Nyakiriba: Abaturage bari muri VUP bazakoresha amafaranga arenga miyoni 70

Abaturage bo mu murenge wa Nyakiriba akarere ka Rubavu bari muri gahunda ya VUP bagenewe miliyoni 70 n’ibihumbi 555 by’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa muri gahunda zo kubateza imbere cyane cyane abakiri mu bucyene kugira ngo bashobore ku busohokamo.

Abazagenerwa aya amafaranga bazayakorera mu mishinga igera kuri 80 irimo ibikorwa by’amajyambere. Abaturage aya mafaranga azabafasha kwihutisha inzira batangiye yo kwivana mu bukene kuko bari baratangaye kwibumbira mu matsinda kugira ngo bashobore gufashanya kwiteza imbere.

Abatuye mu mudugudu wa Mwumba mu kagari ka Bisizi bavuga ko bamaze kwiyubakira amazu no gutera intambwe igaragara bava mu bukene, ariko ikibazo bagifite ni ikirebana n’amashanyarazi. Inkunga yagombaga kubafasha mu mishinga mito mito ibabyarira inyungu yari yaratinze kubageraho ariko ngo amafaranga yageze mu murenge SACCO.

Zawadi Mpunikira, umukozi ushinzwe imari n’umutungo muri VUP mu murenge wa Nyakiliba atangaza ko amafaranga yari yaratinze kubageraho kuko imishinga yabo yakozwe mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari kandi haba hagomba gukorwa inyigo y’iyo mishinga ku buryo bwimbitse.

Zawadi Mpunikira asaba abaturage bateguye imishinga kuzakoresha neza amafaranga ya VUP kugira abafashe gusohoka mu bucyene babikesheje gucunga neza imishanga batanze.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyo gahunda ya guverinoma ni nziza ahubwo nigere no mu tundi duce tw’igihugu tukiri inyuma mu majyambere

andre yanditse ku itariki ya: 8-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka