Abatuye muri Kamonyi bahinga soya ikanera neza ariko bakagira ikibazo cyo kubona imbuto ku gihe, bakaba bakangurirwa kwishakamo abatubuzi b’iyo mbuto ngo bikemurire icyo kibazo.
Minisitiri w’urubyiruko avuga ko leta yifuza ko abafashijwe, bahera ku nkunga bahawe bakiteza imbere aho guhora bategereje kongera gufashwa.
Bwa mbere mu Rwanda abavuzi b’amatungo barahiriye kuzuza inshingano zabo, kikaba ari igikorwa giteganywa n’itegeko rigenga urugaga rw’abaveterineri n’ubwo bitakorwaga.
Hashize igihe bamwe mu rubyiruko rwiga ubuhinzi muri za kaminuza rwiyemeje kwegera abahinzi-borozi mu cyaro ngo rubafashe kunoza ibyo bakora, bituma umukamo wiyongera.
Ikigega mpuzamahanga cy’Abanyamerika(USAID) kibinyujije mu muryango ‘Catholic Relief Services (CRS), kigiye kohereza impuguke 200 zigisha abahinzi b’imboga, imbuto n’ibigori kongerera agaciro umusaruro, hagamijwe kugabanya urugero rw’umusaruro wangirikaga kubera kuwutwara nabi cg kuwuburira abaguzi.
Imiryango 40 yo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe mu mirenge ya Nkombo na Nkanka irashima brigade ya 201 ikorera mu karere ka Rusizi yayoroje amatungo magufi.
Bazubagira Charlotte wo mu murenge wa Kiyombe, akarere ka Nyagatare avuga ko agiye kwiga gutwara igare ku myaka 35 kugira ngo yuzuze inshingano z’ubujyanama mu buhinzi.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO) bagiye gutangiza umushinga w’insina zitanga umusaruro mwinshi ugereranije n’izisanzwe.
Niyidukunda Mugeni Euphrosine wo mu karere ka Huye yatangiye gukora amavuta atandukanye muri avoka, azihesha agaciro mbere zarapfaga ubusa none biragenda bimuteza imbere.
Abashoramari mu buhinzi basaba koroherezwa gukorera ubushakashatsi bw’imbuto mu Rwanda, kugira ngo batinyuke gukora ubuhinzi bw’umwuga buvamo ibiribwa bihagije abenegihugu.
Aborozi bo mu Ntara y’Uburasirazuba baravuga ko bashimishijwe cyane no kubona umuti mushya wica uburondwe witwa RABCIDE, ngo kuko kuva aho batangiriye kuwukoresha nta ndwara ziterwa n’uburondwe zikirangwa mu matungo yabo.
Global Civic Sharing ni umuryango w’iterambere wo muri Koreya y’Amajyepfo, wateye inkunga y’ibikoresho by’ubuhinzi abatishoboye bo mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi.
Abanye-Congo bongeye gukomorerwa kurema isoko ry’inka rya Rugali riherereye mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke nyuma y’umwaka urenga
Nyuma y’ubushakashatsi bwa Sosiyete Sivile, Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM),iy’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), hamwe n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), ziravuga ko inyungu z’umuhinzi-mworozi zigiye kwitabwaho.
Udukoko twa Nkongwa tumaze kwibasira hegitari zigera kuri 350 z’ubutaka mu Karere ka Nyagatare, nyuma y’umwaka umwe guverinoma ishyize ingufu mu kuzica.
Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Gashaki na Remera mu karere ka Musanze, baravuga ko bagenda barushaho kumenya akamaro ko guhinga imboga z’ubwoko bunyuranye, bikabafasha guhangana n’ikibazo cy’imirie mibi. Ibi bagenda babigeraho babikesha mugenzi wabo ukora umushinga wo gukwirakwiza ingemwe zazo ku masoko aho babasha (…)
Aborozi mu Karere ka Nyagatare basinyanye n’ubuyobozi imihigo yo kubyaza ubutaka umusaruro ukwiye.
Abahinga umuceri mu bishanga bitandukanyo byo mu Karere ka Nyamasheje bahamya ko uburyo basigaye bawuhingamo bitanga umusaruro nyuma y’amahugurwa atandukanye bagiye bahabwa.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI, yakanguriye abahinzi baterwa inkunga n’ umushinga uyishamikiyeho witwa PASP, gutekereza ku mishinga y’ubuhinzi izabagirira akamaro, ikazanakagirira abazabakomokaho.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ivuga ko bishoboka ko mu 2030 izaba ishobora guhaza abaturage bose, nubwo abashonje barushaho kwiyongera.
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, avuga ko atumva urubyiruko rwiga ubuhinzi ariko rugashakira akazi i Kigali rusize ubutaka mu cyaro.
Litiro ibihumbi 17 z’amata yagemurwaga mu ruganda rw’amata rwa Mukamira yabuze isoko, none biteye ikibazo aborozi bo mu turere twa Musanze, Nyabihu, Rutsiro, Ngororero na Rubavu.
Sendika y’abahinzi mu Rwanda “Ingabo” iravuga ko igiye gutangiza gahunda y’uturima shuri ku gihingwa cy’urutoki kugira ngo kirusheho gutanga umusaruro.
Hagati y’imirenge ya Rukomo, Gatunda na Karama hagiye kubakwa urugomero ruzatanga Kilowati 740 z’amashanyarazi, rukazanifashishwa mu kuhira imyaka.
Maniragaba Léonard yinjiza asaga ibihumbi 300 ku kwezi nyuma yo gushora amafaranga ibihumbi 60Frw atangirira ku nkoko 30.
Nyuma yo kwirara mu mirima y’icyayi bakakirandura kubera umujinya w’imicungire idahwitse y’amakoperative yabo, abahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyamasheke, baravuga ko ubuso bwo kugihingaho butangiye kuba buke nyuma y’aho ibibazo bikemukiye bakongera kugihinga.
Abahinzi b’ibirayi barinubira akajagari kagaragara mu icuruzwa ry’ibirayi, aho bemeza ko ubujura bukorerwa mu makoperative bubateza ibihombo kubera abamamyi.
Abahinzi b’ibigori bavuga ko umusaruro wabo utabona isoko neza kubera kutagira ubwanikiro bugezweho butuma bikundwa n’inganda zo mu Rwanda.
Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko batazi ko nkunganire ibaho ndetse batazi n’aho itangirwa.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yabajije abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) niba byashoboka ko buri rugo rwo mu Rwanda rutera byibura igiti kimwe cy’Avoka.