Mu kibaya cya Bugarama ho mu karere ka Rusizi, igiciro ku kilo cy’umuceri udatonoye cyamaze kwemezwa ko ari 295Frw kikaba cyemejwe nyuma y’impaka ndende hagati y’abanyenganda ziwutonora n’abahagarariye abahinzi.
Amoko atanu mashya y’ibirayi yamurikiwe abahinzi mu gikorwa cyabereye mu karere ka Musanze nyuma y’igihe ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB ku bufatanye n’ikigo mpuzamahanga cyita ku gihingwa cy’ibirayi International Potato Center (CIP) bikora ubushakashatsi bwimbitse mbere y’uko ayo moko yabyo agezwa mu bahinzi.
Abagabo icumi bamaze amezi atanu mu kigo ngororamuco cya Iwawa, nyuma yo gufatwa bacuruza ibiyobyabwenge bihaye intego yo gushinga koperative itubura imbuto y’ibirayi.
Mu gihe abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi bifuza ko inganda ziwutunganya zabagurira ku mafaranga nibura 310 ku kiro, ba nyir’izi nganda bo baravuga ko badashobora kurenza 290 nyuma y’aho mu bihe byashize izi nganda zivuga ko zaguye mu gihombo kubera amafaranga bavuga ko yari menshi baguriragaho (...)
Imiryango itishoboye 113 yo mu mirenge itatu yo muri Nyagatare yahawe inka. Kamugundu Nasson umuturage wo mu kagari ka Nsheke, umwe mu bahawe inka, ashimira perezida wa Repubulika wamuhaye inka nyuma y’imyaka irenga 20 ize zinyazwe.
Mporanyabanzi Simeon utuye mu kagari ka Rugari, umurenge wa Katabagemu yabujijwe n’umurenge gusarura ibigori bitaruma kuko ngo byamutera amapfa, akarere kakavuga ko ari ukubangamira inyungu ze.
Mu gihe abahinzi b’icyayi bo mu karere ka Nyamasheke bakorana n’uruganda rwa Gisakura mu karere ka Nyamasheke bashishikarizwa kugihinga cyane kugira ngo kirusheho kubateza imbere, aba bahinzi barataka ingemwe zacyo, ikibazo cyatumye imirima bateguye kugihingaho ikomeje gupfa ubusa kuva mu kwezi kwa munani 2018, ndetse (...)
Aborozi bo mu turere dutatu tuzwiho kugira umukamo utubutse ari two Nyagatare, Gatsibo na Gicumbi baravuga ko batewe igihombo kinini n’icyemezo cy’uruganda Inyange Industries cyo kudafata amata yabo iminsi ibiri mu cyumweru.
Abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyaruguru binubira abatashya amashami baba batemeye mu mirima yacyo, n’ababaragirira amatungo mu mirima.
Abahinzi b’icyayi 1937 bakorana n’uruganda rwa Gisakura mu karere ka Nyamasheke barifuza ko uru ruganda rwaborohereza bakajya banywa icyayi cy’umwimerere cya mbere nk’abahinzi bacyo, uruganda rukavuga ko bitarenze intangiriro z’uyu mwaka gitangira kubageraho muri koperative ebyiri bibumbiyemo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, arasaba abaturiye inganda z’icyayi gukora uko bashoboye bakongera ubuso bw’aho gihingwa.
Abahinzi bakorana n’Ikigo giteza imbere ubuhinzi bw’icyayi (Rwanda Mountain Tea/RMT), baravuga ko uwahombeye mu guhinga indi myaka atahombera mu cyayi.
Ministeri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) isaba buri rugo kutabura imboga n’imbuto kabone n’ubwo bazihinga mu mavaze cyangwa hejuru y’inzu.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) iratangaza ko ifite gahunda yo kuvugurura ubworozi bw’ingurube bugakorwa kinyamwuga.
Hari aborozi bashima inka zo mu bwoko bw’Injeresi (Jersey), bavuga ko zibereye kororwa n’Abanyarwanda, kuko ngo zirya bike kandi zigatanga umukamo mwinshi.
Bamwe mu bahinzi bahinga ibihingwa nk’inyanya n’imyumbati mu karere ka Rusizi baravuga ko bahangayikishijwe n’isoko ry’abanyekongo badashoye guhaza, bishobora kuzatera ikibazo y’ibiribwa muri aka karere mu minsi iri imbere.
Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi barasaba leta kubafasha kubona ifumbire mu maguru mashya kugira ngo bakomeze kungukira muri ubu buhinzi. Ubuyobozi buravuga ko bugiye kwihutira gukorana n’abo bireba mu gukemura iki kibazo.
Aborozi mu Karere ka Nyagatare barakangurirwa gukorera inzuri zabo kuko leta yabashyiriyeho uburyo bwo kubafasha buzwi nka "nkunganire", aho ibaha angana na 50%.
Abaturage bibumbiye mu makoperative yo mu Karere ka Musanze bagaragarije abadepite babasuye ko bari mu bihombo batewe n’ibibazo byinshi biri mu makperative.
Abaturage bimuwe bavanywe mu manegeka yo mu bice bitandukanye bagatuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kibangira mu karere ka Rusizi barataka ubukene n’inzara.
Abahinzi bo mu Karere ka Bugesera bavuga ko batagitaka inzara nko mu myaka yashize, kubera basigaye bahinga haba mu zuba no mu mvura.
Abatuye muri Kamonyi bahinga soya ikanera neza ariko bakagira ikibazo cyo kubona imbuto ku gihe, bakaba bakangurirwa kwishakamo abatubuzi b’iyo mbuto ngo bikemurire icyo kibazo.
Minisitiri w’urubyiruko avuga ko leta yifuza ko abafashijwe, bahera ku nkunga bahawe bakiteza imbere aho guhora bategereje kongera gufashwa.
Bwa mbere mu Rwanda abavuzi b’amatungo barahiriye kuzuza inshingano zabo, kikaba ari igikorwa giteganywa n’itegeko rigenga urugaga rw’abaveterineri n’ubwo bitakorwaga.
Hashize igihe bamwe mu rubyiruko rwiga ubuhinzi muri za kaminuza rwiyemeje kwegera abahinzi-borozi mu cyaro ngo rubafashe kunoza ibyo bakora, bituma umukamo wiyongera.
Ikigega mpuzamahanga cy’Abanyamerika(USAID) kibinyujije mu muryango ‘Catholic Relief Services (CRS), kigiye kohereza impuguke 200 zigisha abahinzi b’imboga, imbuto n’ibigori kongerera agaciro umusaruro, hagamijwe kugabanya urugero rw’umusaruro wangirikaga kubera kuwutwara nabi cg kuwuburira abaguzi.
Imiryango 40 yo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe mu mirenge ya Nkombo na Nkanka irashima brigade ya 201 ikorera mu karere ka Rusizi yayoroje amatungo magufi.
Bazubagira Charlotte wo mu murenge wa Kiyombe, akarere ka Nyagatare avuga ko agiye kwiga gutwara igare ku myaka 35 kugira ngo yuzuze inshingano z’ubujyanama mu buhinzi.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO) bagiye gutangiza umushinga w’insina zitanga umusaruro mwinshi ugereranije n’izisanzwe.