RAB irimo kwiga uko imiti yo guhangana na Tsetse yashyirwaho Nkunganire

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kirimo kwiga uko imiti ivura amatungo yarumwe n’isazi ya Tsetse yashyirwaho Nkunganire, bitewe n’uko ihenze byagora bamwe mu borozi kuyigondera.

RAB irimo kwiga uko urukingo rwa Tsetse rwashyirwaho Nkunganire
RAB irimo kwiga uko urukingo rwa Tsetse rwashyirwaho Nkunganire

Bitangajwe nyuma y’uko ku Cyumweru tariki ya 05 Nzeli 2021, mu kiganiro n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, Sebudandi Steven, umworozi mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza akaba n’umuyobozi w’ikusanyirizo ry’amata rya Murundi, asabiye umukuru w’Igihugu ubufasha bakabasha guhangana n’ingaruka z’iyo sazi kuko ibangamiye ubworozi bwabo.

Yagize ati “Turacyafite ikibazo cy’isazi ya Tsetse, ibangamira ubworozi ku rugero rwo hejuru, iranahenda mu kuyivura. Twagira ngo rero mudufashe, mudukorere ubuvugizi, murabizi ko duhana imbibi na Pariki”.

Umukuru w’igihugu yavuze ko icyo kibazo kigomba gushyirwamo imbaraga cyane mu kurwanya iyo sazi, kugira ngo idakomeza kugirira nabi amatungo.

Umuyobozi mukuru mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, ushinzwe ubworozi, Dr. Ndayisenga Fabrice, avuga ko ubundi u Rwanda ruri mu bihugu byarwanyije cyane isazi ya Tsetse ku buryo n’Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS), yarushyize mu bihugu itakirangwamo kuko ifata n’abantu.

Avuga ko ariko agace kegereye Pariki y’Igihugu y’Akagera cyane mu Murenge wa Murundi ikihagaragara kubera ko aborozi baho batakunze gukorera inzuri zabo ugereranyije n’ahandi, byongeye bakaba begereye Pariki.

Agira ati “Buriya Kayonza inzuri zaho ntabwo zakunze gukorerwa cyane nka za Gatsibo na Nyagatare, basigaye inyuma mu gukorera inzuri zabo ariko noneho ni bo begereye Pariki kandi ntiwajya gutema ibihuru muri Pariki”.

Avuga ko ubu hakoreshwa imitego ifata ayo masazi yanashyiriweho nkunganire ya Leta, umutego umwe uva ku Mafaranga y’u Rwanda 5,000 ugera ku 1,000.

Dr. Fabrice Ndayisenga avuga ko imiti yifashishwa mu kuvura itungo ryarumwe n’isazi ya Tsetse ihenze kuko inka imwe ari Amafaranga y’u Rwanda 7,000 kandi inka ikaba igomba gukingirwa kabiri mu mwaka.

Avuga ko harimo kwigwa uburyo aborozi begereye uduce tukirimo iyo sazi bashyirirwaho nkunganire ya Leta kugira ngo igiciro kigabanuke.

Ati “Turimo turiga uburyo twabagabanyiriza igiciro, cyane inzuri zegereye kiriya gice ariko tunashyiramo imitego myinshi cyane kugira ngo isazi ntikomeze kuba nyinshi mu nzuri”.

Umuti urwanya Tsetse ugizwe n’uruvange rw’imiti ibiri ari na yo mpamvu ngo uhenze kandi hakaba nta bundi buryo yarwanywa.

Ubundi itungo ryarumwe n’isazi ya Tsetse rirarwara, umukamo ukagabanuka ndetse rimwe na rimwe rikanapfa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka