Mukunguri: Abahinzi b’umuceri barataka igihombo kubera iteme ryacitse

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Mukunguri kiri hagati y’Akarere ka Kamonyi n’aka Ruhango, bibumbiye muri koperative COPRORIZ, barataka igihombo baterwa n’iteme ryacitse, bigatuma abo ku ruhande rwa Ruhango bibagora kugeza umusaruro kuri koperative.

Abahinzi b'umuceri barasaba ko umuhanda wambukiranya iki gishanga wakongera ukaba nyabagendwa
Abahinzi b’umuceri barasaba ko umuhanda wambukiranya iki gishanga wakongera ukaba nyabagendwa

Ni iteme ryo ku muhanda uhuza uturere twombi, ryo ku mugenzi unyura muri icyo gishanga rwagati, rikaba rimaze amezi asaga atandatu ryaracitse ku buryo ubuhahahirane bwahagaze, cyane ko n’iriciriritse riherutse gushyirwaho ridatuma imodoka zitambuka, kandi ubwanikiro bwa koperative n’uruganda biri muri Kamonyi.

Ibyo byatumye umuceri weze uhera hakurya, ukangirikira ku mbuga ndetse abahinzi bagatangira kuwugurisha mu buryo butanoze, kuko kuwugeza ku ruganda bisaba kwishyura imodoka ebyiri ziwuhererekanya, nkuko Nshimiyimana Merchior abisobanura.

Agira ati “Umuhanda umaze igihe warapfuye, biratubangamiye cyane kuko twebwe duturuka hakurya muri Ruhango biratugora. Umusaruro wacu bidusaba kuwushyira mu modoka imwe, ikaza guhura n’ituruka ku Kamonyi, hazamo abantu bikorera ku mutwe mu kuwushyira muri iyo modoka yindi”.

Ikiraro cyaciwe n'ikamyo yari itwaye umucanga (Photo:Intyoza)
Ikiraro cyaciwe n’ikamyo yari itwaye umucanga (Photo:Intyoza)

Ati “Abo bawikorera rero na bo baraduhenda cyane kandi bitari byarateganyijwe bikaduhombya. Ababishinzwe badutabara umuhanda ugakorwa byihuse, kuko bidusubiza inyuma”.

Mugenzi we Gakwaya Claude na we ati “Koperative ifite igihombo gikomeye kubera ikibazo cy’umuhanda, kuko ari yo ihita yishyura ayo mafaranga y’inyongera ajyanye no gupakira nubwo bigaruka ku muhinzi. Ikindi hari abahinzi batari inyangamugayo bahita bajyana umuceri ahandi, ibyo na byo bihombya koperative, dukeneye ubuvugizi”.

Perezida wa COPRORIZ, Ignace Mugenzi, asobanura igihombo abahinzi bahura na cyo kubera itinda ry’umuceri ku mbuga.

Ati “Ubusanzwe abapakizi b’umusaruro twabishyuraga amafaranga abiri ku kilo, none kubera icyo kibazo cy’ikiraro cyacitse, ubu ayo mafaranga yikubye kabiri aba ane. Ni igihombo rero ku bahinzi na koperative yacu. Ikindi kibazo ni icy’abamamyi bahita bikinga ijoro bakunama ku bahinzi bakabaha umusaruro, ibyo na byo biraduhombya”.

Akomeza avuga ko ikibazo kizwi mu nzego z’ubuyobozi ariko ko kitarakemuka, akifuza ko byakwihuta umuhanda ukongera gukora neza kuko bibangamiye imikorere ya koperative.

Icyo kibazo kigira ingaruka no ku ruganda rutunganya uwo muceri

Icika ry'icyo kiraro ryatumye umuceri ujya ku ruganda ugabanuka
Icika ry’icyo kiraro ryatumye umuceri ujya ku ruganda ugabanuka

Uruganda rwa MRPIC rutunganya umuceri, na rwo rwubatse muri Kamonyi, rugira ikibazo kuko iyo icyo gishanga gihuye n’ibiza ibyo ari byo byose, umuceri rutunganya ugabanuka ari na ko bimeze ubu, nk’uko Niyongira Uzziel uruyobora abisobanura.

Ati “Dutunganya umuceri wera mu gishanga cya Mukunguri, iyo kigize ikibazo natwe bitugiraho ingaruka. Nk’ubu kubera ikibazo cy’iki kiraro cyacitse, hari umuceri waheze hakurya ndetse no mu gihe gishize igishanga cyatewe n’umwuzure umusaruro uba muke ku buryo ubu uruganda rukora kuri 34% gusa by’ubushobozi bwarwo”.

Ati “Icyifuzo ni uko ubuyobozi bwadufasha kiriya kiraro kikubakwa byihuse ubuhahirane bugakomeza. Hakubakwa kandi damu izajya ifata amazi imvura yabaye nyinshi idateza imyuzure ndetse izuba ryava cyane ayo mazi agafasha abahinzi kuhira bityo umusaruro ukiyongera ku buryo uruganda rwakora nibura kuri 60%”.

Ku kibazo cy’ikiraro cyacitsi ndetse n’ibindi byugarije abahinzi b’umuceri ba Mukunguri, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, avuga ko birimo gukurikiranwa ngo bibe byakemuka.

Ati “Ku kibazo cy’urutindo turimo kuvugana n’ikigo cy’igihugu kibishinzwe (RTDA) kuko ni umuhanda mukuru utari ku rwego rw’akarere. Icyakora batangiye gukora inyigo yo kubaka urutindo nk’urwari ruhasanzwe, tukizera ko bidatinze ruzubakwa”.

Ati “Ku byo kurinda imyuzure icyo gishanga twatangiye guca amaterasi ku misozi igikikije ndetse tunatera ibiti. Mu ngengo y’imari y’umwaka utaha tuzanatunganya inkengero zacyo, hanyuma ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi, turimo kureba uko hakubakwa damu izafata amazi bityo igishanga nticyongere kurengerwa”.

Igishanga cya Mukunguri gifite ubuso bungana na hegitari 700, ariko izihingwamo umuceri ni hegitari 521, koperative iwuhinga ikaba igizwe n’abanyamuryango 2,195.

Ibibazo abahinzi bo mu gishanga cya Mukunguri bahura na byo baherukaga kubigeza kuri Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ubwo yasuraga ako karere muri Mutarama uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iryo teme ndarituriye ariko usanga habamo gusigana k’u turere tubiri Kamonyi na Ruhango kuko usanga nta nyungu akenshi Ruhango ibona bisa nkaho ari ukuzamura Kamonyi dore ko n’imihigo y’Akarere Ka Kamonyi, bashyiramo n’iyo Cooperative n’uruganda rw’umuceri. Ibyo bikomeza kuba bibi kubaturage batuye muri Ruhango. Iteme rigihari abaturage ba Ruhango bari bishimye ariko aho ricikiye bambuka bibagoye. Ikindi iteme ryaciwe n’imodoka zari zirengeje uburemere iteme ryabashaga kwakira kandi n’ubundi ni muri icyo gishanga cya Mukunguri akenshi bacukuramo umucanga. Hari nubwo a baturage bo muri Ruhango bashatse kwigenga bagashinga cooperative yabo ariko birapha.

Alias yanditse ku itariki ya: 10-02-2020  →  Musubize

urutindo rw’Akabebya narwo barucungire hafi rutazagira ibyo rwangiza!(Mbuye-Ruhango)

gitefano yanditse ku itariki ya: 10-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka