere myiza muri JADF, avuga ko iki gitekerezo cyaje nyuma yo kubona ko hakiri abantu bagisubiza inyuma ababagana bababwirango bazagaruke ejo cyangwa ntibabiteho uko bikwiye.

Avuga ko nibaramuka bashoboye gukemura iki kibazo, bizaba ari intambwe nziza yo gufasha akarere kabo.

Harerimana akomeza avuga ko ibizava muri ubu bushakashatsi, ari byo bizerekana isura nyayo y’uburyo zerivice zitangwa muri aka karere. Ibigo bizagaragarwaho no gutanga service mbi bikazafashwa mu gutyaza ubumenyi bw’abakozi babyo mu bijyanye no gutanga service itunganye.

Avuga ko aya mahugurwa bazagenerwa azaba ari ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’impuguke mu gutanga serivize zinoze, RWANDA ASSOCIATION of CUSTOMER CARE Professions.

Kugeza ubu nta mibare ifatika iragaragara uko serivice zitangwa mu karere ka muhanga.

JADF izafatanya n’abafatanyabikorwa bayo kugira ngo iyi gahunda izajye mu bikorwa, bakifuza ko buri muturage yahabwa icyo agenewe ku buryo gutanga serivice byazagera ku kigero cy’ijana kw’ijana.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka