Ruhango: Abakorerabushake b’urubyiruko bagabiye uwagize uruhare mu guhagarika Jenoside

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha mu Karere ka Ruhango bagabiye uwari umusirikare mu ngabo za (RPA) zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Musonera yahawe inka ihaka ku buryo izahita ibyara vuba ikamufasha kwiteza imbere
Musonera yahawe inka ihaka ku buryo izahita ibyara vuba ikamufasha kwiteza imbere

Urubyiruko rwabikoze mu rwego rwo kwitegura kwizihiza ku nshuro ya 27 isabukuru yo kwibohora yizihizwa buri tariki ya 04 Nyakanga, hazirikanwa ubutwari bw’izari ingabo za (RPA) ziyemeje guhaguruka zigatabara abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi hakabasha kugira abarokoka.

Urubyiruko rugaragaza ko kwegeranya ubushobozi bwo kuremera no kugabira uwagize uruhare mu kubohora Igihugu ari ukugaragariza ababyiruka ko gushimira ari umuco mwiza cyane cyane iyo ushimira uwagize uruhare mu kugarura amahoro n’ubumwe mu Banyarwanda.

Umuyobozi wungirije w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Ruhango, Bashima Hussein, avuga ko urugamba rw’amasasu rwo kubohora Igihugu rwarangiye, ubu hatahiwe urugamba rwo kwiteza imbere.

Musonera yanahawe n'ibyo kurya
Musonera yanahawe n’ibyo kurya

Bashima avuga ko nta mukuru utagira mukuru we, bivuze ko gufasaha abatishoboye bitanga urugero rwiza ku babyiruka kandi ko gufasha bitagomba ubushobozi buhambaye bw’amafaranga, ahubwo ko n’ibitekerezo biba bikenewe.

Avuga ko gukorera ubushake bitanga isomo ku rubyiruko kugira neza mu gihe kizaza mu bakuru n’abato, no guhuza imbaraga mu gukorera hamwe mu iterambere.

Agira ati “Kora ndebe iruta vuga numve, ubu ni uburyo bwo gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu cyacu kuko intambara y’amasasu yararangiye turi kurwana no kongera ibikorwa by’iterambere mu kubaka igihugu, umuturage akamererwa neza. Iyo umuturage afite amata akaba afite ifumbire aba amerewe neza”.

Fulgence Musonera utuye mu Mudugudu wa Gacuriro mu Kagari ka Nyakabungo mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango wagabiwe inka, yinjiye mu ngabo za RPA mu 1993 anyuze mu gihugu cy’u Burundi, ariko aza gukomeretswa n’ibimanyu by’ibisasu ubu bimwe bikiri mu mubiri we.

Musonera (wambaye imyenda y'umweru) avuga ko uburwayi bwatumaga atabasha gukorera urugo ngo yiteze imbere
Musonera (wambaye imyenda y’umweru) avuga ko uburwayi bwatumaga atabasha gukorera urugo ngo yiteze imbere

Musonera kandi yanahakuye uburwayi buhoraho bw’umusonga ku buryo nibura buri kwezi agomba kujya kwisuzumisha, ibyo bikaba bituma nta kintu abasha kwikorera kuko imbaraga ari nkeya kubera ubwo burwayi ahorana.

Avuga ko ashima urubyiruko rwiyemeje kumugabira inka kuko izamwunganira mu bundi bufasha yahabwaga na Leta bwo kumuvuza, kandi agasaba n’abandi gukomeza inzira yo kugoboka abatishoboye by’umwihariko abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agira ati “Kubera ubwo burwayi buhoraho nta kintu nabashaga kwikorera, sinaterura akantu karemereye, nta mirimo y’ingufu nakora, ubwo nakoraga utuntu duto dutuma ntateza imbere urugo, nkaba nishimiye kubona iyi nyunganizi y’inka. Niyororoka nanjye nzagabira abandi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukangenzi Alphonsine, avuga ko kuba urubyiruko rwiyemeje kugabira uwagize uruhare mu guhagarika Jenoside ari ukugaragaza ko icyo rwakwiyemeza rwagikora kandi ko rugomba guharanira ibyiza.

Agira ati “Niba hari igihe urubyiruko rwakoreshejwe mu gusenya Igihugu ni ngombwa ko urubyiruko rw’uyu munsi rugira uruhare mu kubaka Igihugu kandi rukabikora mu kuzirikana ko amaboko yarwo ari yo azubaka Igihugu”.

Mukangenzi avuga ko ibikorwa by'urubyiruko rw'abakorerabushake ari ugutanga umusanzu mu kongera kubaka Igihugu
Mukangenzi avuga ko ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake ari ugutanga umusanzu mu kongera kubaka Igihugu

Avuga kandi ko kuba Abanyarwanda biyumva cyane mu Bunyarwanda bifasha ababyiruka kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere nta vangura cyangwa kurebanaho, ahubwo rukarushaho kubaka ubumwe bwarwo, kwitanga no gukunda Igihugu.

Inka yagabiwe uwagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu yaguzwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake b’Akarere ka Ruhango. Bayimuhaye ifite amezi ku buryo izahita ibyara kandi ikaba ifite ubwishingizi ku buryo igize ikibazo yashumbushwa indi. Yanagenwe ibyo kurya n’imiti y’iyo nka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka